Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Buravan nta gihe afite cyo kwita ku bakobwa

Mu gihe byavugwaga ko Umuhanzi Yvan Buravan, wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Malayika, Urwo ngunda na Just Dance, yaba akundana n’umukobwa ndetse yanihebeye, uyu muhanzi avuga ko ko nta mwanya afite w’abakobwa.

Uyu musore w’umuhanga mu muziki nyarwanda, wagiye anakora ibitaramo byinshi bitandukanye twavugamo nka Fiesta n’ibindi byinshi bikomeye, yavuze ko muri kamere ye ngo atajya ashishikazwa cyane n’Abakobwa, ko ahubwo ashishikazwa cyane n’Umuziki we.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, Buravan yavuze ko gukundana n’Abakobwa nta nyungu abibonamo, ahubwo ko ashyira imbaraga mu kazi ngo kuko ari ko kamufitiye akamaro cyane ko ari ko kamutunze.

Gusa Buravan yavuze ko abakobwa akunda kandi yitaho ari abakunda kandi bagashyigira umuziki we, ngo kuko ari bo batumye agera ku rwego rushimije, bityo ngo abo ni bo yaha umwanya muri we kuko afata nk’abantu b’ingenzi.

Icyakora Buravan yavuze ko umunsi wo kumva ko akeneye gushinga urugo ari bwo azashaka umukunzi wo kuzatetesha ibihe byose.

Ibi abitangaje nyuma y’igihe avugwaho gukundana n’umukobwa ndetse yanihebeye ariko utaratangajwe amazina, akaba ari yo mpamvu agikomeza gushimangira ko ubu nta mukobwa akeneye.

Buravan yatangarije Imirasire ko afite indirimbo nshya igiye kujya hanze vuba, ariko akaba ataramenya itariki izasohokeraho, aboneraho no kwihanganisha abafana be ko abazirikana bityo bidatinze bazabona iyo ndirimbo.

Emmanuel Habiyakare.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X