Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tom Close aratakambira Imana ngo imurindire umuryango


Dr Muyumbo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close arifuza ko Imana yakomeza kumurindira umuryango, ikawurinda ibyago n’andi makuba.

Ibi Tom yabitangaje ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma yo gushyira kuri uru rubuga amafoto y’abagize umuryango we bari mu rusengero basenga.

JPEG - 40.5 kb
Umugore wa Tom Close n’umwana wabo w’imfura

Nkuko bigaragara muri aya mafoto Tom Close yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, abagize umuryango we aribo Maman Ella, Ella na Elan bari barimo gusenga.

Abafana ba Tom Close bishimiye cyane ibikorwa by’indashyikirwa bikomeje kuranga uyu muryango we ndetse n’urukundo rutajegajega bafitanye.

Umuhanzi Tom Close we ashyira aya mafoto ku rukuta rwe rwa Instagram yayaherekesheje .

amagambo agira ati: “Mana rinda umuryango wange @tricia_tclose @ella_tclose @elan_tclose”.

JPEG - 43.8 kb
Umugore wa Tom Close n’abana be babiri

Birumvikana ko yararimo asaba Imana ngo ikomeze kumurindira uyu muryango mwiza yamuhaye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bandora jean de dieu - 26/07/2017 saa 13:18

imana ikomeze kubarinda kandi turikumwe .
Kanda hano umusubize

Bandora jean de dieu - 26/07/2017 saa 13:15

najye nifatanyije namwe kndi ndabakunda.
Kanda hano umusubize

imanishimwe vincent - 27/07/2017 saa 07:55

nange mbifurije umugisha imana ikomeze kubarinda.
Kanda hano umusubize

iganze - 26/07/2017 saa 11:37

Byiza cyane kwiragiza Imana no gusengera abawe . Naho aba bayehova kwanza bajye bamenya kwandika msg ngufi ubu burondogozi bwabo ntibudufasha. Abakeneye inyigisho zabo bazi aho basengera utahazi azahabaze ariko bagabanye gambologie ku mbuga. Ntumubona ko muvuga abantu ntibabasubize? Kuki mukomeza? Muhindure uburyo
Kanda hano umusubize

MANIRAHO - 24/07/2017 saa 12:34

Ndasubiza abitwa A na Daniel.Aho kurakara,musome neza imirongo ya Bible KAMANA yabahaye munsi hano.Imana ifite izina bwite,kimwe n'uko umwana wayo afite izina bwite,YESU.Ntabwo Uhoraho cyangwa Uwiteka ari amazina bwite.Ni Titles. Ikindi kandi,Bible ikoresha amazina bwite y'Igiheburayo,ntabwo ikoresha amazina bwite y'ikinyarwanda.Urugero,YESU,YEHOVA,YOHANA,YOZEFU,MATAYO,etc...ni Igiheburayo.Ntabwo imana yali kwiha izina bwite ry'ikinyarwanda,Uhoraho,Nyagasani,Uwiteka,etc...Niba ubishaka,uzashake Bible z'umwimerere za kera kandi zirahali.Uzasanga izina bwite ry'imana ari Yehova,inshuro zirenga 7 000 muli Bibles z'umwimerere ya kera,mbere ya Traduction.Mumenye kandi ko buli gihe YESU yigishaga ko SE (his father) amuruta (Yohana 14:28).Kuki mudashaka kwemera ko YESU ari UMUGARAGU w'imana kandi byanditse muli Bibles zanyu ??? (Ibyakozwe 3:13).Ubutatu musenga,mujye mumenya ko bwaje muli 325 nyuma ya YESU,buzanywe na CONCILE DE NICEE.Ubu ni muli TURKEY.Ni ubuhimbano kuko nta hantu na hamwe Bible ivuga ko imana ari ubutatu.Aho gupfa kwemera ibyo Padiri cyangwa Pastor babigisha,mujye muge mugenzura niba bihuye na Bible. Ikibazo nyamukuru nuko mwanga kwiga Bible.Ni IKOSA rikomeye cyane.Ntacyo bimaze gutunga Bible mu nzu utazi ibirimo.Niba mbeshya,gerageza umpe ahantu na hamwe muli Bible handitse ko imana ari ubutatu.Ijambo ubutatu ryahimbwe n'umuntu witwaga TERTULLIEN.Ntabwo ari Bible irivuga.Ni ikinyoma.
Kanda hano umusubize

Nyiraburyohe Zoubeda - 24/07/2017 saa 09:24

Arikp buriya Kamana aba yigisha uduki? Ntiduteze kuba abayehova mn ibyo jya ubijyana mu materaniro munzu z'ubwami
Kanda hano umusubize

NSABIMANA JEAN DE DIEU - 24/07/2017 saa 07:38

Burya umuryango mwiza ni Ijuru rito, kandi mubuzima uburiye umunezero mu muryango we ntahandi ashobora kuwubonera, Imana rero ibafashe ibarinde kdi kuba hafi yayo nibyo bizabarinda, mukomeze kubana n'Imana kdi mugire umwete wo kujya munzu yitiriwe izina ryayo, uru ni urugero rwiza uyu muhanzi aba atwereka.
Kanda hano umusubize

NSABIMANA JEAN DE DIEU - 24/07/2017 saa 07:26

Imana ibarindire umuryango nk'uko namwe mubyifuje. Kandi ikomeze kubagwiriza umubano urambye.
Kanda hano umusubize

