Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uncle Austin yatangiye kwisabira kujya muri Guma Guma itaranaganya gutangira

Mu gihe hataratangira gutoranywa abahanzi bazitabira Guma Guma ku nshuro ya VIII, Umuhanzi Uncle Austin akaba n’Umunyamakuru, we yatangiye kwisabira kuzayijyamo nyuma y’uko mu ya VII yasimbujwe Davis D.


Uncle Austin yavuze ko n’ubwo atajya atoranywa muri PGGSS ku mpamvu na we atazi ngo ntibizamubuza gukomeza gukora cyane, usibye ko noneho avuga ko umwaka uzakurikira ntakabuza agomba kuzabonekamo, bitewe n’indirimbo nziza ari gukora muri iyi minsi.

Yavuze ko atazi impamvu batamutoranya kandi mu by’ukuri agerageza gukora cyane, aha akaba yaragarutse ku ndirimbo ye yakoze igakundwa cyane, yitwa “Nzacumura” ndetse n’izindi zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, Uncle Austin yavuze ko afite umutima wo gufasha cyane abahanzi bakizamuka kurusha ibindi byose akora mu muziki, Ibi ni nyuma y’uko yagiye afasha abahanzi nka Ivan Buravan mu ndirimbo bakoranye yitwa ’Urwo ngukunda’, bityo ngo nyuma yo kumufasha agashimishwa cyane n’intambwe amaze kugeraho.

Nyuma yo gusohora iyo ndirimbo kuri ubu Video yayo igiye no kujya hanze muri iki cyumweru, mu gihe amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yafatanyije na Aime Blue Stone yitwa “Gutyo” yakorewe muri Touch Record.

Muri iki kiganiro yasoje avuga ko mu cyumweru gitaha ntakabuza azasohora indi ndirimbo nshyashya atadutangarije izina, gusa ngo muyitege kuko ngo izafata bugwate imitima y’abakobwa.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cedrick - 22/07/2017 saa 08:37

Turakwemera Musaza Komutashyizeho Niyitwa Dududu Se Konayo Imezenabi Hanzaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X