Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore uvugwa ko yabyaranye na Diamond yatangiye kwiyahuza ibiyobyabwenge

Hawa, umugore uvugwa ko yabyaranye n’Umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, yatangiye kwiyahuza ibiyobyabwenge bitewe n’uko ngo icyo cyamamare cyamutaye.

Iyo havuzwe izina Hawa mu muziki wo muri Tanzania, abenshi bahita bumva umuhanzikazi wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Nitarejea” y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Hwa yabanye n'umugabo we aza kumusiga

Uyu muhanzikazi mu minsi ishize umubyeyi we yasutse amamarira bitewe n’ubuzima uyu mukobwa we abayemo nyuma y’uko yamaze gusarikwa n’ibiyobyabwenge ariko kandi hakiyongeraho ko ngo yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platumz ariko akamutererana.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo icyitwa Tuko.com cyo muri Kenya bikimara kumenya iby’iyi nkuru byagerageje gukurikirana iby’aya makuru byimbitse biza kumenya ko uyu mugore yatangiye kwiyahuza ibiyobyabwenge nyuma y’uko umugabo babanaga amutanye urugo bucece.

akimara gutabwa n'umugabo yahise yijandika mu biyobyabwenge

Ku byerekeye ibyo kuba yarabyaranye na Diamond ariko ntabe akimwikoza, umubyeyi we ngo ni we ukomeje kubikurikirana mu gihe Hawa we yatangiye kwitabwaho n’ikigo gifasha abazahajwe n’ibiyobyabwenge kikabasubiza mu buzima busanzwe.

Hawa nyuma ho gato amezi ane babanye n’uyu mugabo yahise amuhunga amusiga wenyine, akomeza kumutegereza nk’aho azagaruka, ariko abonye amaso aheze mu kirere atangira atangira kwiyahuza ibiyobyabwenge birimo inzoga za make zizwi mu Rwanda nka ’Siriduwiri’ bitewe no kubura ubushobozi bwo kugura izihenze yari yaramenyereye.

Hawa aganira n’itangazamakuru ku byerekeye ibiyobyabwenge bamuvugaho, yagize ati ”Kuva umugabo wanjye ansize akantererana byansigiye agahinda gakomeye bituma ntangira kunywa inzoga za macye, itabi n’ibindi ntarondoye nibwira ko bizamfasha kumutegereza, kuko natekerezaga ko azagaruka, ariko uko iminsi yashiraga ni ko narushagaho kumuheba.”
Hawa mu mashusho y'indirimbo Nitarejea ya Diamond
Yakomeje agira ati ”Hamwe n’ibyo byose ni ko nagiye nisanga naretse umuziki ntangira kuba inzererezi, gusa ariko ubwo mbonye unyitaho bizatuma nongera gusubiza agatima impembero ngarukane imbaraga mu muziki wanjye.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X