Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Patrick Nyamitali ahejeje mu rungabangabo abafana be bifuza kumenya iby’ubukwe bwe

Patrick Nyamitali ahejeje mu rungabangabo abafana be bifuza kumenya igihe azarongorera agashinga urugo bityo agasezerera ubuzima bwo kuba ingaragu.

Umuhanzi Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana z’umwimerere mu myaka yashize ariko nyuma akaza kuvangamo n’izisanzwe zirimo izibanda ku rukundo, abantu bahise bibaza niba uyu musore yaba agiye kuva mu buzima bwa wenyine agashinga urugo ariko amaso ahera mu kirere.

Kugeza n’ubu ntabwo Nyamitali atobora ngo avuge igihe azashingira urugo cyangwa ngo atobore avuge niba yaba afite umukunzi nk’uko bisanzwe bigenda ku basore bari mu kigero cye, kandi uko arushaho kubigira ubwiru ni ko abifuza kubimenya bagenda biyongera bigatuma bahera mu rugabangabo.

Kuva yatangira kwinjira mu ruhando rwa muzika, Nyamitali ntiyigeze agaragaza umushinga w’ubukwe ngo agere ikirenge mu cya bamwe muri bagenzi be, ahubwo agahora akwepa mu gihe abajijwe icyo kibazo.

Icyakora aganira na Imirasire, Nyamitali yasubije ko igihe nikigera bizamenyekana, ati ”Mu by’ukuri sinkunda kuba nagaragaza ibyerekeye urukundo rwanjye kuko biba ari ibyanjye bwite, gusa hari n’igihe uwo turi kumwe (umukunzi) atabikunda ko bijya mu itangazamakuru.”

Yakomeje agira ati ”Iyo gahunda n’ubusanzwe umuntu muzima wese agomba kuyinyuramo uko byagenda kose, ariko sinashyiraho igihe runaka ngo nkitangaze, ariko kizagera abantu bazagira gutya babone ubukwe burabasitinze (tugenekereje bishatse kuvuga ko abantu bazigira gutya bakabona burabaye).”

Nyamitali yagarutse ku by’inzira yo kuba yagaruka mu ndirimbo z’umwimerere zo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero gusa nk’uko yabikoraga ataratangira kuririmba izikunze kwitwa iz’isi.

Aha yashimangiye ashize amanga ko bidashoboka ko yaguma mu nsengero bitewe n’umuhamagaro we, ahubwo ngo umuziki we uragutse ku buryo akwiye no kuwusakaza hose haba mu nsengero no hanze yaho kuko ngo nta mupaka.

Abajijwe niba yakwitabira irushanwa rya Guma Guma, Patrick yasubije ko yajyamo mu gihe ahamagawe bitewe n’ubushobozi bamubonamo kuko irushanwa riba ari irushanwa.

Aha yagarutse ku irushanwa n’ubundi rya Tusker Project Fame yitabiriye ku nshuro ya VI, avuga ko kuba yakwitabira amarushanwa nk’ayo bimuhesha gukosora ibyo yakoraga nabi, bityo akaba akunda ikintu cyose cyatuma yisanga kuri buri rushanwa runaka.

Ku byerekeye imishinga y’indi afite, uyu musore yavuze ko kuri ubu aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Twahisemo” ishimangira ibyiza u Rwanda rwagezeho no kwereka amahanga aho rwavuye n’aho rwifuza kugera.

Mu minsi iri imbere akaba ateganya gukora ibitaramo bitandukanye kimwe no gutegura Umuzingo w’indirimbo (Album) uzaba ukubiyemo indirimbo zitandukanye.

Patrick Nyamitari yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Ni we mensiya’ iri mu zagize uruhare mu kumuhesha izina ubu afite, hakiyongeraho izindi zirimo nka "Uri Imana" , Kalema, nyirakidederi n’izindi.

Umva indirimbo "twahisemo"ya Nyamitali

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 26/07/2017 saa 11:26

Uyu witwa Andrew ambabarire, hari icyo tutavugaho umwe: Yise abana ibinyendaro rwose numva bidakwiye umwana aba ari umwana. Iby'amakosa cyangwa ibyaha by'abamubyaye ntibikwiye kumuhesha iccasha yitirirwa, ahamagarwa . Ni ukubangamira uburenganzira bwe. TWUMVIKANE NEZA, SINSHYIGIKIYE UBUSAMBANYI, ARIKO UMWANA WAVUTSE WESE NI UMUGISHA W'iMANA KANDI NI UMUZIRANENGE, NI UMWANA NK'ABANDI' NTIHAKAGIRE UMUTERA IPFUNWE. None se ubu abana b'interahamwe ko ntawe ubashora mu byaha y'ababyeyi babo?
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Andrew - 26/07/2017 saa 08:50

Tujye twitondera aba bavuga ko baririmbira imana.Kuli benshi,indirimbo zabo zirakaza imana aho kuyishimisha.Ese mwaba muzi impamvu?Bible itanga igisubizo.Muli Matayo 15:9,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko imitima yabo iri kure yanjye".Impamvu imana yavuze ibyo,nuko abantu nyamwinshi baryarya imana.Bakerekana ko bayikunda,ariko bagakora ibyo yanga.Urugero,bagacuranga indirimo bakazita iz'imana,nyamara ku rundi ruhande,bagasambana.Ingero ni nyishi cyane.Aba STARS hafi ya bose baririmba indirimbo bita ngo ni iz'imana,ariko hafi ya bose ni abasambanyi.Ndatanga urugero rumwe gusa.Juliana Kanyomozi wo muli Uganda,aririmba indirimbo nyinshi yita ngo ni iz'imana.Nyamara ahora abyara ibinyendaro.Tujye tureka kuryarya imana.Nkuko tubisoma muli Yohana 9:31,ntabwo imana yumva abanyabyaha banga kwihana.
Kanda hano umusubize

hayahaya - 26/07/2017 saa 12:04

Urasekeje pe! Ubwo se ubwiwe n'iki ko Imana irakazwa n'abo baririmbyi? Wahuriye he nayo ngo ibikubwire wenyine banyir'ubwite ntibabibwirwe?
Kanda hano umusubize

GATARE - 26/07/2017 saa 13:59

Wowe wiyise HAYAHAYA.Sinzi niba wemera Bible.Menya ko Bible ivuga ko imana nayo igira IBYIYUMVO (sentiments).Irababara,irarakara ndetse ihana (to punish) abantu bakora ibyo itubuza.Niyo mpamvu yishe abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA kubera ko bakoraga ibyo yanga (Matayo 24:37-39).Harokotse gusa abantu 8 bayumviraga.Ni nayo mpamvu Bible ivuga ko imana yacu yitwa Yehova izica abantu hafi ya bose batuye isi,kubera ko bibera mu byisi gusa,ntibakore ibyo idusaba (Yeremiya 25:33).Aho kubaza umwanditsi ngo "ni hehe yahuriye n'imana",menya ko Bible itubwira ibyo imana itekereza,ibyo yanga n'ibyo ikunda.Urugero,Bible itubwira ko ABRAHAMU yari "inshuti y'imana".Bisome muli Yakobo 2:23.Muli Yakobo 4:4,Bible itwereka ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bose baba ari ABANZI b'imana.Menya ko BIBLE ari cyo gitabo cyonyine imana yandikishije.Niba ushaka icyerekana ko BIBLE ari cyo gitabo cyonyine kiva ku mana,nyandikira hano ubinsaba,ndaguha gihamya (proof).Cyangwa jya kuli site www.jw.org,urahasanga ibintu byose wibaza ku mana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X