Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports igitegereje Umutoza Karekezi Olivier yatangiye imyitozo

Rayon Sports FC yatangiye imyitozo itegura umwaka utaha w’imikino, mu gihe umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier ndetse n’abandi bakinnyi bashya bategerejwe muri iyi kipe mu mpera z’iki cyumweru.

Hashize iminsi ibiri Abanyabubasha basheshe burundu ubuyobozi bw’inzego zigize Umuryango Rayon Sports, ari zo ikipe y’umupira w’amaguru, ubuyobozi bw’umuryango ndetse n’inama y’ubuyobozi (Board).

Batangiye imyitozo ari bake, abakinnyi bashya benshi ni abazamuwe bava mu ikipe yabo y'ingimbi

Icyakora iryo seswa ahanini ryanaturutse ku bwumvikane bwa ntabwo muri uwo muryango, ntiryabujije ikipe gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga, aho abakinnyi 11 mu bayisanzwemo ari bo bayigaragayemo ndetse n’abandi bashya bagera ku munani n’ubwo abenshi ari abageragezwa.

Iyo myitozo yayobowe n’Umutoza Ndikumana Hamad Katauti, wafatanyije na Lomami Marcel ndetse na Nkunzingoma Ramadhan, dore ko umutoza mukuru Karekezi Olivier we ashobora kuhagera kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Katauti Hamad ni we wari uyoboye imyitozo afashwa na Lomami Mracel na Nkunzingoma Ramadhan

Nyuma y’imyitozo, Ndikumana Hamad yatangaje ko yishimiye ibyishimo yakiranywe muri Rayon Sports, yizeza ko we n’abo bazaba bafratanyije gutoza, bazahesha Rayon Sports ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse bakanayigeza mu matsinda mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Katauti yagize ati “Biranshimishije kuba nkoresheje imyitozo ya mbere mu ikipe nakiniye igihe kirekire kandi nkunda kandi nagejeje kuri byinshi nkaba nishimiye ukuntu banyakiriye.”

Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania ku butumire bwa Simba SC, aho izahita inaboneraho gukora umwiherero utegura gutangira shampiyona y’umwaka utaha, iyi kipe ikaba ishobora kuba ari yo ibimburiye izindi gutangira imyitozo.

Benshi mu bakinnyi bayisanzwemo bagaragaye ni abari abasimbura

Eric Rutanga mu myenda y'ubururu n'umweru

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonkuru - 26/07/2017 saa 05:11

1. Bakame 2. Sadam 3 (Mayor). Rutanga 4. Ange 5. Rwatubyaye (Gabriel) 6. Sefu (Master) 7 . Nova 8. Djabel 9. Shassir (Yussufu) 10. Kevin (Kone) 11. Caleb
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X