Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Edouce Softman ntashaka kugira icyo avuga ku by’imiti bivugwa ko yakuye mu bapfumu

Umuhanzi Edouce wavuzweho cyane gukoresha imiti y’abapfumu mu muziki we mu rwego rwo gushaka ikuzo, ubu ngo ntashaka kugira icyo atangaza igihe cyose abajijwe impamvu atagikora cyane, aho bamwe babihuza bavuga ko iyo miti yaba yaramushiranye.

Uyu muhanzi Edouce Softman wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “My Love", "Lea” n’izindi nyinshi, ngo yaba yifashisha abapfumu mu muziki we kugirango atere imbere cyane, bikanavugwa ko iyo miti yashize ntasubire gufata indi, bikaba ari byo byatumye atangira gusubira hasi.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, Edouce yabajijwe ku bijyanye n’iyo miti, ahitamo gukupa telefoni yavuganiragaho ku bwo kwimana amakuru nyayo y’ibivugwa kuri we.

Ibi kandi bije nyuma y’uko abahanzi batandukanye bakizamuka bajya bashaka kumwifashisha ngo abazamure, bakomeje kugenda bavuga ko uyu musore Edouce ngo yiyemera cyane ndetse ko yanga kubafasha agahitamo kubaca amafaranga menshi nyamara kubaho ngo ari ukubana.

Abajijwe ubusobanuro yagize ati: “Gufasha abahanzi ni ubushake bwange, nabishatse nabafasha cyangwa nkabireka nk’uko nanjye nzamuka nta muntu wigeze amfasha”.

Nyamara ibi Edouce yabivuze yiyibagije ko yafashijwe na Humble Gizo (Manzi James) wo muri Urban Boyz nko mu ndirimbo bakoranye yitwa “Urushinge.”

Ibi byavuzwe cyane n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Mc.Dammy aho yatangarije Imirasire ko Edouce yigeze kumwifashisha ngo amufashe mu ndirimbo ye yari ari gukora maze uyu musore akamuhakanira agira ati: “nta mwanya nabona kandi ntiwabona n’amafaranga wampa.”

Icyakoze Edouce nk’uko yabisobanuye yavuze ko na we nta muhanzi wigeze amufasha kandi ko azajya afasha abashatse, ibi byagarutsweho n’abantu benshi, aho bavuga ko mu muziki nyarwanda ibyo bitagakwiye kubaho, ko ahubwo gufashanya ari byo bya mbere, bitaba ibyo umuziki nyarwanda ntiwazatera imbere.


Bamwe mu bakunda umuziki nyarwanda bakivuga kuri ibi, bavuze ko Edouce n’ubwo yiyemera na we ubwe nta n’ubwo azwi cyane ku buryo yakuriza ibiciro ku rwego ruhanitse, batanze ingero ku muziki wo hanze y’u Rwanda ko abasitari bakomeye bafasha abakizamuka ku buntu maze na bo bagatera imbere.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

clemance - 26/07/2017 saa 02:59

ahubwose we aranzwi nawe ahubwo akeneye ubufasha!!
Kanda hano umusubize

b.fils - 26/07/2017 saa 19:11

yewe arababaje ibya bapfu nubundi biribwa .n bapfumu kbs ahubwo arapfuye neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X