Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyo mu muryango wa Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari byongeye kudogera

Ibyo mu muryango wa Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari byongeye kudogera nyuma y’aho bimenyekaniye ko imwe mu mitungo y’uwo muherwe yanditse ku wundi muntu utaragaragaye mu nama y’umuryango nyuma y’urupfu rwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ni bwo hasakaye inkuru ivuga ko uwari umugabo wa Zari Ivan Ssemwanga yapfuye aguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.

Mbere yo gupfa yabanje kurembera mu bitaro

Mu gushyingura uwo mugabo wari umuherwe haba aho yaguye ndetse no mu gihugu cya Uganda yakomokagamo, haje kuba umwiryane hagati y’umuryango we n’uwahoze ari umugore we, Zari, ubu ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz, bapfa imitungo nyakwigendera yasize.

Nyuma yo gushyingura haje gukorwa inama y’igitaraganya hagati ya Zari n’umuryango wa Ssemwanga, humvikanwa ko uyu mugore ari we ugiye guhagararira umutungo wose, ariko buri wese akaba afiteho umugabane, gusa amasezerano akavuga ko nta cyagurishwa Zari atabyemeje ngo ashyireho umukono.

Muri Gicurasi nibwo urupfu rwa Ssemwanga rwatangajwe

Bidatinze rero kuri ubu amakuru mashya aturuka muri Afrika y’epfo, avuga ko muri Afurika y’Epfo hadutse undi muntu wanditse kuri imwe mu mitungo ya nyakwigendera kandi atarigeze agaragara mu ruhame ubwo hakorwaga inama y’umuryango,none ubuyobozi bwo muri iki gihugu bukaba bwinjiye muri iki kibazo.

Ubuyobozi bwasanze imitungo irimo amashuri n’izindi nyubako za nyakwigendera byanditswe ku mazina y’uwitwa All Senyomo, akaba ari umuntu uvugwa ko yarezwe na Ssemwanga ndetse ngo ni na we ufite ububasha mu mitungu ye.

Bikiri mu maguru mashya,abagize umuryango wa Ssemwanga wahise utanga ikirego mu buyobozi kugirango bataza kubura iyo mitungo kandi bari bizeye dore ko ngo bashaka kuzayigabana.

Nk’uko twabitangaje haruguru, Zari ni we wari washinzwe iyo mitungo, ariko ahanini byashingiye ku bana 3 uwari umugabo we yamusigiye n’ubwo byaje guteza imvururu, aho bamwe bavugaga ko abo bana batari abe, ndetse bikurura impaka ndende banashaka kwitabaza ibizamini by’amaraso, ariko nyuma biza gusa n’ibicururuka.

Mu rwego rwo kunoza imicungire myiza ku mitungo yasizwe na nyakwigendera, Zari yari yahisemo mushiki wa nyakwigendera Ritah Ssemwanga ndetse n’abo bavukanaga nka Lawrence Muyanja (King Lawrence) na Ssemwanga Pinto (elder brother) ngo bamufashe gucunga imitungo y’umuvandimwe wabo, uretse iyi sanganya ijemo ubusanzwe nta mwiryane wari wongeye kugaragara.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

norbert - 26/07/2017 saa 15:13

Sh,nihatar kabisa!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X