Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Icyifuzo cyo gufungura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana cyatewe ishoti

Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo uri gushinja abahoze ari abayobozi ba ADEPR bakekwaho kunyereza umutungo w’itorero yasabye umucamanza gusuzuma niba Bishop Tom Rwagasana yajya kwivuza muri Israel, mu gihe umucamanza we yategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ibi byabaye Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/7/2017 ubwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishaga urubanza ruregwamo Bishop.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imali, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga, Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom, Gasana na we wari umucungamutungo na Sindayigaya wari umwubatsi, ku byaha bashinjwa birimo kuba baranyereje umutungo w’Itorero ADEPR usaga Miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abari abayobozi ba ADEPR imbere mu rukiko ku munsi w'ejo

Abo bose bari bahamagajwe n’urukiko kugira ngo baburanishwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, maze buri wese muri bo ahabwa umwanya wo kwisobanura ku byaha aregwa.

Tom Rwagasana yavuze ko arwaye bikomeye ndetse anagaragaza ibimenyetso birimo impapuro zo kwa Muganga (Roi Faysal) ndetse n’impapuro ziriho Rendez-Vous yo kujya kubagwa mu gihugu cya Israel, ibi bikaba byanagaragajwe n’umwunganira mu mategeko, Me.Mugenzi.

Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza gusuzumana ubushishozi ibimenyetso atanga byaba ngombwa agafungurwa kugira ngo azajye kwivuza, bityo akaba yaburana ari hanze. Tom Rwagasana yagaragaye mu rukiko yambaye igitambaro mu ijosi, akaba yaburanye yicaye kubera uburwayi.

Umwunganira mu mategeko yibajije impamvu kugeza uyu munsi umukiliya we agifunzwe kandi hashize iminsi irenga 60 afunze kandi nta kimenyetso na kimwe kiragaragarizwa urukiko kugeza uyu munsi.

Abandi bagenzi be na bo baburanye basaba kurekurwa kuko ngo badashobora gutoroka ubutabera, ariko urukiko rutegeka ko bakomeza gufungwa indi minsi 30 kugira ngo ubugenzuzi (Audit) bukomeze neza.

Mutuyemariya yasabye ko yarekurwa kuko afite ikibazo cy’uburwayi ndetse ko anafite umuryango agomba kwitaho, ibi bikaba ari na byo Pasiteri Niyitanga Salton yasabye, akongeraho ko ari umwere kuko ibyo aregwa byose nta kimenyetso na kimwe kibimuhamya.

Sindayigaya we asaba ko yarekurwa kuko ibyo aregwa byose ari ukumubeshyera, ariko Urukiko rumaze kumva ukwiregura kwabo, rwavuze ko rutabishingiraho.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari bitabiriye isomwa ry’iki cyemezo cy’urukiko ko abaregwa bashinjwa kuba barakoze icyo yise “Icyaha cy’ubugome bwo kunyereza umutungo wa rubanda”, bityo Tom Rwagasana ngo akaba yari yaburanye asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze nk’uko yabisabiwe n’umwunganizi we mu mategeko Me.Niyomugabo Christophe weretse urukiko impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yaje kuburana avuye mu bitaro.

Bishop Tom Rwagasana wasabye ko yarekurwa akajya kuvurwa

Umucamanza yakomeje avuga ko Mutuyemariya Christine uhagarariwe na Me.Musoni na we yari yaraburanye asaba ko yarekurwa ku bw’impamvu z’uburwayi, n’aho Sebagabo Leonard uhagarariwe na Me.Gakunzi, Gasana uhagarariwe na Me.Kadage, Sindayigaya uhagarariwe na Me.Justin na Niyitanga Salton uhagarariwe na Me.Nsengiyumva, bose bakaba bari basabye urukiko ko rwabarekura kubera ko bafite imiryango bagomba kwitaho.

