Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly aremeza ko ntacyo ahabwa kugira ngo yamamaze Perezida Paul Kagame


Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop Tuyishime Joshua uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Jay Polly aratangaza ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida Paul abikora nta kiguzi ahawe.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2017, Jay Polly yatangaje ko muri iyi minsi atari kuboneka kuko ahugiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Paul Kagame.

JPEG - 198.5 kb
Umuhanzi Jay Polly uvuga ko nta kiraka yahawe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame

Jay Polly n’umunyamakuru yirengagije ikiraka ari gukora muri RPF Inkotanyi abona umukamdida azaha ijwi rye muri bari bakandida uko ari 3 ari uwuhe?
Jay Polly yahakanye yivuye inyuma ko akazi ari gukora atari ikiraka ko nta gihembo azahabwa.

Ati “ Niba barampaye ikiraka bazanyishyura ntabyo uzi neza ntabyo nakubwiye. Nta biriho. Ndakubwiza ukuri ibyo ndi gukora ntabwo ari ikiraka niko kuri kwanjye.”

Umunyamakuru yamubajije niba atazishyurwa maze Jay Polly asubiza agira ati “ Ntabwo turi gukora ikiraka. Ku giti cyanjye ntabwo ndi gukora ikiraka kizishyurwa ntabwo nzishyurwa. Ntabwo ndi mu kiraka kizishyurwa. “
Umunyamakuru ati “Ese uri gukorera ubuntu?”

Jay Polly yashubije agira ati “Muri kampanye nk’umuhanzi ntabwo ari ugukora ikiraka ndi kwikorera. Ngirango ibyo Kagame yatugejejeho nk’abahanzi ni byinshi. Ibyo yavuze byose yabigezeho. Abahanzi twagiye mu itorero tuhigira gahunda za leta tumenya icyo leta idushakaho n’icyo natwe twayikorera.”

Jay yabajijwe uwo ashyigikiye yifuza guha ijwi rye maze asubiza ko ari Paul Kagame kuko ibyo yavuze ku bahanzi byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ati “ reba nk’inzu y’abahanzi ubu yatangiye kubakwa ku I Rebero. N’ibindi yemeye azabikora”.

Jay Polly yamenyekanyekanye cyane mu ndirimbo nk’Akanyarirajisho, Umupfumu uzwi.



Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise Too Much yavuzweho cyane ko yangiza umuco nyarwanda.

Kanda munsi ukurikire indirimbo Too Much


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Papy - 26/07/2017 saa 09:39

Ndagukunze pe. Nkunze ko wagiye no mu itorero. Iyubakire igihugu uzaraga umwana wawe.
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 25/07/2017 saa 20:15

Uyumuhanzi ndamwemeye nkuko nemera Joriji Baneti.
Kanda hano umusubize

Kamara - 25/07/2017 saa 09:48

Mujye mubeshabahinde
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X