Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rangwida wo mu Runana aribaza impamvu Airtel itubahiriza amasezererano bafitanye

Nyirabagande Fridaus uzwi ku mazina ya Languida mu ikinamico ‘Urunana’ ndetse na Mama Bony muri Filimi y’Intare y’ingore atangaza ko atiyumvisha impamvu amafoto ariho yamamaza ikigo cy’itumanaho Airtel akimanitse kandi amasezerano bari baragiranye yararangiye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 50 Langwida abenshi bazi mu Runana no mu mafilime nyarwanda atandukanye nk’intare amaze igihe agaragara ku byapa byamamaza bya Airtel bimanitse hirya no hino mu gihugu.

Nyamara ariko ngo amasezerano yo kwamamaza yagiranye na Airtel yo akaba yararangiye ariko ibyapa byo bikaba bikimanitse.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, Languida yavuze ko ari kwibaza impamvu Airtel itari kumanura amafoto ye amanitswe hirya no hino mu gihugu kandi amasezerano y’igihe bavuganye cyararangiye.

Twagerageje kuganira nabashinzwe amasoko (Marketing) bo muri Airtel ngo badusobanurire impamvu ariko ntitwabasha kuvugana kuko batitabaga telefoni zabo zigendanwa.

Mu buzima busanzwe Langwida ni umuhanzi nyarwanda w’amakinamico ndetse n’Amafilime nyarwanda dore ko kuriwe anavugira ko ibi ari impano ye yabyirukanye mu bwana.

Habiyakare Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruhago - 19/07/2017 saa 22:56

Niba iyi nkuru ariyo Fridaus namugira inama yo kugana urukiko rw'ubucuruzu
Kanda hano umusubize

alfa - 20/07/2017 saa 05:38

Ariko buriya n'imishyikirano iba igishoboka bakamwongera amasezerano. Bitabaye ibyo bareba igihe amasezerano yarangiriye bakamwishyura igihe barengejeho bamamaza we atinjiza
Kanda hano umusubize

emmy - 20/07/2017 saa 08:54

nanjye niko byumva kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X