Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer Lion-G ntashaka gukorana n’abahanzi nyarwanda gusa mu muziki we

Lion-G wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoreye abasitari nka ‘Njye na bo’ ya Jay Polly, ‘Umunsi nzaza’ ya Fire Man na Queen Cha, yahinduye umuvuno, avuga ko arambiwe gukorana n’abahanzi nyarwanda gusa, bityo ko ashaka gukorana n’abanyamahanga mu muziki we kugirango urusheho gutera imbere.


Lion-G, Umunyarwanda w’imyaka 29 yatangiye umuziki we mu 2012 muri Studio ye yitwa Woodland Empire, aho yakoreye abahanzi benshi nka Stone Church mu ndirimbo yitwa Imirimo, yavuze ko ubu ngo ashaka gukorana bya hafi n’Abanyamahanga mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire yavuze ko yishimira uko akora akazi ke ndetse ko ubu agiye no gukorana bya hafi na zimwe mu nzu zitunganya umuziki (studios) zo hanze, bityo ngo umuziki nyarwanda ndetse na bamwe mu bahanzi azajya akorana na bo bazarusheho gutera imbere.

Ati “ntago nshimishwa cyane n’uko mu muziki nyarwanda abagafashe ari bo baguma kumenyekana, hoya hari n’abandi bagomba kumenyekana, ku bw’izo mpamvu ndashaka kuzamura abana bamwe na bamwe bafite impano na bo bakazamuka.”

Mu bahanzi yavuze ashaka gufasha yavuze ko azibanda no kubakobwa ubu atarabasha kumenya ndetse n’abahungu nka Lavy ndetse na Mc.Dammy.
Lion-G yabajijwe zimwe mu ndirimbo nibura 5 yakoze zikamushimisha, avuga ko indirimbo ya mbere ari ’Umunsi nzaza’ ya Fire Man na Queen Cha, n’indirimbo y’Umuhanzi ukizamuka yitwa: Iby’isi ya Mc.Dammy, Imirimo ya Stone church, Njye na bo ya Jay Polly, ndetse na Ubuzima ya Fire Man.

Mu mishanga y’indi uyu Producer nyarwanda atega kugeza kubakunzi b’umuziki nyarwanda ni uko ashaka kubazanira amaraso mashya mu muziki nyarwanda, yabivuze nyuma yo kubazwa imwe mu mishinga ateganya gukora uyu mwaka.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X