Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Riderman yakumiriye abandi bahanzi mu Bisumizi

Umuhanzi Riderman avuga ko studio ye y’Ibisumizi nta muhanzi w’undi akeneye uretse we n’inshuti, kuko ngo aribyo abona bimuhesheje amahoro.


Nkibisanzwe studio yitwa Ibisumizi yamenyekanye cyane muri 2009 ikoramo producer T-brown y’uno muhanzi Rider Man ,yanabarizwamo abahanzi nka M-Izzo, Amag-the black ndetse n’abandi batandukanye, kur’ubu ntikibarizwamo umuhanzi n’umwe ubamo kubw’amasezerano ,keretse Riderman n’inshuti ze gusa.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Imirasire yavuze ko kuva yafata gahunda yo kwirukana abahanzi babagamo kubw’amaserano ngo atazongera nta rimwe gutekereza ibyo gutunga abahanzi muri Studio ye Ibisumizi nka Label kuko ngo byamuteshaga umutwe hafi yo gusara.

Kur’ubu avuga ko Ibisumizi ari ibya Riderman ,na bamwe mu nshuti ze ziba zamusabye gukorana nawe nka; Urban Boyz, Jules Sentore n’abandi bakorana indirimbo nawe.

Akivuga kuby’abakorana nawe yahise anabwira abakunzi be ko hari indirimbo nshyashya izasohoka vuba ikazanasohoka kuri miki steps ye yitwa Film arikumwe na King James nayo yakorewe mu Ibisumizi.

Rider Man yongeye kuvuga ko muri iyi minsi atari kugaragara kuko ahugiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame wanasezeranije abahanzi kuzabubakira inzu z’imyidagaduro mu nama yagiranye na Abahanzi,Abanyamakuru ,ndetse na Sportifu.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Big up musaza komera kumuheto turi kumwe amahoro yImana kubisumizi byose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X