Monaco cosmetics

Dore abakobwa 3 babiciye bigacika muri Uganda mu gukurura abagabo

Aba ni bamwe mu bakobwa b’abagandekazi 3 beza mu gihugu cya Uganda by’umwihariko mu mujyi wa Kampala bakomeje kuvugisha benshi amangambure.

Abenshi muri ab’Abakobwa ni abava mu miryango ikomeye muri Uganda, bafite base babarirwa mubaherwe bakomeye cyane muri iki Gihugu.

Zimwe mu mpamvu zituma bakurura abagabo cyane nuko bababonaho ubwiza bwo kureba neza,amaguru meza, kuba barebare kandi barambutse.

Aba bakobwa kandi baranamamaye kubera gukoresha imbuga nkoranya mbaga (social media) nka; Instragram, Facebook, na Twitter aho usanga bakurirwa cyane nabaturage benshi higanjemo 80% b’igitsina gabo.

1. NADIA MBIIRE MATOVU

nkuko tubikesha Uganda today,Nadia Mbiire Matovu bivugwa ko yavukanye imiringa mu kanwa ke, akaba ari umukobwa w’umuherwe ubarirwa billion za mashirigi muri iki gihugu cya Uganda, ngo akaba buri cyumwe agurira uyu mukobwa we imyenda ingana na gaciro ka millioni 15 hamwe n’inkweto zagaciro kanini mu isoko rya Dubai ndetse rimwe narimwe akajya no kumugurira imyenda muri South Africa.

Nadia nubwo akundwa n’abagabo batandukanya yatangaje ko afite umukunzi we kandi akunda cyane witwa Yassah Matovu,dore amwe mu mafoto arikumwe n’umukunzi we.

2. Cynthia kajoba

Cynthia ni umukobwa wa Robert Sekidde, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bivugwa ko yinjiza za billioni nyinshi za mashilling ya magande.
Cynthia nawe yamenyekanye mu gukoresha urubuga rwa Istragram,usibye ari n’umunyamideri kuko yigeze no kwegukana igihembo cy’umunyamideri witwara neza kurusha abandi muri 2016 (best Ugandan fashionista 2016) cyiswe ABRYANZ ASFA.

Cynthia yatangaje ko akunda kuryoshyanya ubuzima bwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Esther Chanelle Musisi, akaba ari umukobwa w’umuherwekazi Jennifer Musisi, Cynthia yavuze ko bakunda gutemberana Dubai nkiyo bagiye kugura imyenda cyangwa kutembera bisanzwe

Dore amwe mu mafoto Cynthia Kajoba arikumwe nuwamwihebeye

3. LUCY BUNYENYEZI

Lucy ni umunyabukorikori ku giti cye akaba umukobwa w’umuherwe ubarirwa muri za billioni za mashillingi muri Uganda witwa Ezra Bunyenyezi.

Lucy Bunyenyezi kur’ubu utakibarizwa muri Uganda yaje kujya kwibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) aho yaje no kwamamara cyane kubera ko yabayeyo umunyamideri ukomeye cyane akaza no kwegukana ibihembo bitandukanye.


Lucy akigera muri USA New York yaje kuba inshuti ikomeye cyane ya Beyonce Knowles aho yaje no kumuzana iwabo muri Afurika bagatemberana muri Zanzibar nyuma bakazana no muri Uganda aho baje no kurya umunyenga mu bwato mu kiyaga cya Victoria, nyuma bajya kwiyakirira muri Serena Hotel Uganda.

JPEG - 39.3 kb
LUCY BUNYENYEZI ari kumwe n’umukunzi we

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndi nshimiyimana assuman - 26/07/2017 saa 13:28

igitekerezo change nicyi.ikinicyogihe cyokurya ubuzima ndi murwanda nange mbonye porfite nayikoresha icyahangeza namera nezacyane igitekerezo change cyaricyo murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

Habineza - 25/07/2017 saa 16:59

Aliko se aba ni abaganda koko cg abitwa ba se barabyariwe barera?
Kanda hano umusubize

kay - 25/07/2017 saa 16:10

ndi nkawe iyi nkuru nayisiba kuko urakoza isoni ikinyamakuru cyane hahahah inkuru nyeretse mybyara wa Lucy yasetse yahwereye muge mwiyubaha mwubahe nu mwuga mukora muziko muba mushaka kumenyekana kandi ahubwo mwiyangirangiriza
Kanda hano umusubize

KIDEGA SAM - 25/07/2017 saa 11:52

Aba ni abakobwa bakomoka mu miryango ikize.Gukira ni byiza cyane.Ariko nkuko Bible ivuga muli 1 Timote 6:10,ubukire akenshi butuma abantu bajya kure y'imana kandi bagakora ibintu byinshi bibi.Bakibwira ko ubuzima bivuga amafranga.Aba bakobwa tubona,babana n'aba basore byitwa ko bakundana.Ngo ni umukunzi we.Gukundana Bible ivuga,ntabwo ari bene ibi abantu babana bataranyuze mu mategeko.Kuko akenshi,iyo bahararukanye,baratandukana.Kandi akenshi bararyamana.Reba nawe kugirango umuntu agute,yishakire undi,kandi waramwambariye ubusa.Ibyo se nibyo gukundana?? Ni ryari abantu bazamenya ubuzima nyakuri?Imana idashobora kubeshya,yatwijeje ko izaha abantu bayumvira ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Nta kindi idusaba,uretse kuyumvira.Urugero,tugomba kwirinda ubusambanyi no kwirinda kubana n'abantu batari abagabo cyangwa abagore bacu.Bibabaza imana cyane kuko akenshi bijyana mu busambanyi.Kuki abantu basuzugura imana yabaremye?Kuki abantu bishimisha mu byaha? Abantu bose basuzugura imana,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abantu bayumvira,nubwo ari bake cyane,nibo bonyine bazaba muli Paradizo.Nubwo bapfa nk'abandi bose,imana izabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Ntimugashukwe n'ubukire bw'iyi si.Turabuta tugapfa,tukaba zero.Ariko abantu bashaka imana kandi bakayumvira,bazazuka (Yohana 11:25).NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X