Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Romelu Lukaku yatumye Man City ita ibaba muri Amerika

Manshester unite yatsinze Manchester city mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 N Nyakanga 2017, ibitego 2-0 harimo icy’umusore Lukaku na Rasford mu mukino wo muri Pre-Season , umukino wambere uhuje aya makipe hanze y’ubwongereza dore ko wabereye muri Amerika.

Manchester united niyo itozwa na Jose Mourinho uyu mukino batsinzemo Man City wabereye ku mugabane w’Amerika aho izi kipe zombi zagiyeyo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

JPEG - 43.8 kb
Romelu Lukaku akimara gutsinda Man igitego cya mbere

Man united niyo yatangiye yataka cyane aho ku munota wa 37 Lukaku wari wakomeje kubura uburyo yabonye igitego cya mbere akaba ari icya kabiri atsinze mu mikino ya gishuti iyi kipe iri gukina.

Nyuma y’iminota 2 gusa kumunota 39 Man U yatsinze ikindi gitego gitsinzwe na Marcus Rashford, akaba aribyo bitego rukumbi byatandukanyije impande zombi.

Man utd itangiye gutera ubwoba andi makipe bitewe n’uburyo iri kwitwara mumikino iri gukina, kuburyo hari abatari gushidikanya ko igiye kongera kugira igitinyiro nk’icyo yarifite igitozwa na Sir Alex Furgason aho amakipe yajyaga guhura nayo yikandagira.

Man utd ishigaje gukina n’ikipe y’igihangajye inafite champion league y’iburayi ariyo Real Mardid abantu baribaza niba nayo izayitsinda kuko kuva yatangira imyiteguro ntago iratsindwa na rimwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

value - 23/07/2017 saa 12:52

Man United Imeze Neza Kabisa
Kanda hano umusubize

solkjaer - 22/07/2017 saa 19:26

Courage basore, wabona uyu mwaka muduhojeje amarira .
Kanda hano umusubize

MUREMYI Bosco - 22/07/2017 saa 01:48

Basore turabakunda cyanneee utuntu nkutu muduha tres bien MAN UTD nzayigwa inyuma namwe murumvako nyifana nikera R Madrid itumenyera reka tuyihereho tuyitwara igikombe cya mbere kugirango premier league irebereho ko nta mizaha burya sibuno. Mourinho=Fergerson murakoze mbize hakiri kare.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X