Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Bishop Innocent Rugagi yasengeye umwana wamugaye arakira

Bishop Rugagi Innocent wo mu itorero Abacunguwe, aherutse gusengera umwana wari ufite ubumuga bwatumaga kugenda yifashisha akagare, aramukiza amurokora akayabo kamutangwagaho, dore ko yari yarivuje byaranze kugeza ubwo miliyoni 2 zisaga zari zimaze kumutangwaho.

Uyu mwana yakijijwe ubwo burwayi ku itariki ya 19 Nyakanga 2017 ubwo mu Itorero Abacunguwe habaga Iteraniro ridasanzwe Bishop agasengera abarwayi benshi harimo n’uyu mwana.

JPEG - 127 kb
Uyu mwana yari amaze igihe kirekire agendera mu kagare

Uyu mwana yari amaze iminsi agendera mu kagare ariko nyuma yo gusengerwa amaguru ye yarakomeye atangira kwiruka no gusimbuka ashimira Imana.

Mbere y’uko asengerwa Bishop Rugagi yabajije umwana niba yizeye kandi yiteguye gukira, ati “Are you ready to walk? (Mbese uriteguye kugenda?)

Umwana na we yahise asubizanya imbaraga nyinshi ati: ’Yeap’ (ashaka kuvuga ngo cyane rwose). Ubwo amateraniro yarakomeje, Bishop akagenda asengera abantu batandukanye.

Haciye akanya uyu mwana abona Bishop asengera abandi, ubanza yaraje gukeka ko Bishop yaba yamwibagiwe ko na we ahari, hanyuma aramubwira ati: Pastor nanjye ndi hano! Bishop yarahindukiye aramureba araseka ati: ”Petit sinakwibagiwe ndaje.”

Nyuma yo gukira abantu batandukanye bahise batangira kwifotozanya nawe

Ubwo isaha ye igeze rero Bishop yaje kumugarukaho, arangije arasenga cyane, yinginga Imana ngo ihagurutse uwo mwana ave muri ako kagare abashe kugenda, nyuma yo kumusengera Bishop yahise amubwira ngo: "Haguruka uze tugende".

Ubwo umwana yarahagurutse, abantu bose bavuza induru bakomera Imana amashyi, icyakora ku ikubitiro ntiyagendaga neza kuko amaguru yari yarahinamiranye.

Bishop Rugagi yakomeje kumukoresha imyitozo ari na ko asenga Imana, biza kurangira umwana agenze neza cyane, arasimbuka ndetse araniruka, maze abantu batangarira Imana.

Uyu mwana akimara gukira yahise ahobera Bishop ari kurira anagira ati "Pastor Urakoze cyane usengere na Papa na we n’uku ameze amaguru n’amaboko yarazingamye."

Yari kumwe n'abandi bategereje gusengerwa ariko aba ariwe uvamo arakira

Ubwo uyu mubyeyi yabonaga umwana we amaze kugenda, yahise aza yiruka ari kurira ubona byamurenze, umunezero uvanze no gutangara. Yahise abwira Iteraniro ko uko uwo mwana we yari ameze ari nako n’umugabo we ameze.

Umwana yafashe Bishop arakomeza, nyina nawe abonye uko bimeze aza yiruka abasanga. Ikiniga cyarenze uyu mubyeyi n’amarira menshi ati "Bishop mbabarira usengere n’umugabo wanjye".

Mu magambo ye ati: ”Uyu mwana nari maze kumuvuza Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 na Magana,… ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal na ho umugabo wanjye we bimaze kuba Miliyoni 13 na Magana,…. Kandi nta gukira namba. None Imana ikaba imukirije ku buntu. Nshimye Imana inkirije umwana, ndagushimye Bishop Imana iguhe umugisha,….”

Nyuma yo gukira yahise ashima Imana igare yagenderagaho ararireka

Bishop yabasezeranyije ko na Papa w’umwana bagomba kumusengera Imana agakira.

Ubwo uwo mwana na nyina batahaga byari umunezero udasanzwe, yaba kuri bombi ndetse n’abandi bose bari bamubonye aza ku kagare, bamusunika yarangiza agataha yigenza n’amaguru ye, atanacumbagira.

