Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Gahongayire yaruciye ararumira ku byo guhuza ivugabutumwa no kureberera akabari

Aline Gahongayire yanze kugira icyo abvuga ku guhuza Umurimo w’ivugabutumwa no gucunga no gushakira amasoko akabari, imirimo ibiri yabangikanyaga n’ubwo atabivugaho rumwe na bamwe mu bakirisitu bagenzi be.

Mu myemerere ya Gikirisitu by’umwihariko mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’u Rwanda, ntibemerewe gufata ibisindisha cyangwa ngo babe bagira aho bahurira na byo, kabone no kuba bakwisanisha n’ababinywa, ahubwo usanga babwirwa kubigisha kubireka.


Ibi tubivuze ahanini dushaka kubihuza n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire mu minsi ishize wigeze kuvugwaho kuba yari mu bacunga bakanashakira amasoko kamwe mu tubari duherereye i Remera.

Icyo gihe bisa n’ibitaramenyekanye cyane kuko wasangaga bigirwa ibanga kuko ntibyigeze bisabagira mu bitangazamakuru.

Mu gushaka kubimenya koko niba uyu mukozi w’Imana yarakanguriraga abantu kugana ako kabari kandi akabihuza no kuvuga ubutumwa bwiza haba mu buryo bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza kimwe no kwigisha, twagiranye ikiganiro ariko ntiyemera niba byarabayeho cyangwa ngo abihakane.

Yagize ”Simbizi, simbizi! Winsubiza mu byahise kuko n’ijambo ry’Imana ntiribyemera.”

Icyokora n’ubwo atashatse kugira icyo avuga ubwo yabazwaga ku byo guteza akabari imbere, ntibyamubujije kuvuga ko ubusanzwe akunda kuba ari kumwe n’inshuti ze z’abahanzi baririmba indirimbo bakunze kwita iz’isi .

Aha yatanze ingero zo kuba ari inshuti y’akadasohoka y’umuhanzikazi Butera Knowless, yewe ngo na Riderman ni inshuti ye ya hafi dore ko ngo banakoranye indirimbo.

Aline ubusanzwe ntakunda kuganira n’itangazamakuru byimbitse cyane cyane iyo abazwa ku ruhande rw’ibimuvugwaho, ahubwo akunze kuvuga ko adafite byinshi byo kuvuga mu gihe abajijwe, aha twagaruka ku gihe havugwaga ibyo gutandukana n’umugabo we aho yakunze gutangaza ko nta byinshi afite byo kuvuga.

JPEG - 126.8 kb
Gahongayire akibana n’umugabo we Gahima

Uretse n’ibyo mu minsi yashije ubwo we na bamwe muri bagenzi be baririmba indirimbo zihimbaza Imana bandikwaga na kimwe mu bitangazamakuru ko bazwiho ingeso y’ubushurashuzi, yabajijwe icyo abivugaho nyuma y’uko bari bamaze gutsinda icyo gitangazamakuru mu rwego rw’itangazamakuru ryigenzura (RMC), na bwo yanze kugira icyo avuga.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Nakumbuka” aherutse no gukorera amashusho, ubu ngo akaba ari mu myiteguro yo kumurika album yise “New women” akavuga ko indirimbo ziyikubiyemo ari izo guhumuriza Imitima.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joe - 30/07/2017 saa 04:12

Abaroma 12: 2 Paulo ati Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe ahubwo muhinduke rwose. Nanjye rero nti: Ab'iki gihe : Bemerewe divorce Bambara uko imitima yabo ibategetse Inzoga si ikibazo kuri bo Kumvira umwuka wera kuri bi ni ugukabya. Umwanzuro : Musome 1 Timoteyo 3:1-5, 1 Timoteyo 4:1-3 na 2 Timoteyo 4:3-4 murasanga hariho kwanga inyigisho nzima z'umusaraba ahubwo tugashaka izijyanye n'irari ryacu,tuzishyiriraho n'abigisha bahuje n'irari ryacu. Ijuru ryo ni iry'abera. Nta kwishuka ngo twarigeramo twarandujwe n'isi bene aka kageni. Buri wese azabazwa ibyo yakoze. Imana ibahe umugisha!
Kanda hano umusubize

kabera james - 28/07/2017 saa 04:16

Nyamara Gahongayire abanyamakuru baramukunda ahubwo we agomba kuba atabakunda! Kuki bamuhoza mu nkuru n'ubwo kenshi zitaba zimuvuga neza? Gukunda utagukunda we!
Kanda hano umusubize

