Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rurageretse hagati ya Jay Polly na Mutesa uyobora Touch Record

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka ‘Jay Polly’ aratangaza ko nyuma y’itariki ya 4 Kanama 2017 azashyikiriza inkiko umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ‘Touch Record’ witwa Mutesa, amushinja ko yamusebeje.

Jay Polly avuga ko nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu azahita ashyikiriza ikirego cye inzego z’ubutabera, asaba ko Mutesa yaryozwa amagambo yamuvuzeho amusebya, avuga ko umugore we yamushyize mu icupa ngo ku buryo iyo arikomyeho hago, uwo muhanzi ahita ata ibyo yarimo akora agataha ikubagahu.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, Jay Polly yabajijwe iby’agatotsi kari hagati ye n’umugore we, aho bivugwa ko yamushyize mu icupa, bityo ngo iyo atinze gutaha uwo mugore akomanganya icupa, maze ibyo Jay Polly yari arimo akabihagarika bitarangiye agataha.

Mutesa uwo wicaye. Aha yari kumwe na Bull Dog wigeze kuba muri iyi Label nawe wayisohotsemo

Jay Polly ahakana ko ibyamuvuzweho by’uko umugore yamushyize mu icupa, akavuga ko ibyo ari ibinyoma ko nta marozi aba mu rugo rwe kuko ari umukirisitu.

Ati “Umuntu ajya ahongaho akavuga amafuti aba agamije iki? Hari icyo bimariye abanyarwanda ?....ababikoze birukanywe ku kazi n’uko mpugiye muri kampanye n’aho ubundi ibi bintu bigomba gusubirwamo kugira ngo n’undi uwo ari we wese atazigera akina ku muntu avuga ibyo yishakiye.”

Umunyamakuru yamubajije niba nyuma ya kampanye azasubukura ikirego, maze Jay
Polly asubiza agira ati “ Umunyamategeko wanjye yitwa Dimetier, ariho arabikurikirana. Nyuma y’aha ngaha ndashaka kugira ngo ntange isomo kugira ngo n’undi uwo ari we wese atazakina n’izina umuntu yubatse bigoranye. Ni umuryango wanjye uri kuvugwa ariko si wo gusa nanjye uba wanyatatse, ni yo mpamvu ngomba kubikurikirana.”

Uhereye ibumoso ni Jay Polly utegereje ko amatora arangira akarega Mutesa bahagararanye

Yakomeje avuga ko ababikoze bose basabye imbabazi, ariko ngo "Ni uruhurirane rw’abantu", akanatunga agatoki bamwe muri bo.

Ati “Nyiri ikinyamakuru Touch ni we uri inyuma y’ibi. Twabanye mu nzu itunganya umuziki Touch Record ayikuriye. Touch Record nayibayemo nza kuyivamo ariko ntibyamushimisha kuko njye nari umwe mu bahanzi bamwinjirizaga amafaranga menshi. Njye narebaga icyo amfasha nsanga ntagihari. Nsanga nta video nta audio. Uwo yitwa Mutesa ni nawe nyiri Touch Record.”

Yakomeje avuga ko umunyamategeko we agiye gukomeza gukurikirana iki kirego kugira ngo hatangwe isomo ku muntu wese ushobora gusebya umuhanzi uko yishakiye.

Imirasire.com yashatse kumenya icyo nyiri Touch record abivugaho ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni. Yoherejwe kandi ubutumwa bugufi na bwo ntiyabusubiza.





Jay na none yavuzweho kwambura amafaranga umwana ucuruza mituyu. Ngo Touch Record ikaba iri inyuma y’ibi bikorwa byose bimusebya kuko byasohotse mu kinyamakuru cyayo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dj paccy - 26/07/2017 saa 10:39

rwase ibi jay polly arabizio yabenshye umukecuru utuye imasaka arabizi ubwo nyine nakomeho arebe abandi uburyo bakora imiti ikora igihe gito sha jay wee urafitwe kabisa uzicuza ryari komaho abandi bicaye djpaccy uramuziko wamuriye guma guma nabyo numuvumo we ntuzankinishe hhhhhh
Kanda hano umusubize

Jeune - 26/07/2017 saa 21:07

P fla niwe ushoboye wowe nzungu numwiryo wawe
Kanda hano umusubize

- 26/07/2017 saa 08:41

Nivy Baramushiz Mwicup Kbx Naw Ni Umubon Nabur Aj Kumufum Naw?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X