Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dukeneye umuyobozi twari dusanganywe kuko imvugo ye ni yo ngiro-Diplomate

Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gutaha kwa Kanama ndetse n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemerewe bikaba bikomeje, inzego zitandukanye zirimo n’izabahanzi ziteguye kwigaragaza uwo munsi, ndetse bamwe ntibanahishira uruhande bahagazeho.


Umuhanzi w’umuraperi Diplomate wamamaye mu ndirimbo zitandukanye z’inyurabwenge na we ari mu bataripfanye, ahubwo atangariza Imirasire ko abanyarwanda bakwiye gushishoza bagatora umuyobozi wari usanzweho, kuko ibyo avuga abishyira no mu bikorwa.

Mu rwego rw’abahanzi, Diplomate asanga Paul Kagame atowe by’umwihariko abanyamuziki baba basubijwe kuko hari byinshi yabahindurira, aha ashingira ku kuba aherutse kugirana ikiganiro na bo bakigishwa indangagaciro nyazo zibakwiye ndetse akanabizeza kubafasha.

Avuga ibi ashimangira ko mu gihe umuyobozi w’igihugu afashe umwanya akegera abahanzi kugirango bamubwire imbogamizi bahura azo, ari icyizere cy’uko aba yiteguye kubafasha mu gukemura ibyo bibazo kandi ngo uretse no guhura bakaganira nk’abahanzi aho u Rwanda rumaze kugera buri wese arahabona.

Diplomate yemeza ko iyo umunyarwanda cyangwa n’umunyamahanga abonye ibihe u Rwanda rwanyuzemo akitegereza aho rwavuye n’aho rugeze, abona ko nta wundi ukwiye gutorwa atari umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

Naho ku byerekeye ibikorwa bye by’ubuhanzi, uyu musore avuga ko yitegura gushyira hanze amashushuye y’indirimbo ye "Cyebuka ngufotore", ndetse arimo gushaka ahantu akorera ayo mashusho hajyanye na yo (Location).

Uretse ayo mashusho, ngo hari izindi ndirimbo afite nk’imishinga yiteguye gusohora mu minsi iri imbere, ariko cyane cyane akaba ahugiye mu gushyira hanze video dore ko ngo hari n’andi mashusho y’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi babarizwa muri Label arimo, bitegura gushyira hanze mu buryo bweruye.

Umuraperi Diplomate Noor Fassasi yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda kuva mu mwaka wa 2009 mu ndirimbo nka Umucakara w’ibihe, Kure y’imbibi, Diplomacy, Indeba kure, Nyir’u Rwanda n’izindi, kuri ubu akaba avuga ko akomeje umuziki we kandi akaba arimo gutegura ibikorwa bizatuma yongera kwigaragaza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edward - 20/07/2017 saa 12:50

Yego ko MANA yaramye abantu ? IMIRASIRE se namwe munigana abantu ijambo AKUMIRO NAGACIRO NAHO AMAVUNJA ARAHANDURWA , AHAAAA, KA NICECEKERE NIGUMIRE KUMUNIGO
Kanda hano umusubize

Edward - 20/07/2017 saa 12:48

Izuba iyo rirashe imirasire igera kuri bose none mwmbabariye mukambariza ikinyamakuru UMUSEKE impanvu cyanshyize kumunigo ? niba mwe mwaba mushyigikiye ukwishyira ukizana kwa buri muntu , naho diplomate turamwemera , ubutumwa bwe burakurugutura naho kuba invugo ariyo ngiro byo DIPLOMAT mugenzi hkange na diplomacy yahatari democracy nta politic yahatari justice . aho urwanda rugeze haragaragara twese turahabona mukomeze mukomere mbatuye indirimbo URUGAMBA RWO KWIBOHORA TURURWANE NO MUMYUNVIRE YA KIZITO MIHIGO FOR PEACE IMANA IMUHE AMAHORO N' IMIGISHA NABASANGIRANGENDO BE . IMIRASIRE nyabuna mwerekane ubudasa mureke natwe duhumeke, ntimwibagirwe kandi kumbariza ikinyamakuru UMUSEKE.COM ipanvu cyanshize KUMUNIGO
Kanda hano umusubize

Ndibaza - 20/07/2017 saa 10:27

Ariko njye harikintu ndimo kubona kuriki kitangazamakuru, ntazi nimba nabandi bakunzi biki gitangazamakuru bakibona.Iyo urebye ibindi binyamakuru usanga bishishikajwe nogutangaza inkuru zivuga kumatora ya perezida nokwiyamamaza kubakandida,buwo mwanya ariko iyo urebye imirasire usanga musa nkaho mwifashe,kuko muri kuvuga kumyidagaduro gusa.Nkibaza niki cyabaye?
Kanda hano umusubize

Arbert - 20/07/2017 saa 12:34

uwo murapri ndamushyigikiye kabsa sana nawe araza avuga imvugo nifuza dufatanyije gutora nibyiza gutora umuyobozi wahozeho mutore tumutore poul kagame tufite ibyishimo ko tuzamutora 100%100!
Kanda hano umusubize

Arbert - 20/07/2017 saa 12:34

uwo murapri ndamushyigikiye kabsa sana nawe araza avuga imvugo nifuza dufatanyije gutora nibyiza gutora umuyobozi wahozeho mutore tumutore poul kagame tufite ibyishimo ko tuzamutora 100%100!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X