Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amavubi Stars vs Taifa Stars mu mukino w’indyankurye

Si amasaha menshi asigaye ngo ikipe y’u Rwanda, Amavubi Stars ibe ihatana n’iya Tanzania, Taifa Stars mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike ya CHAN 2018, aho abatoza ku mpande zombi bahize gutsinda ariko byanze bikunze harimo umwe wigiza nkana.

Kuri uyu wa gatandatu guhera saa cyenda n’igice (3:30pm) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino utoroshye, aho u Rwanda na Tanzania baza kuba bahatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinirwa n’amakipe agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo.

Amavubi ngo yagombaga kuba yaratsindiye muri Tanzania ariko umusifuzi arabitambamira

Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 mu mukimno utaravuzweho rumwe ku misifurire, aho Umutoza Antoine Hey w’Amavubi ashinja Umusifuzi w’Umunya Sudani y’epfo kuba ari we watumye ikipe ye idatsinda ibitego 2-0 nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’uyu mukino wo kwishyura.

Antoine Hey yagize ati “Umukino ubanza twagakwiye kuba twaratsinze ibitego 2-0 ariko umusifuzi w’umunyasudani y’epfo ntabwo yatubaniye. Wari umukino watugoye mu kwitegura kubera ibyabaye ku bakinnyi bacu byatumye tunasaba Tanzania ko twawimura ho umunsi umwe Tanzania ikabyanga”.

Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi baragiye insigane ndetse bamwe umukino ukarinda ugera batararuhuka neza, byatumye badakina neza bituma bakina bugarira, ariko ngo kuri uyu wa gatandatu hari undi muvuno.

Nshuti Dominique Savio ni umwe mu bari bazonze cyane Tanzania

Ati “Dufite icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ariko ntabwo bizatworohera mu gihe haje abafana 2000. Turashaka ko abafana bazaza ari benshi stade bakayuzura. Baba bafana Rayon Sports, APR FC cyangwa se ari wa mufana (Asman) wa As Kigali. Turifuza ko badutiza umurindi maze ibindi bakabitubaza”.

“Bazaze twifatanye mu byishimo byo gusezerera Tanzania, atari byabindi byo kunengera abakinnyi kuri televiziyo”.

Umutoza wa Tanzania Salum Mayanga na we ngo yaje azi ikimugenza, kandi nta kindi kitari guha ibyishimo abanyatanzaniya, ari na ho twahereye tuvuga ko hagatiye na Antoine Hey harimo uwigiza nkana.

Salum Mayanga yagize ati “Tuzi bakina nk’uko na bo batuzi. Intego yacu ni ukwitwara neza tukegukana intsinzi […] Ndizera ko ejo tutazaba turyama mu kibuga, ndizera ko noneho tuzabona iminota myinshi yo gukina”.

Nshuti Dominique Savio yishimana na bagenzi be nyuma y'igitego yatsinze ku munota wa 18

Abajijwe ku byabaye mu mukino ubanza ari na byo baheraho bavuga ko imisifurire itavuzweho rumwe, Umutoza Salum Mayanga yagize ati “Icyo navuga tuzakina umukino mwiza. Sinshaka kugaruka ku byabaye i Mwanza. Nahamya gusa ko ejo tuzakina umukino mwiza kandi nkizeza abanyatanzania ko tuzatsinda”.

Ikipe iza gutsinda uyu mukino izahura n’iza kuba yatsinze hagati ya Uganda na Sudani y’epfo, dore ko na bo bari banganyije mu mukino ubanza, izarokoka muri iyo miino ibiri yo mu ijonjora rizakurikiraho, ikazahita ikatisha itike iyijyana muri Kenya ahazabera CHAN 2018 muri Gashyantare umwaka utaha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X