Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Israel Mbonyi agiye gusohora Album nshya

Israel Mbonyi, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aratangaza ko bitarenze uyu mwaka asohora Umuzingo w’indirimbo (Album) mushya wiyongera ku yindi ibiri (2) yasohoye.


Ibi yabitangarije nyuma y’igitaramo cyabereye muri Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, aho yari yahuriyemo n’abahanzi muri Gospel barimo Adrien Misigaro na Patien Bizimana.

Israel Mbonyi yavuze ko imirimo yo gutegura no gutunganya iyi Album yayirangije ndetse yamaze kuyiha izina, ko igisigaye ari ugutegura uburyo bwo kuyimurika ku mugaragaro.

Yakomeje avuga ko iyi Album nshya yise ’Intashyo’ azayimurika ku itariki ya 10 Ukuboza 2017.

Israel Mbonyi, umuhanzi w’umuhanga mu buryo bunogera amatwi, amaze gushyira hanze indirimbo 2 zizaba zikubiye kuri iyi album yise ‘Intashyo’, zirimo ‘Sinzibagirwa’ na ‘Ku marembo y’ijuru’.

Album ya 2 ya Mbonyi izaza ikurikira ‘Number one’ yanyuze benshi, yaba abamukunze batamuzi ndetse n’abandi bakijijwe n’ubutumwa bwuzuye mu ndirimbo ze.

Ni album yari ikubiyeho indirimbo nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zacuranzwe bigatinda.

Israel Mbonyi ubwo yageraga bwa mbere mu Rwanda avuye mu Buhinde, yabanje gutaramira abayarwanda muri Serena Hotel .

ku wa 30 Kanama 2015 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abanyarwanda, aririmba indirimbo zikubiye kuri ‘Number one’.

‘Prophetic Hymn World Tour’ ni ibindi bitaramo yagiye akorera mu bihugu nk’u Bubiligi, u Buholandi, Canada na Finland. Mbonyi yavugaga ko afite intego yo guzenguruka u Rwanda afatanya n’abakunzi be kuramya Imana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Claudine - 26/07/2017 saa 18:12

nibyo koko uyu muhanzi arakunzwe. ariko azirinde kugwa mu mutego abandi baririmbyi baririmbira Inama bagwamo iyo bamaze kuba ibyamamare sinzi ibibatera bikarangira babivanze.Naho ukundi tumuri inyuma. bravo
Kanda hano umusubize

amani - 25/07/2017 saa 05:47

Uyu musore naramukunze birenze urugero. Sindamubona imbona nkubone atari mu mafoto ariko indirimbo ze nazikunze urukundo rutagereranywa. He is the special one. Njye mpamya ko ari uwa 1 mu baririmbyi b'indirimbo z'Imana baririmba ku giti cyabo. Gusa azirinde kwibona no kwishyira hejuru nk'uko bijya bigaragara kuri bamwe. Imana imuhe umugisha!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X