Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gaby Kamanzi arifuza gukorana indirimbo na Group Exo


Gaby Kamanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) aratangaza ko ari gushaka uburyo yazakorana indirimbo yo kuramya n’itsinda Group rikorera umurimo wo kuramya Imana mu gihugu cy’u Bufaransa.

Iri tsinda Group Expo ryamenyekanye cyane mu ndirimbo Recois l’Adoration riri muri gahunda yo kuganira na Gaby Kamanzi kugira rirebe niba byashoboka bagakorana indirimbo yo guhimbaza Imana.

JPEG - 37.4 kb
Gaby Irene Kamanzi wifuza gukorana indirimbo na Exo

Gaby Kamanzi avuga ko ari iby’agaciro kuba yarahuye n’ibyamamare bigize Group Exo bityo bishobora kumuha amahirwe yo kugira ngo bakorane indirimbo izafasha benshi kugarukira Imana.

Yagize ati “Maze kumva ko bazaza , nabanje kumva nti ‘reka mbanze mbabone noneho nzabone ndebe imico yabo kugira ngo nzabaganirize uburyo twakorana.”

Gaby yakomeje agira ati “Nibaramuka banyemereye ndizeza Abanyarwanda ko nzakorana nabo indirimbo nziza. Gusa ntabwo tuzakora injyana idasanzwe ahubwo izaba iyobowe n’umwuka.”

Gaby Kamanzi yabwiye itangazamakuru ko hashize imyaka 20 amenye iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

JPEG - 25.1 kb
Group Exo aha yari yatumiwe muri concert

Gaby Kamanzi avuga ko afite indirimbo nshya yise ‘Hejuru’ yakuye mu gitarabo cya Zaburi 93 ku murongo wa mbere.

Muri iyi ndirimbo agira ati “Uwiteka ari ku ngoma , yambaye icyubahiro , “.
Gaby Kamanzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avukira mu muryango w’abana batandatu.

Gaby Kamanzi ni umukristo mu itorero rya Restoration ku Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Amahoro.

Kanda munsi wiyumvire indirimbo ya Group Exo yiswe Du sang de ton agneau

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X