Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

G-Bruce yatangaje amahindura ye, anakomoza ku bivugwa hagati ye n’abamutunganyiriza indirimbo

Mfuranzima Bruce uzwi nka G Bruce, umuhanzi uzwi mu Rwanda mu njyana ya R&B na Rock, yatangaje ko yagarukanye imbaraga zidasanzwe nyuma y’igihe yari amaze akora bya nyirarureshwa, byatumaga ahera ku ishyiga mu muziki mu gihe abandi barimo barogoga ibicu.

Muri uku kuba azi umuziki rero biri mu bikomeje gushingirwaho muri ino minsi havugwa ko ngo hari igihe aba producer bamukorera indirimbo akumva ntibihura n’umurongo yifuza maze akabakosora, indirimbo akabona kuyishyira hanze.

Mu gushaka kumenya iby’aya makuru, twagiranye ikiganiro kigufi n’uyu musore, maze ahakana ko atajya akosora abamukorera indirimbo, ahubwo ngo bijya bibaho ko bungurana ibitekerezo ku mpande zombi ariko ngo ntabwo ajya abakosora ngo asubiremo indirimbo.

Yagize ati ”Ntabwo njya nkosora aba ’producers’, ahubwo hari igihe habaho kungurana ibitekerezo haba kuri njye cyangwa producer, ariko sinakwihandagaza ngo mvuge ko mbakosora.”

Na ho kubyerekeye kutazamuka mu ntera ngo agaragare nk’icyamamare kandi ashoboye umuziki haba mu kuririmba Live no gukoresha bimwe mu bikoresho bya muzika, G Bruce yihamirije ubwe ko atakoraga cyane ntagaragaze umusaruro bityo bigatuma ahera hasi, ariko kuri ubu ngo yazanye imbaraga n’impinduka.

Ibyizi mpinduka ngo bishingiye ku kuba yamaze kubona itsinda bagiye gukorana ririmo n’aba producer nka Fazzo maze bahuze imbaraga ubundi atangire imishinga izamufasha kuzamura izina rye mu rundi rwego.

Kuri ubu nyuma yo gukorana na Fazzo ku ikubitiro akaba yashyize hanze indirimbo ye yise “Make mbonye”, iyi ndirimbo ikaba kandi iri kuri album ye ya kabiri ari na yo ahugiyemo yise “Kiss me”

Mfuranzima Bruce uzwi nka G Bruce yamenyekanye mu ndirimbo nka Karyamyenda, Igihishwe, Akaruhuko, Ahari, Ndinde, Ndafashwe, nizindi yagiye akorana n’abahanzi bakora style zitandukanye by’umwihariko injyana ya Hip Hop.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X