Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer Truckslayer ntiyita kubahanzi bafite impano mu gihe bugarijwe n’ubukene

Umusore Truckslayer umaze guca agahigo mu ba producer bakora indirimbo zigakundwa,avuga ko nta muhanzi wakwitwaza ko ngo afite impano yo kuririmba neza ngo amukorere indirimbo y’ubuntu mu gihe nta mafanga afite.

JPEG - 107.6 kb
Producer Truckslayer udakozwa ibyo gufasha abahanzi bakizamuka

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki 23, yabajijwe niba hari ubufasha ashobora guha umuhanzi mu gihe afite impano ariko nta mikoro, asubiza ko ibyo atabikozwa kuko nawe aba ari mu kazi.

Ibi bitandukanye na gahunda bamwe mu ba producer bajya bafata bakita ku bana b’abahanzi bakizamuka bafite impano ariko nta bushobozi, bakagira aho babageza ndetse bikarangira babaye ibyamamare.

Aha twatanga urugero rwa producer Clement wo muri Kina music wagize uruhare mu kuzamura umuhanzi Christopher kuri ubu umaze kwandika izina,bitandukanye ni by’uyu musore uvuga ko yibanda ku mafaranga.

Naho ku byerekeye abahanzi babaraperi bagitangira umuziki bagacika intege mu gihe indirimbo zabo zidakunzwe,aha Truckslayer yabaremye agatima atangaho urugero itsinda rya tuff gangs ko rigitangira muzika ryihirinze ntawe uryitaho ariko nyuma ryaje kugira umusaruro wagaragariye buri wese,bityo nabo ngo bakwiye gukomeza bagahataho.

Truckslayer yanyuze mu ma studio atandukanye arimo na Infinity ari naho yakoreye indirimbo za bamwe mu baraperi bakomeye barimo Bull Dog ,kuri ubu arimo akubarizwa muri studio ya touch record ari naho aherutse gukorera indirimbo ya Uncle Austin na Aimee Bruston yitwa gutyo irimo gukundwa muri iyi minsi.

Nshuti Peter wamenyekanye cyane nka producer Trackslayer yatangiye kwigaragaza ubwo yarari muri studio ya Unlimited record akorana na Fazzo baje no gukomezanya muri Touch record aho yabashije gukorana n’abahanzi bakomeye biganjemo abakora injyana ya hip hop kandi bagakora indirimbo zagiye zikundwa barimo Ciney, Green P, Bull Dogg na Diplomate.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X