Abantu batandukanye barifotoranyije, abandi bakagenda babasuhuza bababwira ngo Imana irabakoreye ishimwe, ihabwe icyubahiro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

veda - 5/08/2017 saa 00:20

abahakana ko Imana idakora mwese ntibibareba yesu yavuzeko nitwizera tuzakora ibitangaza nkibyo we yakoze ndetse tuzanamurusha ikindi bishop uyu yakoreshwa na satani cyangwa yakoreshwa n Imana ntibibareba kikoze mama w,umwanawe azashima imana ko Umwana yakize kandi yakize
Kanda hano umusubize

STEVEN KAMNZI - 2/08/2017 saa 00:03

Uko yesu arari cyera nubuniko akiri kubamwizera.aboyahaye u ubasha yabubahaye nkinvura y'Imana i.baraga zo gukub itahasi i.baraga zu.wanzi sose
Kanda hano umusubize

Mwami - 30/07/2017 saa 19:44

Bene data mwibuke ko na Yesu batamwemeraga kandi yakirije abantu mu maso yabo,ariko nemerako Imana ishobora byose uwo mwana yitwa nde ,atuyehe,afite imyaka ingahe,yaramaze igihe kinganiki avuzwa,
Kanda hano umusubize

Rwanda - 24/07/2017 saa 18:47

Hari n'abanyamakuru babonye ikiraka cyo gutangaza izo nkuru z'ibitangaza nange nshidikanyaho.
Kanda hano umusubize

kek - 24/07/2017 saa 15:27

Kwizera biruta byose icyubahiro nicyu Witeka amen
Kanda hano umusubize

Kalisa - 23/07/2017 saa 11:49

Aba bantu bakora ibitangaza turabarambiwe, ijambo ry'Imana rivuga ko mu minsi ya nyuma benshi bazakora ibitangaza kandi bashaka koreka imbaga. Bajye bajya muri CHUK no mu bindi bitaro bakize indembe ziba zimazemo imyaka.
Kanda hano umusubize

tresor - 23/07/2017 saa 11:38

Nukuri Imana ishimwe pe kuko ibyo yakoreye uyu mwana Julien rwose ni agatangaza.
Kanda hano umusubize

kubesh - 23/07/2017 saa 10:21

imperuka yageze irabacanira irabarahira
Kanda hano umusubize

hyiringiro - 23/07/2017 saa 08:07

UK nukuri kwa yes rufite ubutware nubusyobozi kandi yaratubwiyengo tuzakora ibirenze into yakoze past amavutamenshyi nimbaraga Viva ku' mana
Kanda hano umusubize

hyiringiro - 23/07/2017 saa 08:04

UK nukuri kwa yes rufite ubutware nubusyobozi kandi yaratubwiyengo tuzakora ibirenze into yakoze past amavutamenshyi nimbaraga Viva ku' mana
Kanda hano umusubize

Wo - 23/07/2017 saa 06:08

wowe uhakana ntiwemera imana.Kuko niba umuntu wikimuga yakize ibindi ushaka nibiki!!Nange uri hanze yaramvuye .Akoresheje gusengera amazi!!Bishop God Bless u°.
Kanda hano umusubize

karoli - 23/07/2017 saa 04:58

ariko kuki badakiza abo dutuwe tuzi baboneka ahantu hari public noneho wajya kumva ukumva ngumuntu yagendaga mu igare arahagurutse ibyo bintu mubyitondere
Kanda hano umusubize

Gakwaya - 27/07/2017 saa 07:56

Imana ntidushakisha nitwe tuyishakisha iyo uyishakanye umwete urayibona ujye wigumira muri iyo public uvuga ubwo wenda uzayibona
Kanda hano umusubize

- 28/07/2017 saa 17:50

baratubeshya
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/07/2017 saa 01:54

iyo ni imitwe lbs. umunyamakuru nawe azongere ajye kubasura azagaruke atubwire uko yabibonye.
Kanda hano umusubize

Isr - 22/07/2017 saa 15:25

Ibi ni byo Yesu WACU ashoboye gusa gusa!Cyakora aragowe uzakora ibi mu buriganya cg mu nyungu ze bwite.
Kanda hano umusubize

emja - 22/07/2017 saa 15:02

Uyu mukozi w'Imana afite imbaraga.Jy ndamwemera cyane ahubwo nange uwampuza na we tugafatanya gusenga Imana igakora ibitangaza mu buzima bwange. Jye nemera ko nk'uko mu buzima busanzwe tugira imbaraga zitandukanye ariko no gusenga bimeze bityo umukozi w'Imana nk'uyu akaba yasenga Imana igakora ibitangaza kuko ari ishobora byose. Dufashe usengere igihugu cyacu amatora azayoborwe n'uwiteka kandi Umuyobozi uzatorwa azakorere Imana n'abantu. Imana ikongere imigisha Pastor.
Kanda hano umusubize

