Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uruntu runtu hagati ya Jay C na Green P wamugereranyije n’ingurube

Nyuma y’indirimbo ‘I’m back’ Umuhanzi Muhire Jean Claude uzwi nka Jay C muri muzika nyarwanda, Umuraperi Rukundo Elie uzwi cyane nka Green-P na we aherutse gusohora indi yitwa ’GangStarfarai’ isa n’irimo iterana ry’amagambo, aho agaragaza ko Jay C yivuze amahomvu ndetse akanamugereranya n’ingurube.

Muri iyo ndirimbo Green-P yasohoye mu ntangiriro z’uku kwezi, yavuzemo ko ashaka gukosora umuhanzi Jay-C ngo wari umaze imyaka n’imyaniko adakora umuziki, ariko mu kugaruka kwe akagaruka avuga ngo “ I’m back”.

Iyo ndirimbo Jay-C yayiririmbanye na Bruce Melody uzwi cyane mu ndirimbo nka ikinya n’izindi nyinshi dore ko ari na we bakoranye indirimbo ye iri mu za mbere za Jay-C yitwa ’Sentiment’.

Muri GangStarfarai, Green-P avuga ko Jay-c n’ubwo avuga ko agarutse nk’uko izina ry’indirimbo ribivuga, akongeraho ko inkingi zose z’injyana ya hip-hop zazimiye, atagakwiye kuba avuga ibyo kuko n’ubundi nta rukundo yigeze agirira iyo njyana (Hip Hop).

Ibi Green-p abiririmba agira ati: "Witubeshya nta rukundo wigeze ugirira iyi njyana", agahita yuririra kuri ibyo avuga ko Jay-c yikundira ibyo kurya no kwinywera gusa, aho adatinya kurasa ku ntego avuga ko yikundira inyama z’ingurube aho gufata amafaranga ngo ajye gukora indirimbo muri studio.

Ibyo Green-P abivuga agira ati: ”Icyo umuntu ashatse kuba burya aba nka cyo, wahisemo utugurube none uhindutse nka two", ibi akabihera ku mubyibuho wa Jay-C.

Ubusanzwe Green-P ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop dore ko anavuga ko ari ikinege cyayo mu buryo bwo kuvuga ko ntawundi mu raperi uhari utari we.

Green-P kandi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagarutse ku by’itsinda rya Tuff Gang, avuga ko iryo tsinda rigiye kongera gusubirana havuyemo umusore utakivuga rumwe na bo ari we Jay-Polly.

Agashya ni uko umusore P-fla kuri ubu ubarizwa mu buroko nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge, ngo na we nyuma yo gufungurwa azongera gusubira muri Taff Gang

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

edouard umukunzi wa green p - 28/10/2017 saa 10:35

bongere bubake tuff ya zaman turayikumbuye kbs
Kanda hano umusubize

Emmanuel nizey - 20/07/2017 saa 09:14

Green-P turamwemera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X