Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy ngo ntazi abakandida bari kwiyamamariza umwanya wa Perezida

Umuhanzi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy aratangaza ko atazi abakandida bari kwiyamamaza n’imigambi bafite uretse gusa umukandida wa FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame.

Oda Paccy yaganiriye n’umunyamakuru wa Imirasire.com amubaza icyo atekereza ku bakandida bari kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika n’uwo ashyigikiye muri abo bakandida.

Aba bakandida bose mu migambi yabo ntaho bagaragaza icyo bazakora mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda ari naho umunyamakuru yashingiyeho abaza Oda Paccy uwo ashyigikiye.

Mu gisubizo gikakaye, Oda Paccy yavuze ko nta wundi mukandida azi uretse uhagarariye FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Ati “Abo bakandida bandi ni abahe? Njye ntabo nzi uwo nzi ni Paul Kagame kuko ni we wita ku rubyiruko abandi ntacyo bakoze ni na we nshyigikiye.”

Umunyamakuru yongeye kumubaza icyo ashingiraho amushyigikira, niba mu migambi yatanze ntaho yagaragaje ko azateza imbere imyidagaduro.

Oda Paccy yashubije ko Perezida Kagame yita cyane ku rubyiruko n’imyidagaduro muri rusange.

Ati “Nawe reba abahanzi bose batwaye Guma Guma bose bari kumwamamaza mu bikorwa byo kwiyamamaza arimo. None se abandi bakandida batwaye uwuhe muhanzi wo kubafasha mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza? Reba no mu migambi ya FPR harimo gukomeza kwita ku rubyiruko abandi bakandida nihe bavuga ku rubyiruko?”

Oda Paccy yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise umusirimu ndetse n’iyo yise Igikuba.

Iyi ndirimbo yise igikuba abafana be bakunze kuvuga ko yashatse kuvuga igitsina cy’abagore mu izina ryacyo.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi avugwaho cyane ibikorwa byo kwambara impenure abafana be bakaba barakunze kuvuga ko uwo muco udakwiriye umuntu nkawe w’umubyeyi.

Oda Paccy akaba afitanye umwana na Lick Lick wibera muri Amerika muri iyi minsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

papy - 26/07/2017 saa 09:30

@Kamana. Ubwo ahubwo wowe ntuvanga ibintu. Pacy si umunyapolitike. Kutabimenya rero bifite ishingiro. Uwo azi ni uwamuhaye agaciro, kandi ni ibisanzwe nta utamenya uwamugabiye.
Kanda hano umusubize

kamana - 23/07/2017 saa 14:09

Ubwo se si ubuswa? Kuba utazi abahatanira kuyobora u rwanda ukanabyigamba ??
Kanda hano umusubize

JAZZY - 21/07/2017 saa 12:41

ARIKO UTWO DUFUPA TWE NGO NI UTUBERO ABA ARATA ABONA ARINDE UDUKENEYE KOKO!!???
Kanda hano umusubize

mbera umufasha guhera ubu
Kanda hano umusubize

ishimwe winner - 21/07/2017 saa 12:39

nukuri ntahoyabeshye tuzi uwahinduye byose agakora byishi agamije guteza u rwanda nabanya rwanda imbere naho abobandi ntabotuzi 100%muzehe wacu tukurinyuma kdi nawe paccy ndakwishimira sana!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X