Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Theo Bosebabireba yarahiye kutazongera gukorana n’abaraperi

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene bakunda kwita Theo Bosebabireba yavuze ko atazongera gukorana n’abahanzi b’abaraperi n’ubwo bateka ibuye rigashya.


Theo Bosebabireba wigeze gukorana indirimbo na Amag-The Black yavuze ko n’ubwo hatekwa ibuye rigashya atakongera gukorana n’abahanzi b’abaraperi kuko n’ubundi ngo nta nyungu abibonamo, kandi n’ibyigeze kubaho ubwo yakoranaga na Amag ngo abifata nk’impanuka yamubayeho.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire, yavuze ko yahuye n’ibyago bikomeye cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Amag bikamutera no guhagarikwa mu Itorero mu gihe runaka, ariko nyuma akaza kongera kubabarirwa akongera agasubizwa ku mirimo ye mu itorero.

Usibye n’abaraperi kandi yavuze ko nta n’umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe yakorana na we, kuko nta nyungu abibonamo habe namba.

Theo Bosebabireba yanavuze kandi ku bijyanye no kuba agiye gushyira izindi ndirimbo nyinshi hanze kandi akaba ashaka no gukora ibitaramo byinshi byo guhimbaza kuko ngo ashaka kwiyegereza Imana cyane muri iyi minsi.

Yatangarije Imirasire kandi ko impamvu nyamukuru atari kuboneka muri iyi minsi ari uko ari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ariko nyuma yaho akaba avuga ko ari bwo azakora ibyo bikorwa bindi yatangaje haruguru.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Senyamwishywa - 28/07/2017 saa 01:51

None se n'igitsina ntazongera kugikunkumura?
Kanda hano umusubize

- 27/07/2017 saa 09:30

Nareke Numukorogo yisiga mu mass Mmm
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 27/07/2017 saa 05:27

ubu nubujiji bwokutamenya ninde wababesheko imana iririmbirwa mwirigwa muyisakurizagusa ngobakwirukanye unsekejepe ngobarakwirukanye ni back de kigal wababajweniki? kobobakoranye ninterahamwe
Kanda hano umusubize

innocent - 27/07/2017 saa 05:12

theo bosebabireba ndamukupe icyompfanawe nuko acyeza abami babiri yesu niyesu ntampamvu yokumuvangira acyeza nabomwisi
Kanda hano umusubize

- 26/07/2017 saa 18:04

Theo nagarukire aho kuko yaratubabaje rwose. nanjye agitangira kuririmba nakundaga indirimbo ze ku buryo iyo yasohoraga yose narayiguraga. ariko ubu aho yazaniye iriya micango uretse no kuyigura sinanayitaho igihe nyireba.ariko n'ubwo ndumva tuzabibara tubibonye!
Kanda hano umusubize

UMUKIRISITO /ADEPR - 26/07/2017 saa 17:00

Naramukundaga cyane ariko aza kuvangavanga no gutobanga impano ye birambabaza. Nubwo avuze atyo Sinzi niba yari yumva neza cg asobanukiwe neza ibyo yakoze cg agikora. Akeneye kubanza kumenya kuvangura ibya Christ nibya Kayizari kuko ntawukeza abami babiri. Nawe se nguwo mu kwamamaza abakandida president, nguwo mu kabari, nguwo he na he, nkaho ariwe wenyine bikeneye, birababaje.
Kanda hano umusubize

Amateurish Kwizera - 26/07/2017 saa 14:18

Ariko azakomeza kuramya impanga ya Yesu Pol Pot Kagame???
Kanda hano umusubize

JOHN MANI - 26/07/2017 saa 11:17

Mubyu kuri Theo yari umuhanzi uzamutse neza akantu bose bakunda ibihangano bye ,none yivanze n'abanyamahanga bamumaramo imbaraga asigara ameze nka ephrayim wameze imvi z'urutarutaru,nagarukire aho agarukire Imana nayo izamubabarira rwose pe kdi ashyiremo imbaraga atugarukeho mu maparoisses y'ADEPR turamukunda. Imana imufashe.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2017 saa 13:13

Ntawukorera Abami Babiri. Fata Polique Canke Inzira Y' Imana!
Kanda hano umusubize

Kaaa - 27/07/2017 saa 13:39

Mu mureke buriya yabonaga ariho hari akaryo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X