Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

Cristiano Ronaldo mu rugamba rwo gushaka kugaruka muri Man U

Cristiano Ronaldo yamaze gutangaza ko adakeneye kujya gukina muri PSG, ahubwo yifuza kugaruka muri Manchester United, ibi byatumye ubuyobozi bwa Real Madrid butangira kunuganuga Neymar ngo bumusabe kuterekeza muri PSG.

Neymar ukomoka muri Brazil kuva yajya muri FC Barcerona mu 2013 ntiyigeze ahirwa muri iyi kipe bitewe n’uko Lionel Messi yasanze muri iyi kipe ari ku rwego rwo hejuru kure ye.

Cristiano Ronaldo arifuza kugaruka mu ikipe yahoze akinira

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa Diario Gol kiratangaza ko habayeho ibiganiro hagati ya Cristiano na Neymar, aho Ronaldo yasabye uyu musore kugabanya ibyo asaba ikipe ya PSG kuri Transfert ye.

Ku rundi ruhande Man U itangaza ko idashaka kwiruka inyuma ya Neymar kubera ibibazo by’ubukungu aya mashitani atukura yahuye na byo ubwo yaguraga Paul Pogba ukina hagati na Lomeru Lukaku ukina asatira izamu.

Gusa nta kintu Man U itangaza ku kuba Cristiano Ronaldo yagaruka muri iyi kipe.
Abinyujije kuri Watsap Ronaldo yasabye Neymar kugabanya ibiciro asaba PSG kugira ngo abashe kuyikinira.

JPEG - 18.8 kb
Neymar Junior Santos waheze mu cyeragati

Ronaldo avuga ko atajya muri shampiyona y’Abafaransa kuko ikiri hasi ugereranije ‘iyo muri Espagne ndetse n’u Bwongereza. Kuri akaba avuga ko atakomeza gukina muri iyi shampiyona ko ahubwo yasubira mu Bwongereza akazakinira mu bihe biri imbere ikipe ya Manchester United yahoze akiniramo na mbere.

Neymar yatsindiye Barcelona ibitego 105 mu mikino 186 yayikinnyemo ndetse atwara ibikombe 2 bya La ligua n’ibindi 3 bya Copa del Rey.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

juma - 30/07/2017 saa 17:16

neymay niyigumire muri barcelone
Kanda hano umusubize

Rukundo Ascension - 28/07/2017 saa 17:45

Je Mbona Ney Mar Yokwigumira Muri Fcb Kuko Je mbona Ariho Afise Ubuzima Bwiza .
Kanda hano umusubize

christian augustin - 30/07/2017 saa 05:20

ney mar agumye mu fc barcelone byaba byiza kurushaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X