Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Taekwondo: Ndacyayisenga yashimangiye ko ari we wa mbere mu bakobwa bo mu Karere

Ndacyayisenga Aline yongeye guhamya ko ari we wa mbere mu bakobwa bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba mu mukino wa Taekwondo, aho yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 53, akanegukana igikombe nk’umukobwa witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa ryiswe ‘Professors Cup International Open Championship’ ryaberaga muri Kenya.

Ndacyayisenga yegukanye icyo gikombe nyuma y’icyo yari yegukanye mu 2016 muri Kenya Ambassador’s Cup ndetse n’umudali wa zahabu yegukanye muri Uganda Ambassador’s Cup muri Gicurasi uyu mwaka.

Ndacyayisenga Aline ni umwe mu batumye Dream Taekwondo Club yegukana igikombe

Mbere y’uko ajya muri iryo rushanwa, Ndacyayisenga Aline yatangaje ko bagiye kuzana intsinzi bagahesha ishema u Rwanda kandi na bo batiretse.

Ati “Ntabwo tugiye gutembera, ikitujyanye ni imidali kandi tugomba kuyizana, kuko iyo twitegura kenshi, twitegura nk’abagomba kuba aba mbere.”

Uretse Ndacyayisenga Aline wegukanye igikombe nk’umukobwa witwaye neza kurusha abandi mu iryo rushanwa, Umutoza wa Dream Taekwondo Club, Ntawangundi Eugene na we yegukanye igikombe nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi.

Ndacyayisenga ngo amaso ayahanze Umudali wa zahabu mu mikino yafurika (All African Games cyangwa African Championship)

Muri iryo rushanwa, Dream Taekwondo Club yari igizwe n’abakinnyi 13, bose bakaba baregukanye imidali, aho 9 muri bo begukanya iya zahabu, abandi bane bakegukana iya ‘silver’ ihabwa ababaye aba kabiri mu byiciro bakinnyemo.

Iryo rushanwa ryasojwe ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Dream Taekwondo Club mu gihe Kenya yo yari ifite amakipe an,e ariko iyari ifite abakinyi benshi ni Kibabi University ari na yo yakurikiye u Rwanda, mu gihe DRC yari yohereje ikipe imwe ndetse na Uganda yari ihagarariwe n’ikipe imwe yitwa Lee club.

Ikipe ya Dream Taekwondo Club icyizere cyari cyose

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X