Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sibomana Patrick wari wasezeye ku bafana yongereye amasezerano muri APR FC

Sibomana Patrick ‘Papy’ wari wasezeye ku bafana yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusabwa imbabazi n’ubuyobozi bw’iyo kipe bubicishije kuri Yves Rwasamanzi umutoza wungirije.

Hari hashize igihe binugwanugwa ko Sibomana Patrick arimo ashakwa bubi na bwiza mu ikipe ya Rayon Sports, ariko we akavuga ko ashaka no kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko ikipe ya APR FC yamaze kumurekura ngo yishakire indi kipe.

Kugenda kwe ngo kwari gufitanye isano n'ubuke bw'imikino yakinnye muri uyu mwaka, ariko yongereye amasezerano

Iyi nkuru yatangiye ihwihwiswa iza kuba kimomo ubwo uyu musore yasezeraga ku bafana bari kumwe mu itsinda kuri WhatsApp (WhatsApp Group) bo mu gace ka gatanu (APR Fan Club Zone 5), aho yanabasabaga kuzamusezerera kuri bagenzi babo, akanabasaba kutazamufata nk’umwanzi bashingiye ku kuba yaravuye mu ikipe yabo.

Amakuru agera ku Imirasire avuga ko uyu musore yamaze kongera amasezerano mu gihe cy’imyaka ibiri muri iyo kipe yari yaramurekuye ngo yigire ahandi ashaka, bitewe n’uko yari yarayigaragarije kenshi ko atifuza kuyigumamo.

Bivugwa ko ibyo yabiterwaga no kuba mu ikipe ya APR FC harimo umuntu badacana uwaka, ku buryo byari bibangamiye imikinire ye ndetse n’iterambere rye, ari na yo mpamvu yashakaga kuyivamo akigendera.

Sibomana Patrick ni inkingi ya mwamba muri APR FC

Biravugwa ko Umutoza wungirije wa APR FC, Rwasamanzi Yves yahamagaye uwo mukinnyi ngo ahure n’Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, bakamusaba imbabazi ndetse bakamwizeza gukemura byihuse ikibazo yari afitanye n’uwo muntu (udatangazwa amazina n’icyo ashinzwe muri iyo kipe).

Aho ni ho Sibomana yahereye yemera gusinya indi myaka ibiri muri iyo kipe abafana bayo bahimbye gitinyiro n’ubwo yarangije shampiyona ku mwanya wa gatatu irushwa na mukeba wayo Rayon Sports amanota 16.

Sibomana Patrick amaze imyaka ine muri APR FC yagezemo mu mpeshyi ya 2013 avuye mu Isonga FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gege - 21/07/2017 saa 12:01

Oya nanone muradushishuye rwose..... Kuva ryari koko APR yiswe Gitinyiro?? Hhhhhhh..... Ako kazina ni aka Rayon... Yarenze kuba Gikundiro iba Gitinyiro.... Iri zina ni abafana ba Rayon barizanye.... Mubaze neza kbsa.... Mwatubeshye mu nkuru yanyu. Murakoze
Kanda hano umusubize

value - 21/07/2017 saa 17:28

umv ikip ni gitinyiro APR FC, Mwebw muzagum gutyo.
Kanda hano umusubize

NAYITURIKI - 24/07/2017 saa 02:50

GITINYIRONI,APR,KUKOROYN SPORT ITAYINGWAMUNTEGE APR TURAYEMERA PE!!!!!!
Kanda hano umusubize

minani - 20/07/2017 saa 14:15

urahombye apr ntacyo izakumarira
Kanda hano umusubize

Umwami wa ruhago - 20/07/2017 saa 09:38

Ntagihe atababaje sha haba mukibuga haba no mukugura, ariko gasenyi murasetsa arababaje se yigeze abakinira ngo muvuge ibyo!!!nonese apr kuba yongereye amasezerano umukinnyi wayo bibababariza iki?ese ko muvuga ko apr ari abaswa kuki muba mwifuza abaswa bayo!!! gasenyi ugira byinshi bikuvuna peer
Kanda hano umusubize

ernrst uwamahoro - 20/07/2017 saa 05:41

pappy ikaze muri Apr twari duhombye umuntu ukomeye cyans
Kanda hano umusubize

alfa - 20/07/2017 saa 05:33

Ntacyo azicuza kuko ni mukuru yafashe icyemezo abona ko ari inyamibwa. Natange umusaruro bamuhe ku manyarwanda. Nibamwongera agatebe kenshi nawe azashyira ku munzani arebe icyunguka
Kanda hano umusubize

aliane - 20/07/2017 saa 05:17

papy uratubabaje kbsa izicuza rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X