Monaco cosmetics

Ni iki cyihishe inyuma y’ibyago biri kwibasira umuherwe Zari Hassan


Ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kwandika ko ibyago biri kwibasira umuherwe Zari Hassan byaba bifitanye isano n’imbaraga z’umwijima. Ngo uyu muherwe hari inshingano yirengagije ibi byago bikaba biri kumuzaho nk’ibihano by’amakosa ye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 humvikanye inkuru y’incamugongo ivuye ku mbuga nkoranyambaga za Zari Hassan ivuga ko nyina Halima Hassan yitabye imana azize umutima.

JPEG - 19.7 kb
Mu mezi atageze kuri abiri Zari Hassan yahuye n’ibyago bikomeye byo kubura umugabo we na nyina umubyara

Iyi nkuru y’urupfu ije nyuma yaho uyu mugore yari amaze iminsi avuga ko nyina ameze nabi ndetse ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi.

Urupfu rwa Halima Hassan ruje nyuma y’igihe kitarenze amezi abiri uwahoze ari umugabo we Yvan Semwanga yitabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo.

Yvan Semwanga yitabye Imana ku itariki ya 25 Gicurasi 2017 azize indwara y’umutima.

Ibi byago byombi biri gufatwa nk’ibyago bikomeye byibasiye Zari Hassan mu gihe kitageze ku mezi abiri.

kwemera kurera abana batatu basizwe na nyakwigendera Ivan bivugwa ko nabyo biri mu byateje ubwumvikane buke n’umwiryane mu muryango we n’umuhanzi Diamond ndetse bikabaviramo gutandukana.

Nanone kandi hatahuwe ko mu gihe yabanaga na Zari Hassan Diamond yamuciye inyuma ndetse anabyara abandi bana 2 ku bagore batandukanye.
Ibi bikaba byaramenyekanye mu gihe Zari yari mu kababaro k’umugabo.

PNG - 692.3 kb
Nyakwigendera Yvan Semwanga nawe ngo yari umupfumu

Icyamushegeshe cyane ni uburyo Diamond yamuciye inyuma akabyarana na Hawa bikamenyekana mu minsi 2 mbere y’uko nyina apfa.

Ese ibi byago biri kwibasira Zari Hassan byaba biterwa n’iki?

Yaba Diamond yaba Zari Hassan ntawe utangaza intandaro y’ibyago bitandukanye byateje ibibazo biri kwibasira Zari Hassan muri minsi.

Nyamara ariko bimwe mu bitangazamakuru biravuga ko Zari Hassan yaba ari kuzira amasezerano yaba yaragiranye n’imbaraga za Sekibi akaba atari kuyubahiriza. Gusa nibatanga ibimenyetso bigaragaza aho bakuye ayo makuru.

Gusa uwari umugabo we nawe yari yarinjiye mu muryango wa Shitani aho yari yarahawe inshingano zo kuragura (umupfumu). Ubu bupfumu bwe akaba yarabukoreraga muri Afurika y’Epfo aho bamwitaga Sangoma ( Umupfumu mu ndimi zikoreshwa muri Afurika y’Epfo)

JPEG - 103.1 kb
Ibi byago byose bije nyuma y’aho yinjiriye mu muryango wa Illuminati

Ikinyamakuru Howwe.biz kivuga ko Zari yari asanzwe akorana n’imbaraga z’umwijima ari nazo zamuhaye ubushobozi bwo kumenyekana cyane ndetse n’ubukungu atunze.

Gusa ngo yaba yararenze ku mabwiriza yahawe bigatuma yibasirwa n’ibi byago bikomeye muri iyi minsi.

Mu minsi mike ishize iki kinyamakuru cyari cyanditse ko Zari Hassan yinjiye mu muryango wa Illuminati asangamo abandi bahanzi barimo Kanye West, Jose Cameleon na Jay Z.

Zari Hassan akaba ariwe winjiyemo nyuma y’aba
Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hussein - 23/07/2017 saa 10:49

ntimukongere gushyira ubugambo kumbuga musebya abagafashe niba bibi bibarya mujye mwiyahura ariko ntimusebye abastari nabandi muri rusange.
Kanda hano umusubize

norbert - 26/07/2017 saa 15:39

nik bimz musaz,ntibakabasebye
Kanda hano umusubize

joj - 22/07/2017 saa 09:50

ibyago bibaho mureke kumusonga abapfisha Bose baba baragiye kwashitani ngaho MWe muzarama kuko mutagiyeyo lmana niyo izi byose musigeho ibyabaye murwanda kuki bitabaye ahandi nuko mwakoreraga sekibi murye mureka.
Kanda hano umusubize

joj - 22/07/2017 saa 09:48

ibyago bibaho mureke kumusonga abapfisha Bose baba baragiye kwashitani ngaho MWe muzarama kuko mutagiyeyo lmana niyo izi byose musigeho ibyabaye murwanda kuki bitabaye ahandi nuko mwakoreraga sekibi murye mureka.
Kanda hano umusubize

fred - 21/07/2017 saa 18:23

nibyago biza,ibindi by nukubeshya,
Kanda hano umusubize

yeronimo - 21/07/2017 saa 15:17

Ubundi umukozi ahembwa na Boss we. Nubeshya imana amamera, izakubeshya umugisha. Uwumva yumve. Bye
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 21/07/2017 saa 09:06

mukuri nkibi ntakintu kirimwo.kubura umugabo ni urupfu nkizindi zose.nyina yari ashaje azize u bugwayi.je ndumva ntagitangje kirimwo.ivya illiminati navyo ntakuri kirimwo ntivuze ko umuntu wese ateye imbere aba ari muri uwo muryang.kuko yaba ariho hava ubuntunzi nawe wokwinjiyeyo
Kanda hano umusubize

Ghislain - 21/07/2017 saa 06:03

abantu mwihutira guca urubanza!!!
Kanda hano umusubize

castro - 20/07/2017 saa 17:18

Narusome yararwishigishiye
Kanda hano umusubize

Niyonzima Lampe - 21/07/2017 saa 20:00

Tekereza uhawe amafaranga atazarenza imyaka 100ubwo ndavuga eriminat umaze kuyarya urangije kuyarya ujugunywe munyanja yaka umuriro aayii weee ibazaze?? korera imana shuti wikita kuburyohe bwisi 0788468689
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X