Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwose bwasheshwe

Kugeza ubu Rayon Sports iyobowe na Komite y’agateganyo igizwe n’abantu 3 nyuma y’aho Ubuyobozi bw’inzego zose zigize Umuryango zisheshwe mu nama idasanzwe yayobowe na Dr Emile Rwagacongo, Kamali Emmanuel na Muvunyi Paul bose bigeze kuyobora iyi kipe ya rubanda.

Abari bagize Inama y'Ubuyobozi (Board) hamwe n'abagize Komite nyobozi y'Umuryango bose bakuweho

Ubuyobozi bwakuweho burimo inama y’ubuyobozi (‘Board’ yari iyobowe na Ngarambe Charles), Komite y’Umuryango wa Rayon Sports (Yari iyobowe na Kimenyi Vedaste) na Komite ya Rayon Sports FC (yari ikuriwe na Gacinya Deny).

Ubuyobozi bw’izo nzego bwashehswe mu nama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel i Kigali, yarimo impande zose za Rayon Sports, abayobozi mu bice bitandukanye, bamwe mu bantu bakunda iyi kipe ndetse n’abahozi bayiyoboraga mu myaka yashize.

Iryo seswa ry’ubuyobozi bw’izo nzego buje nyuma y’ibibazo byagaragaye mu bitangazamakuru ahanini bishingiye ku waba afite ububasha bwo gukora ikintu runaka kirebana n’ikipe, undi akaba nta bubasha afite nko gushyiraho umutoza.

Gacinya (na Kimenyi Vedaste wari Umuyobozi w'Umuryango Rayon Sports

Ibi bikaba byarasembuwe n’iyimikwa rya Karekezi Olivier nk’Umutoza wa Rayon Sports uzungirizwa na Ndikumana Katauti Hamad na Nkunzingoma Ramadhan, ibyo bikaza kutumvikanwaho hagati y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC n’Ubuyobozi bw’Umuryango ishamikiyeho.

Hafashwe umwanzuro ko komite zose za Rayon Sports zakurwaho, hakazakorwa andi matora, yashyiraho inzego zihamye (Zigiyeho ku buryo bukurikije amategeko), zayobora Rayon Sports FC mu gihe kiri imbere.

Komite y’agateganyo iraza kuza kuba iyoboye Rayon Sports ikaba irimo Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denys na Rudasingwa Theogene kugeza igihe hazaberaho amatora y’ubuyobozi bushya bw’ikipe ya Rayon Sports FC.

Gacinya Chance Denys na Rutagambwa Martin bari bafatanyije kuyobora Rayon Sports FC

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/07/2017 saa 16:03

Ikiryabarezi Kizakomezakwinyuramo Iyintakipe Irimo Ntagahunda Cyakora Ifite Impano Yogushuka Abaturagebahumye Barikuruhu Inkayarariwe Kera Reyosp Ntayikibaho Iriho Nibaringa Muzarebe Abayirwaniramo
Kanda hano umusubize

murangira steven - 24/07/2017 saa 14:12

ariko ibyo mu i team yarabunda nagatogo pepepepe noneho hagiye kuyobora batatu koko aaahhhh nakandare nzaba mbarirwa ibyayo.
Kanda hano umusubize

- 24/07/2017 saa 14:11

ariko ibyo mu i team yarabunda nagatogo pepepepe noneho hagiye kuyobora batatu koko aaahhhh nakandare nzaba mbarirwa ibyayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X