Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Jules aravugwaho kutita ku mwana yabyaye

Nyirandikumana Clemence umugore w’imyaka 24 y’amavuko arasaba Jules Sentore aho aherereye hose kwibuka umwana w’imyaka 10 babyaranye akamushyira mu ishuri , akamuha ibyo kurya akamwitaho nk’uko ababyeyi bita ku bana babyaye kuko we nta bushobozi afite bwo kumurera.

Mu maganya menshi avanzemo n’agahinda ndetse no kwibaza ku kizatunga urubyaro rwe ni bimwe mu byo Nyirandikumana Clemence utuye mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Karutete mu karere ka Karongi, yabwiye umunyamakuru wa Imirasire.com ubwo yamusuraga kuri uyu wa gatandatu kugira ngo amenye amakuru y’uburyo umuhanzi Jules Sentore yaba yaramutereranye ntamufashe kurera umwana babyaranye umaze kugira imyaka 10.

JPEG - 208.8 kb
Umwana bivugwa ko yabyawe na Jules Sentore

Clemence avuga ko kugira ngo amenyane na Jules Sentore bahuriye ku mugabo bakunze kwita Rambo aho Clemence yakoraga akazi ko mu rugo.

Icyo gihe yari afite imyaka 14 Jules Sentore akaba yarazaga muri urwo rugo aje gukora ibiraka Rambo yamuhaga.

Icyo gihe Jules Sentore yari ataraba umuhanzi w’icyamamare akaba yari akiri umusore ukibana na nyina nta kazi agira kazwi.

Muri uko gucudika Jules Sentore yaje gutera inda Clemence babyarana umwana w’umukobwa.

JPEG - 196.6 kb
Nyirandikumana Clemence n’umwana yabyaranye na Jules Sentore. Aha ni ku nzu aho atuye muri iyi minsi i Karongi

Icyo gihe akimara gusama yahise asubira iwabo abanza kubyara nyuma aragaruka.
Clemence ati " naramubyaye ageze ku myaka ibiri n’igice nza kumwereka se nawe aramwemera ndetse atangira kumurera. Nanjye nahise mbona akazi ko gukora muri resitora I Nyamirambo hafi y’isoko nkajya nyuzamo nkajya gusura umwana”.

Muri urwo rukururane Jules Sentore yongeye kumutera indi nda ya 2 nanone umugore asubira mu cyaro abyara uwo mwana wa kabiri kubw’amahirwe make wa mwana nawe aza kwitaba Imana.

Mu buzima bukaze abayemo, Nyirandikumana Clemence avuga ko abeshwaho no kujya guhingira abaturage ndetse no kubamesera.

Ngo inshuro nyinshi abura ibiraka bakaburara ndetse bakanabwirirwa. Muri ubu buzima bukaze ngo niyo habonetse icyo kurya barya rimwe gusa ku munsi.

JPEG - 141.1 kb
Umuhanzi Jules Sentore uvugwaho gutererana uwo yibarutse

Aha niho ahera asaba Jules Sentore kwibuka umwana babyaranye akagena ikigomba kumutunga ndetse akamusubiza mu ishuri Jules yamukuyeho ubwe ubwo yigaga mu wa mbere w’incuke(maternel) avuga ko ari umuswa ari gutuma amafaranga ye apfa ubusa.

Uyu mugore arasaba Jules Sentore gushakira uyu mwana ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de Sante), akamumenyera icyo kurya n’icumbi cyangwa se niba adashaka nyina akamuha ibyo akwiye kumuha nk’umuntu babyaranye ubundi agatwara umwana akajya kumurera kuko we nta bushobozi afite bwo kumurera.

JPEG - 136.4 kb
Nyirandikumana Clemence uvuga ko yabyaranye na Jules Sentore

Imirasire.com yashatse kumenya icyo Jules Sentore avuga kuri ibi asabwa cyangwa se niba yemera ko yabyaranye na Clemence ariko ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni igendanwa.

Imirasire .com iracyashaka uburyo yavugana na Jules Sentore maze nawe ibitekerezo bye kuri iki kibazo bikajya ahagaragara.

