Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

P Fla arwazwa umutwe n’abahanzi bashakira indonke ku izina rye bitwaje ko ari mu gihome

Umuraperi P Fla ubu ufungiye muri Gereza ya Mageragere, aratabaza ko arwazwa umutwe na bamwe mu bahanzi n’abiyita bo, bashaka kuririra ku izina rye bakarishakamo indonke bagendeye ku bihe abayemo.

Umuraperi P Fla ubabazwa n'abamufatirana mu bihe arimo bagashakira indonke ku izina rye
Mu kiganiro Pacson yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko uyu muraperi ufunzwe, ababazwa no kuba hari agatsiko k’abahanzi yamenye ko bafata umwanya bakiha kuzenguruka buri duce bakora ibitaramo ngo bigamije kumufasha aho afungiye nyamara habe n’ifaranga abona.

Pacson yirinze gutobora ngo atangaze amazina y’abo bahanzi bashaka kurisha izina rya P Fla, Icyakora ngo ikizwi cyo n’uko bimaze gufata indi ntera, bityo ngo mu gihe bidahagurukiwe ashobora kuzasanga ibikorwa bye byarangiritse kubera ako gatsiko kishakira amaramuko.

Uretse kubabazwa n’aba bahanzi bashaka kumufatanya n’ibihe arimo, P Fla ngo akomeje kugaya abiyita abafana be ariko bamubeshya, kuko ngo abatamugaragariza urukundo afunzwe ngo bamusure, ntazi neza ngo niba bazarumugaragariza ari uko igifungo cye kirangiye.

Ibi ngo bishimangira ko Hip Hip ishobora kuba itari mu bihe byayo byiza kuko nta kuntu umuraperi nka we yahura n’ikibazo gikomeye ngo abantu mbarwa babe ari bo bamwitaho nyamara mu minsi isanzwe ari mu bihe bye byiza ugasanga benshi bagira bati "Turakwemera musaza."

Tumwe mu dushya dukomeje kuranga uyu musore aho afungiwe, harimo no kuba yarabashije guhindura amwe mu mazina ye yari yariyise, aho izina yari azwiho rya "Mana y’i Rwanda" yarisimbuje "Mana y’i Mageragere", bishatse kuvuga ko yiyitiriye agace afungiwemo.

N’ubwo ari muri Gereza, uyu muraperi ngo ntiyicaye ubusa kuko akomeje guhimba indirimbo zitandukanye azakorera amajwi umunsi yarangije igihano, mu minsi ishize kandi ni bwo inshuti ze zamufashije gushyira hanze imwe mu ndirimbo yakoze mbere yo gutabwa muri yombi. Iyo ndirimbo yayise "Nkunda Rap."

Itabwa muri yombi rya Hakizimana Amani (P Fla) ryamenyekanye cyane tariki 14 Ukuboza 2016 aho yari akurikiranyweho gukoresha no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi ku izina rya ‘Mugo’,bikaba biteganyijwe ko azafungurwa mu mpera z’uyu mwaka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Heather - 22/07/2017 saa 03:31

I'd use tobacco a container before I've go with regard to work. So a alluring kiss from a defibrillator makes you think. I headed our usable ascent to help the form. Feel free to visit my homepage :: [weight loss pills->http://www.bhadas4media.com/job/8098-prasar-bharati-14-vacancy]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X