jojo - 27/07/2017 saa 13:33

Agashya. knowless amakuru ye uko yanduye buriya ntiyayivukanye nkuko benshi babikeka. Amakuru y impamo nuko yarenganye. Nyina umubyara amaze gupfakazwa na genocide igahitana se wa Knowless, nyina yaje kwinjira n uwari umusirikari. Uwo musirikari yaje kwanduza nyina wa knowless, maze nyina imuhitana vuba mbere y uwo musirikare nawe waje guhitanwa nayo nyuma y igihe kitari kinini. Amakuru yizewe nuko uwo musoda mbere yo gupfa yaje kwanduza knowless, akiri akagimbi nuko Knowless kuko yari umwana araruca ararumira yandura atyo. ngicyo igikomere afite yewe ntuyayanduriye mubusambanyi kuko asa nuwafashwe kungufu n uwari umugabo wa nyina. Birababaje
Kanda hano umusubize

- 27/07/2017 saa 13:32

Agashya. knowless amakuru ye uko yanduye buriya ntiyayivukanye nkuko benshi babikeka. Amakuru y impamo nuko yarenganye. Nyina umubyara amaze gupfakazwa na genocide igahitana se wa Knowless, nyina yaje kwinjira n uwari umusirikari. Uwo musirikari yaje kwanduza nyina wa knowless, maze nyina imuhitana vuba mbere y uwo musirikare nawe waje guhitanwa nayo nyuma y igihe kitari kinini. Amakuru yizewe nuko uwo musoda mbere yo gupfa yaje kwanduza knowless, akiri akagimbi nuko Knowless kuko yari umwana araruca ararumira yandura atyo. ngicyo igikomere afite yewe ntuyayanduriye mubusambanyi kuko asa nuwafashwe kungufu n uwari umugabo wa nyina. Birababaje
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 01:14

uyumudamu uramusebereziki
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 01:14

uyumudamu uramusebereziki
Kanda hano umusubize

Kalinda wa Njenje mu Rutagara - 27/07/2017 saa 12:42

Ubwo rero mwigize abatagatifu mwese mutangiye kumutera amabuye: Udakora ibyaha naze hano yigaragarize abantu tumubone uko asa. Icyakijije igisambo ku musaraba si uko kitari kibye, n'ikimenyimenyi rubanda rwari rwamaze kugikatira urwo gupfa. Igisambo cyakijijwe no kwizera bantu mwe ntimuyobe!!! Aline mwirataho azabatanga kugerayo niba yizeye rero!!! Mbiswa da!!!!
Kanda hano umusubize

willy - 27/07/2017 saa 12:38

none se azajya yirirwa avuga Yesu nataha amurye cyangwa amwishyurire za bills mukomeze murindagire ngo yesu yesu batari gahongayire bakora nibirenzeho nkaswe uwo mayibobo
Kanda hano umusubize

Maliyah - 27/07/2017 saa 07:14

Ariko twabaye dute? Yesu ati: MUZABABWIRWA N IMBUTO BERA" None se hari URUBANZA KANDI?? Birumvikana ko UMUNTU umeze gutya atakwitwa ko Akorera YESU..KRISTO. KUKO MURI RUSANGE GUKORERA IMANA NTIBISOBANUKA NEZA..KUKO BURI WESE AFITE "" Imana"" Ye asenga. Ariko YESU KRISTO WE NTabwo yemera Bene aba batamesa kamwe.... Tube maso
Kanda hano umusubize

- 27/07/2017 saa 06:32

Nyamara nimumuhe urwamenyo mwibuke yesu abwira abariri bagiye gutera umugore wasambaye amabuye amagambo yababwiye yarababwiyengo utarigeze abikora ngaho namutere ibuye
Kanda hano umusubize

Kagaba. - 27/07/2017 saa 05:08

Uyu ntabwo akorera inda ye!
Kanda hano umusubize

Kagaba. - 27/07/2017 saa 05:06

UYU SUMUKOZ.IMANA NUMOKOZI WINDA YE!
Kanda hano umusubize

anomarokore - 26/07/2017 saa 18:33

kwizera nimumutima wumuntu Imana niyo izi umukristo nyawe naho amashyano abigize abarokore barigukora nagahomamamunwa muriyiminsi ahubwo baratuma insengero zibura abakristo ahobukera abantu bajye basengera ahobabonye
Kanda hano umusubize

ukuri - 26/07/2017 saa 15:47

Ariko muransetsa koko, mbese aba nabo bigeze baba abarokore ra, uyu na ba tonzi ni bamwe ngo bashimisha Iminwa Imitima iri kure. No kuzinwa aba barazinwa. Ko mutarabaza Tonzi uko avanga kuririmba no gutanga amanota yo kunwa inzoga muri guma. Sha mbese mureke urukungu rukurane namasaka. uyu ni Kimwe na Grace na wawundi utwite harya ninde bahu.....umwe wavuze ngo yabatijwe mumazi yabaye umurokore bwacya ati ndatwite ndetse naranishingiye. Mana yanjye birababaje
Kanda hano umusubize

