Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kera kabaye ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu mukino w’amagare yabonye umutoza

Umunyamerikakazi Tarah Cole yemejwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare nyuma y’imyaka yari ishize ikipe itagira umutoza ariko ikajya ivumbywa imyitozo n’abatoza bagiye basimburanwa ikipe y’abagabo.

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryemeje ko habonetse umutoza mushya uzakorana n’ikipe y’igihugu y’abagore by’umwihariko.

Yemejwe nk'umutoza mushya w'Abanyarwandakazi

Tarah Cole wahawe ako kazi nta bigwi byinshi afite mu muikino w’amagare, ariko ni umwe mu bakinnyi bakina nk’ababigize umwuga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba amaze imyaka icyenda akina uyu mukino, ndetse muri shampiyona ya 2016, uyu mutegarugori yabaye uwa 17.

Tarah Cole w’imyaka 28 ubu akinira ikipe ya Hagens Berman muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba ategerejwe mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka ari na bwo azaba aje gutangira akazi.

Mu nshingano z’ibanze zimuzanye harimo gutegura ikipe igomba kwitabira shampiyona nyafurika izaba muri Gashyantare umwaka utaha, ibi bikaziyongeraho gushaka impano nshya no guteza imbere izamaze kugaragara mu mukino w’amagare w’abari n’abategarugori.

Tarah akinira Hagens Berman yo muri USA

Aracyari umukinnyi wabigize umwuga

Ingabire Beathe, Girubuntu Jeanne d'Arc, Nirere Xaverine na bagenzi babo babonye andi mahirwe yo kuzamura impano zabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kiniya - 22/07/2017 saa 09:57

Babahe Degole maze avec muri ruhago yacu./
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X