Monaco cosmetics

Hadutse umukobwa w’ikizungerezi bivugwa ko akundana n’umuhanzi Sat B

Umuhanzi w’umuraperi uzwi nka Sat B ukomoka mu gihugu cy’u Burundi aravugwaho gukundana n’umukobwa w’umufana we akamusimbuza uwo bari bamaranye igihe bakundana, kuri ubu bikaba byateje impagarara.

Belle Nice uvugwaho kwigarurira umutima wa Sat B
Uyu mukobwa witwa Belle Nice uvugwaho gukundana na Sat B, ni umwe mu bakobwa bafite uburanga bakunze kugaragara mu bikorwa bya muzika yo mu Burundi dore ko nawe ari umuhanzikazi,bikavugwa ko ubwiza bwe aribwo bwaba bwakuruye uyu muraperi.

Gusa itangazamakuru ubwo ryabazaga uyu mwari iby’urukundo ruvugwa hagati ye n’uwo musore yabiteye utwatsi avuga ko ari umufana we bisanzwe, gusa abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro muri iki gihugu bagahamya ko ahubwo rugeze kure ku buryo badasigana.

Icyakora Belle yemeza ko bahuriye kenshi mu bitaramo bitandukanye batumiwe ariko by’umwihariko baza guhurira mu gitaramo mu gace kitwa Gasenyi barushaho kumenyana byimbitse yewe banagirana ibihe byiza ariko biza kurangirira aho bakomeza ubushuti busanzwe.

PNG - 474.8 kb
Umuraperi Sat B

Bella ashimangira ko n’ubusanzwe kuba akunda kuririmba mu buryo bwa Karaoke bimuhuza n’abantu benshi bakamugirira icyizere ari nabwo buryo yisanze yahuje na Sat B ariko ngo abantu babigira birebire.

Ku ruhande rwa Sat B,nawe yunze mu ry’uyu mukobwa avuga ko nta bundi bushuti bwimbitse buhari,gusa ngo ni umufana we bikomeye bityo akaba ariho benshi bahera bavuga ko bari mu rukundo nyamara ngo nta nubwo babiteganya.

Naho ku byerekeye indirimbo yitwa “Nshimirimana”, bivugwa ko yaba yarayihimbiye uyu mukobwa, Sat-b avuga ko ataribyo kuko ngo anamufata nka mushikiwe,n’ikimenyimenyi ngo no mu rugo iwabo basanzwe bamuzi ngo bamufata nk’umwana mu rugo.

Itangazamakuru ryo mu Burundi rihamya iby’uru rukunda rw’aba bombi,rishingiye kuri bimwe byavuzwe haruguru ariko kandi hakiyongeraho kuba ngo Sat B ahoza uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga anamutaka bikomeye,icyakora hakaba hari undi mukobwa witwa Ashley Diva wavuzwe cyane ko akundana na Sat B,nyamara bose bakunze kwirinda kugira icyo babivugaho.

Bizimana Aboubakar batazira Sat-B Sat B,Si ubwambere avugwaho ubushurashuzi kuko no mu mwaka ushize ubwo yari mu Rwanda yagiye agaragara yasohokanye n’abandi bakobwa nyamara yarasize umugore n’abana i Burundi.

JPEG - 185.7 kb
Uyu mukobwa byigeze kuvugwa ko yagiranye umubano wihariye na Sat B

Icyo gihe yabajijwe igihe agenera kuba hafi uyu muryango we n’impamvu atabana nabo, aha yashimangiye ko ari mu Rwanda mu rwego rw’akazi ndetse ko buri cyumweru anyarukira mu gihugu cy’ivuko kureba uko uyu muryango we umerewe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X