Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umukobwa nakunda n’ushobora kwiyishyurira fagitire ze-Man Martin

Umuhanzi Maniraruta Martin wiyise Man Martin ku bw’akazi akora k’ubuhanzi,nyuma yo gusoza amashuri ye ku rwego rwa Kaminuza,yavuze ko aho bigeze umukobwa ashobora gukunda ari ushobora gufata inshingano adateze ubuzima bwe kuri we muri macye akaba yakwiyishyurira ibyo yariye.

PNG - 620.5 kb
Umubyimba wa Man Martin (Taille)uzwiho gushitura abakobwa

Aha yashimangiye ko umukobwa wamubera umugore ari uwumva ubuzima bwe budashingira ku mugabo ndetse akaba yashobora kwiyishyurira ibyo yakoresheje(Facture) adategereje akimuhana kaza imvura ihise.

Yatanze urugero rw’umugore ushobora nko kuba yakwishyurira abana be amashuri mu gihe umugabo yaba adahari,ndetse akaba yakora n’ibindi bitandukanye atizeye imbaraga ziturutse ku mugabo.

Aha yagarutse ku by’amashuri ye aherutse gusoza yemeza ko atayize kugirango asimbure umwuga yakoraga w’uburirimbyi.

Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa urukumbuzi,Mushoroza,ideni....avuga ko kuba yarize kaminuza by’umwihariko ishami ry’itangazamakuru ntazabisimbuza umwuga w’ubuhanzi.

Aya mashuri yize cyakora ngo yagize uruhare mu gutuma hari ibyo adakora ngo anoze umuziki we bitewe no kubura umwanya , aha atanga urugero rw’iburizwamo ry’igitaramo cye ngarukamwaka yise Man Martin live,icyakora ngo ari mu nzira zo kugarukana imbaraga.

Naho uko yiyumva iyo asubije amaso inyuma akareba ibihangano bye birimo indirimbo yitwa icyo dupfana kiruta icyo dupfa, avuga ko adatinya gusubira mu bihe byahise kuko bimuhesha kureba imbere .

Iyi ndirimbo by’umwihariko avuga ko arimo kuyisubiramo mu rurimi rw’igiswahili kuko ngo yakomeje kubisabwa na benshi.

Ku mpinduka n’impaka zabaye ubwo yavaga mu itorero ya adepr,Man Martin avuga ko uko umuntu abitekerezaho byose atabihindura igikuru ngo n’uko nta mutima umucira urubanza kuko indirimbo ze aririmbamo Imana,amahoro n’ibindi bityo we ngo nta ndirimbo zitavuga ubutumwa yibandaho.

Kuri ubu atangaza ko yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda ndetse niyo yakoranye n’itsinda rya souti sol zikazasohoka nyuma y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Man Martin ni umwe mu bahanzi babanje gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero rya ADEPR, ariko ahagana 2009 nibwo yatangiye kuza mu ruhando rw’umuziki bakunze kwita uw’isi ndetse biza guteza rwaserera,ariko uko iminsi yashiraga niko yakomezaga kwigarurira imbaga y’abafana biramuhira.

Indirimbo ze zarakunzwe cyane ndetse na n’uyu munsi zikaba zikigira benshi mu bakiristu cyangwa abanyarwanda byumwihariko zifasha.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

james - 25/07/2017 saa 15:29

salomo yabivuze neza. ngo Byose ninko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Kanda hano umusubize

- 25/07/2017 saa 15:27

Byose nubusa ni salomo avuga ninko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Kanda hano umusubize

uwas feta - 25/07/2017 saa 08:05

Mugombagufatanya muribyos
Kanda hano umusubize

Sebooo - 24/07/2017 saa 12:59

Baravuga ngo ukivamo ntikikuvamo mbega Boxer martin yambaye niyabaturage nta Mu star wakwambaye iriya vraiment BOXER YA MEN hhhhhhhh icyangugu ni kure.lol
Kanda hano umusubize

Kalisa - 24/07/2017 saa 11:58

Yego kabisa, iki gitekerezo ndagishyigikiye. Ubu butumwa abutange mu gihangano.
Kanda hano umusubize

Alice - 24/07/2017 saa 06:53

Ndumva Queen Cha ashobora kuziyishyurira.Ahasigaye nahanyu.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2017 saa 05:17

hhhh ukaba ubaye umuranga daaa!!! ubwo nawe abyunve ntabe umwana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X