Iyi nkuru iracyakomeza

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/07/2017 saa 14:55

Jules, uzabaze uko wavutse. Mama wawe nawe yagutwise afite iyo myaka (14). Hanyuma imodoka imogonga ari kumwe na so, papa wawe aba ariwe upfa. Bakoze iyo accident mama wawe agutwite......sha ararembera mu bitaro,bimuviramo kumugara,kubwa Nyagasani uravuka. Kwumva rero urimo gukorera ibyo bintu uwo mwana, Imana irakureba.
Kanda hano umusubize

KAMANA James - 24/07/2017 saa 07:44

Wagirango aba STARS bose bo mu isi ntabwo ICYAHA cyo gusambana kibareba.Ntabwo aribo bonyine kuko abasambanyi ari millions and millions.Nubwo bikundwa n'abantu benshi,ntibizabuza imana kubarimbura ku munsi w'imperuka.Kimwe n'abajura,abicanyi,etc...Birababaje kubona abantu batazi ko imana yashyizeho UMUNSI w'imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,nibwo ibintu bizahinduka.Imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Isigaze abantu bake bayumvira.Abo nibo bazatura iteka ryose mu isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29).Ntacyo bimaze kwishimisha mu bakobwa n'abagore hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 24/07/2017 saa 12:25

Gusambana bigira ingaruka buri gihe. Ni bibi cyane, mujye mugerageza guhangana na consequences kuko kwifata byarabananiye. wowe udasambana ukora ibindi byaha kuko ntabwo uri Marayika.
Kanda hano umusubize

nana - 24/07/2017 saa 01:50

cyakoze ibi ntibyantungura ku muntu nkanjye Uzi showbizz nyarwanda ibi nibigaragara kobya panzwe kdi kubwishyari umva nta narimwe umuziki wa hano mu Rwanda uzatera imbere mwebwe ubwanyu abahanzi murigusebya nya muhimba ibya vugwa mugenzi wanyu nabi plz mwisubireho kbsa
Kanda hano umusubize

Karongi - 23/07/2017 saa 13:54

Bajya babunza iyo mirizo gake? Birirwa basweragura barangiza nibarere nabo babyaye. ubwo nububwa. Niyite kuwo yabyaye nabandi bibe uko
Kanda hano umusubize

Roberto Makeba - 23/07/2017 saa 10:26

nukuri jules Sentore niyite ku mwana yabyaye!anite ku mugore we mukuru! yamubereye impfura,cyane ko kumyaka 14 yari yamufashe kungufu,iyo abivuga ngirango Jules ntaba ari uwo ariwe ubu! na mugira inama yo kwita kumuryango we nta pfunwe biteye! !!
Kanda hano umusubize

modeste - 23/07/2017 saa 10:05

MUJYE MUREKA KUBESHYA, UMUGORE AFITE IMYAKA 24 NONE AFITE UMWANA WIMYAKA 10??URUMVA IBYO BIBAHO?? UBWO BIVUZEKO YAMUBYAYE AFITE 14 RERO??HAHAH NDABASETSE RWOSE
Kanda hano umusubize

Umunezero - 23/07/2017 saa 12:49

Modeste we, kubyara ku myaka 14 ntibitangaje kuko nanjye hari uwo nazi wabyaye kuri iyo myaka ariko uwamuteye yarafunzwe. Gusa icyo ngaye Sentore, ni ukuvana umwana mu ishuri ngo ni umuswa! Umwana se utazamenya gusoma no kwandika murumva bidateye agahinda? So, nasubire kuri icyo cyemezo umwana ye kuba victime.
Kanda hano umusubize

b - 23/07/2017 saa 13:50

ntabwo se wemera ko umwana w'imyaka 14 atwita cyangwa atera atera inda? ahubwo ni wowe wo gusekwa
Kanda hano umusubize

akaga - 23/07/2017 saa 09:49

sha ariko rwose burya ibintu by Imiryango birakurikirana pe, Mujye musengera abana banyu ni mubabyara mubakureho za karande pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X