- 22/07/2017 saa 08:41

abobasengera abantu bagakira ntegereje igitangaza cyo kusengera uwacitse akaboko cyangwa uwacitse akaguru hakazaho akandi azaba anyemeje kurusha abandi
Kanda hano umusubize

Furaha - 22/07/2017 saa 19:47

Ntakwizera ugira niyompamvu utamenya ukuboko kw'Imana uko kungana ntakiyinanira
Kanda hano umusubize

ISDOLE - 22/07/2017 saa 07:27

Ese uwo mu bishop yazadufashije akaza hano mu bitaro turwariye agakora ibyo bitangaza tugakira.
Kanda hano umusubize

KKS - 22/07/2017 saa 06:03

ibi kugira ngo tubyemere umunyamakuru ajye abanza ajye gushaka amakuru muri uwo muryango amenye niba koko umwana yari arwaye, ajye aho yiga abaze abarimo n'abugana nawe, abaze mu baturanyi batange ubuhamya. naho ubundi tuzajya dukeka ko ari abantu ba bishop baba bizaniye ngo babafashe mw'ikinamico.
Kanda hano umusubize

muhizi erneste - 22/07/2017 saa 12:57

Najye nu kuri mbere yogutanganza amakuru nkayo mujye mubaza mubishakire gihamya gihagije kuko kubyemera biragoye twabonye abateka mutwe mubuhanuzi ndetse no mugusengera abantu bakabikora nkuko ariko arumupango wumwana na bo babyeyi baka mukura ahantu kure bakamurepetesha ibyo azakora nibyo azavuga yabitsinda bakamwishuea amafaranga meshi twarababonye cyane muri kenya nahandi icyindi bantu bimana mubemaso babikora kugirango mubyizere mwamamaze haboneke abayo be beshi NB mubihe byanyuma hazaza ..........nimubona bibaye......ntimuzajye.... mbibarize bwoko bwimana ibimuga kobyabagaho Imana ntiyakoraga?abobahanuzise ntibabagaho? iryo nitera nyuma bakoresha bakabasha kubona ukaba wana kira murako kanya gusa niko bigenda kuko bitavuye ku Mana ni ba mugirago ndabesha mushake wamwana wakize niba akiri muzima Gusa bitavuzeko Imana itabasha gukoresha umuntu wayo agasengera icyimuga ariko abukuri muzabamenyera kumbuto zabo dusubire inyuma gato turebe za vidio zabahanuzi uwomuza bona avugango zana guheshu mugisha .fata igitangaza cyawe acyiira mwizina ryayesu hari? Muzatinye Yesu ahumure ubwokobwe amaso murakoze
Kanda hano umusubize

Theo - 22/07/2017 saa 13:45

Wowe wiyise kks Niba uri iumuhakanyi ujye wirinda gusuzugura Ububasha bw'Imana. Ibyabaye kuri uwomwana byabaye ou manywa y'ihangu buse babireba. Nina utabyemera uzagende Abe ariwowe ujya kubaza iwabo w'umwana n'aho yoga n'abandi bamuzi. Wari uzi ko ushobora gusuzugura umukozi w'Imana nka master Bishop Rugagi Imana ikaguteza ingorane zituma uyemera ubanje guhangayika?
Kanda hano umusubize

niyomugabo - 22/07/2017 saa 03:39

uyu pastor aba he he? ndabaza aho asengera. njye ndi mumajyjepfo
Kanda hano umusubize

kiddo - 22/07/2017 saa 14:37

Uyu mupasiteri asengera munsi yokwa Rubangura.uje ikigari wagera nyabugogo ugafata imodoka ikuzana mumujyi uwo waba za wese kwa Rubangura yahakwereka wagera yo naho hafi nikwa Pasteur Rugagi
Kanda hano umusubize

nkingi prosper - 22/07/2017 saa 03:07

IMANA IHABWE ICYUBAHIRO NICYAYO IBIHEBYOSE
Kanda hano umusubize

Umunezero - 21/07/2017 saa 21:02

Amen! Icyubahiro cyibe icy' Umwami Imana yo isohoza ibyo yasezeranyije abayizera.
Kanda hano umusubize

musirimu - 21/07/2017 saa 19:29

Imana ishimwe ko yakijije uwo mwana!
Kanda hano umusubize

- 21/07/2017 saa 18:03

Imanan.ya idanier na meshake na bedenego niyo mana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X