NSABIMANA JEAN DE DIEU - 24/07/2017 saa 07:26

Imana ikurindire uuryango nk'uko namwe mubyifuje. Kandi ikomeze kubagwiriza umubano urambye.
Kanda hano umusubize

KAMANA James - 24/07/2017 saa 06:36

Nibyiza ko TOM asenga imana.Gusa tujye tumenya ko imana itumva abantu bose basenga.Urugero,nkuko tubisoma muli Yohana 9:31,ntabwo imana yumva amasengesho y'abanyabyaha banga kwihana (abajura,abasambanyi,abicanyi,etc...).Muli Matayo 15:9,havuga ko imana itumva amasengesho y'amadini yigisha ibintu bidahuye na Bible. Urugero,amadini menshi asenga imana 3:Imana data,imana mwana n'imana mwuka wera. Babyita ubutatu.Nyamara Bible nta hantu na hamwe yigisha ko imana ari ubutatu.Ndagusabye,jya muli Google,wandike ijambo "origin of trinity".Urasanga UBUTATU bwarahimbwe muli 325 nyuma ya YESU.Nta na rimwe Abigishwa ba YESU bigishaga ko imana ari ubutatu.Ahubwo bigishaga ko YESU ari Umugaragu w'imana (Ibyakozwe 3:13),bakigisha ko YESU ari ikiremwa cya mbere cy'imana (the first born of all creatures),nkuko tubisoma muli Abakolosayi 1:15.YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).YESU kandi yadusabye gusenga SE wenyine gusa (Matayo 4:10).Abantu bose basengera mu madini yigisha ibinyoma,ntabwo imana yumva amasengesho yabo.Ikintu TOM akwiye gukora mbere yo gusenga,nukugenzura niba aho asengera nabo badasenga imana 3:data,mwana na mwuka wera.Imana dusenga ishobora byose ni imwe gusa.Yitwa Yehova nkuko umwana wayo yitwa YESU mu Giheburayo.
Kanda hano umusubize

daniel - 24/07/2017 saa 09:45

Ubwo c wowe ibyobyose uvuze ntibifite igibe byashyiriweho kd bikemerwa kuki wakwifata ugapfobya imyemerere yabandi ngo Imana ntibumva ubwo c uzibigihe bamaze basenga ndetse nimpamvu itumye bakibikora? Ahubwo nawe ibyo wigishijwe wabinize bunguri ntanogucagura
Kanda hano umusubize

b - 24/07/2017 saa 10:02

wita ko ujijutse mu byimana, nyamara ntaho uragera. hari umwuka w'Imana/Roho Mutagagatifu utaraguhishurira. Abantu mutinda ku izina ry'umuntu cg ikintu aho kwita ku cyo rivuga cg risobanura cyangwa uwo rihagarariye. Uvuze Yehova, undi akvuga Imana , undi Nyagasani, undi uhoraho ariko bose bakaba bahuje inymvu ari Ushobora byos bavuga, ikibazo ni Ikihe. Si icyo ntindaho. Yezu Christu murwanya ntimuzamunesha, yasata yaramuhangaye rananirwa nkanswe mwe abantu. Ubumana bwa Kristu ntawe abubarana nawe, nushaka uziyahure, tuzamurirmba , tumwamamaze, tumuvuge,.... Tuvuga Imana nk'umuremyi Tukavuga Imana mwana nk'umukiza/umucunguz/Imana yaje muri twe Tukavuga Imana Roho Mutagatifu nk'umuhoza kandi ihora muri twe si ukuvuga ko hari Imana eshatu nkuko ubivuga , ahubwo ni uburyo Imana yigaragarijemo muntu. Nawe urabizi ko ntawe ushobora kubona Imana, iyo itigira umuntu kubera umugambi yari umufiteho wo kumukirisha amaraso amenekeye ku giti cy'umusaraba cg ingiga y'igiti nkuko mubyita hari kuba icyuha mukumvisha muntu urukundo rw'Imana. Saba Roho Mutagatifu aguhishurire, niba atari ibyo, uzapfa utabyumvise kandi ntibizabuza Yezu Kristu na Roho Mutagatifu kuba Imana. Umwuka wera muvuga niba mu mwera ntacyo abamariye kubera ko mutamusaba guhishurarwa no gusobanukirwa. Abasenga bose Imana irabumva, ahubwo bose ntibasubizwa. Ibaye itabumva ntiyamenya amahomvu birirwa bavuga, ntiyamenya imigambi mibi birirwa bacura, ntiyamenya amafuti birirwa bakora. Abrahamu yari atuye mu gihugu cy'abapagani, nyamara Imana yaramwishimiraga. gutura hagati y'abanyabya ntibivuga kuba cg kuvuga nkabo.
Kanda hano umusubize

Peter - 24/07/2017 saa 04:06

Dear Dr Tom, Imana ibahe umugisha ukurindire family.
Kanda hano umusubize

GWIZA Olivier - 24/07/2017 saa 02:18

Kwiragiza Imana ni kimwe mu biranga umuryango mwiza. Imana ibishimire!!
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Brice - 23/07/2017 saa 16:27

Imana ibarinde
Kanda hano umusubize

Maella Keza - 23/07/2017 saa 13:25

Great!Imana ikomeze ibande kandi mukomeze munayubahe mubyo mukora byose.mbifurije ibyiza byose biva ku mana.i love your family
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X