Monaco cosmetics

Niba ntagihindutse umugambi wo kuzana Alicia Keys mu Rwanda wamaze kongera kunozwa

Nyuma y’uko mu kwezi gushize amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru ko umuhanzi, Alicia Keys agiye kuza mu Rwanda mu iserukiramuco ryitwa Kigali Up ariko nyuma ntihamenyekane aho byahereye, ubu noneho hari amakuru avuga ko mu kwezi gutaha ari bube yasesekaye i Kigali.


Abashinzwe gutegura ’Kigali Up’ bari batangaje ko bagiranye ibiganiro na Alicia Keys bamusaba ko yazitabira iri serukiramuco. Icyo bari bagishidikanya niba kuzana uyu muhanzi bizakunda 100%, ndetse bemezaga ko byari bikigoye kubona amafaranga yo kumwishyura.

Amakuru aturuka kuri bamwe mu bakurikirana ibyo kuza kwa Alicia avuga ko uyu muhanzikazi agomba kuza kwitabira iri serukiramuco riteganyijwe muri Kanama uyu mwaka hashingiwe ko ibiganiro byamaze kurangira ndetse ko uyu muririmbyikazi azataramira abazitabira iri serukiramuco ku itariki 20 Kanama 2017.

Abandi bahanzi bategerejwe kuzaza muri Kigali Up Festival 2017 ni Ismaël Lô wamamaye mu ndirimbo ‘Tajabone’ na ‘Africa’, ndetse na Angelique Kidjo umuhanzikazi ukomeye ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Benin.

Iserukiramuco rya Kigali Up 2017 rigiye kuba ku nshuro ya 7, iry’uyu mwaka rizaba rifite umwihariko wo guteza imbere umuziki mu bari n’abategarugori, rikazaba tariki 19 Kanama, risozwe ku itariki 20 Kanama 2017.

Umwaka ushize ryitabiriwe n’abahanzi bo mu bihugu bigera kuri bitanu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Cameroun, Kenya, Afurika y’Epfo n’abo mu Rwanda.

Ryafunguwe tariki ya 30 Nyakanga risozwa tariki ya 31 Nyakanga 2016. Ikirangirire muri Amerika, Skyler Jett wigeze gutwara igihembo cya Grammy Award niwe wasoje Kigali Up Festival 2016.

Alicia Augello uzwi nka Alicia Keys yavutse taliki ya 25 Mutarama 1981. Yavukiye mu gace ka Harlem i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuhanzi, umuririmbyi, umwanditsi, umusemuzi, umukinnyi wa filime ndetse n’umucuranzi mu njyana ya R & B muri Amerika.

Yakuriye mu gace ka Hell’s Kitchen, gaherereye i Manhattan muri New York. Ku myaka 7 nibwo yatangiye kwiga amasomo y’umuziki. Kaminuza yayigiye muri Columbia University i New York, nyuma aza kuyivamo yerekeza muri Columbia Records gukurikirana amasomo ya muzika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jimmy - 23/07/2017 saa 14:36

woe wiyise, fggnbg"" hahaaha urmbabaje cyan wang. ese ubo Alicia asumb ibyamamare bimaz kuza hano mu rwagasabo? ex Akon, etc...."naband nta vuze
Kanda hano umusubize

dogashema - 23/07/2017 saa 11:17

Ariko ntugasuzugure?
Kanda hano umusubize

fggnbg - 22/07/2017 saa 17:21

Ntabwo azaza ntimwabona cash mumwishyura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X