Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo ku isonga ry’abakinnyi bakize ku Isi


Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; Cristiano Ronaldo ayoboye abandi bakinnyi bakina imikino itandukanye mu kwinjiza agatubutse kurusha abandi ku Isi nk’uko bitangazwa na Forbes magazine, ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; Cristiano Ronaldo ayoboye abandi bakinnyi bakina imikino itandukanye mu kwinjiza agatubutse kurusha abandi ku Isi nk’uko bitangazwa na Forbes magazine, ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

JPEG - 48.9 kb
nguru urutonde rwakozwe na Forbes Magazine

Ronaldo ayoboye uru rutonde na miliyoni 71.8 z’ama-pound, aho abakinnyi 100 ba mbere babonye nibura miliyari 2.4 z’ama-pound mu mezi 12 ashize mu gihe mu mwaka ushize bari binjije miliyari 2.43 z’ama-pound.

Mbere ya Cristiano Ronaldo, umukinnyi winjizaga agatubutse kurusha abandi yari Tiger Woods ukina Golf cyangwa Floyd Mayweather mu myaka 15 ishize, ariko ubu Woods ari ku mwanya wa 17 mu gihe Mayweather atari kuri uru rutonde kuko nta mirwano yagize mu mezi 12 aheruka.

Kuri uru rutonde rurimo imikino 11 itandukanye, Basketball yihariye 32 mu 100 ba mbere, bose bakina muri NBA, aba bavuye kuri 18 bo mu 2016.
Abakinnyi 10 bakize kurusha abandi- Forbes 2017

Dore uko bakurikirana mu guhembwa n’ingano y’ibyo bahembwa (miliyoni mu ma-pound £)

1.Cristiano Ronaldo – Football – 71.8
2.LeBron James – Basketball – 66.6
3.Lionel Messi – Football – 61.8
4.Roger Federer – Tennis – 49.4
5.Kevin Durant – Basketball – 46.8
6.Rory McIlroy – Golf – 38.6
7.Andrew Luck – American Football – 38.6
8.Stephen Curry – Basketball – 36.5
9.James Harden – Basketball – 36.0
10.Lewis Hamilton – Motor Racing – 35.5

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bosco - 2/08/2017 saa 19:33

Ronaldo numusitari agomba kubarusha kand ukomeze akore cane murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X