GATARE - 26/07/2017 saa 14:20

Nta hantu na hamwe BIBLE yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Ahubwo ni abanyamadini bacurika Bible,bakabwira abantu ibyo bo bishakiye.Ikosa abantu bakora,nuko bizera aba Pastors babo,aho gucukumbura ngo barebe niba ibyo Pastors bigisha bihuye na BIBLE. Dore ingero nyinshi zerekana ko "kunywa INZOGA nkeya" atari icyaha. Muli Tito 2:3,havuga ko umukristu agomba kuba umuntu "utanywa inzoga nyinshi". No muli 1 Timote 3:8,naho niko havuga.Muli 1 Timote 5:23,imana yategetse TIMOTE "kunywa VINO nkeya".Ndetse imana iha ibisindisha abantu ikunda.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Abantu imana yanga,ni ABASINZI.Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10 na Abefeso 5:18.Mujye muhitamo kumvira imana cyangwa Pastors Banyu.Nta kindi bashaka kuli mwe uretse ICYACUMI.Nyamara YESU yasabye Abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Intumwa za YESU,iyo wazihaga amafranga,zarayangaga,zikakubwira ngo "uragapfana n'ayo mafranga".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Ni amafranga baba bishakira.Ntabwo ari abakozi b'imana.
Kanda hano umusubize

jaja - 28/07/2017 saa 02:14

warayobye! izi n inyigisho z ubuyobe ahubwo uba mw idini ntavuze bazinywa bakanazemera. Icyo Paul yavuze mujye musobanukirwa ubusobanuro rwa bible biturutse Ku mwuka wera. None se uziko Paul yandikira Tito yamubwiye ngo niba urwaye....none se ninde wakwifuza kurwara ngo anywe. Ugendeye aha se tuvugeko abanywi arabarwayi? oya! waruziko imibiri yacu ari insengero z uwiteka, aho kuzuzuza ibisindisha kuki tutayuzuza umwuka wera. wiyibagije ko uyikura mukibindi ikagukura mubagabo? kandi ko hasinda uwanyoye? tivuge
Kanda hano umusubize

Israel - 26/07/2017 saa 13:43

Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko!Iyo umuntu akubwiye inshuti ze aba yivuze muri make!nta bindi bibazo bikenewe byaba iby'akabari cyangwa gusenya urugo!None n'ubwo hari abantu benshi biyoberanya mu nsengero mukabita abakozi b'Imana kandi atari byo, wowe ntiwareba umuntu gusa ngo umenye ubutumwa avuga ubwo aribwo? Kunyuranya na Bible ubwabyo bifite ubutumwa bitanga ko ufite undi mwami ukeza, urugero soma Mariko 10:1-12 cyane cyane ku murongo wa 9-12, haravuga ngo" Naho rero icyo Imana yafatanije umuntu ntakagitandukanye. Ahandi ngo "Naho rero usenda umugore akarongora undi aba asambanye kandi n'ucyura uwasenzwe nawe aba asambanye" None ko muvuga ngo abantu baca imanza ibyo gusenya urugo cyangwa gutandukana kw'abashakanye ntubibona ko ari icyaha? 1 Yohana 3:6-8 havuga ngo uwabyawe n'Imana ntakora ibyaha kandi ukora ibyaha ni uwa satani kuko uhereye mbere na mbere satani akora ibyaha, nonese si Bible tugendeyeho ari icyo mpimbye? Mark 10: 1 Jesus left that place and went beyond the Jordan and into the region of Judea. Crowds gathered around him again and, as usual, he taught them. 2 Some Pharisees came and, trying to test him, they asked, “Does the Law allow a man to divorce his wife?” 3 Jesus answered, “What did Moses command you?” 4 They said, “Moses allowed a man to write a divorce certificate and to divorce his wife.” 5 Jesus said to them, “He wrote this commandment for you because of your unyielding hearts. 6 At the beginning of creation, God made them male and female.[a] 7 Because of this, a man should leave his father and mother and be joined together with his wife, 8 and the two will be one flesh.[b] So they are no longer two but one flesh. 9 Therefore, humans must not pull apart what God has put together.” 10 Inside the house, the disciples asked him again about this. 11 He said to them, “Whoever divorces his wife and marries another commits adultery against her; 12 and if a wife divorces her husband and marries another, she commits adultery.”
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X