Yavuze ko nyuma yo gusuzuma impamvu bashingiyeho ngo barekurwe, urukiko rwasanze zitumvikana, bityo ngo hakurikijwe ibyavuye mu iperereza, urukiko rwarasanze bagomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze gushakwa ibindi bimenyetso, ibi bikaba biteganywa n’Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mukristo - 6/08/2017 saa 08:50

IMANA idaca urwa Kibera ni Iyera! Abo bagabo bari gutera imbabazi ariko bo ntibigeze bazigirira intama z' Imana bari baragiye.Uretse ibyo byaha by'ubugome bakurikiranyweho ahubwo ni abagambanyi n'abicanyi kuko batanze itorero mumaboko ya Satani,itorero ryari ryubashywe mugihugu hose bakaryambika ubusa mumaso ya rubanda:bakiba, bakabeshya,bagasahura n'ibindi... kdi bari abayobozi! None umugome mukuru(Tom) abonye bikomeye atangiye gutekinika yirwaza! Koko ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi! Nakure aho imitwe.Uburwayi arwaye jye ndabuzi ni ubwo kudaca bugufi ngo bihane bahagaze gusa kubyubahiro by'amaranka bihaye y'ubu BISHOP! Nibagarure amafaranga bibye abantu b'Imana maze nababwira iki babarekure! Mugire amahoro!
Kanda hano umusubize

Mukristo - 6/08/2017 saa 08:49

IMANA idaca urwa Kibera ni Iyera! Abo bagabo bari gutera imbabazi ariko bo ntibigeze bazigirira intama z' Imana bari baragiye.Uretse ibyo byaha by'ubugome bakurikiranyweho ahubwo ni abagambanyi n'abicanyi kuko batanze itorero mumaboko ya Satani,itorero ryari ryubashywe mugihugu hose bakaryambika ubusa mumaso ya rubanda:bakiba, bakabeshya,bagasahura n'ibindi... kdi bari abayobozi! None umugome mukuru(Tom) abonye bikomeye atangiye gutekinika yirwaza! Koko ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi! Nakure aho imitwe.Uburwayi arwaye jye ndabuzi ni ubwo kudaca bugufi ngo bihane bahagaze gusa kubyubahiro by'amaranka bihaye y'ubu BISHOP! Nibagarure amafaranga bibye abantu b'Imana maze nababwira iki babarekure! Mugire amahoro!
Kanda hano umusubize

umukristo - 25/09/2017 saa 02:00

arko koko umunyarwanda yaciye umugani mukinyarwanda ati umwera uturutse ibukuru ukwira hose ADEPR amatiku azashira ryari mwebwe mumvugagutyo nimukunda ntitorero ryanyu kuko murikunda ntimwakirengagije icyo iyi komity yabagejeje ntimuragiza ngo mwirirwe mumvuga gutyo yewe yewe mugira amatiku gusa zareba umuzajyeza nayo matiku gusa nimuzatinda kumenya ko mwibeshye kuko na libya cyarigihugu kimeze neza arko ubu barifuza ibidashoboka .
Kanda hano umusubize

john - 31/07/2017 saa 18:19

Nigute abantu bafungwa amezi atatu yose ntakimenyetso nakimwe? ADEPR muzazira amatiku nubujiji byanze kubavamo. Biraborohera ahubwo gushyura ubucyene nutubazo twanyu kubandi bameze neza. Ni kuki mugirira abandi ishyari, bikabarya?
Kanda hano umusubize

- 6/08/2017 saa 05:34

byiza cyane ubwo mwumva ko abatambyi iyo bafunze tuba duseba nkitorero
Kanda hano umusubize

Ernest - 30/07/2017 saa 03:12

icyatubera cyiza kurushaho n'uko bakwishyuzwa amafranga yacu ubundi bagafungurwa kuko gufungwa itorero ntanyungu ribifitemo tubabajwe n'ibibazo badushyizemo .
Kanda hano umusubize

Maombi Gedeon - 28/07/2017 saa 06:09

Bihangane kandi bigore basabe Abakristo bayoboye imbazi baberere imbuto yokwihana noguca bugufi. Nibabikora gurtyo ibyo basaba ubushinja cyaha Abakristo bazahindukira babe aribo babibasabira Kuko dufite Leta yumva Kandi yubaha abaturage bayo ikana baha agaciro kuruta impamvu z'Umuntu kugiti cye. Bigore babikore Bataza ba icyapa kirangira abakristo inzira y'ijuru. Ntamuntu Mana ubaho. Rwose urwego umuntu ahagazeho rwabyara ikosa ringana narwo. Ikibi twumva kirimo n'uko badashaka kwemera ibyababayeho kandi bari babishinzwe. Ubuse bazabibaze Umukristo wiyicarira mwiteranoro? Nibetrere abanyetorero imbuto bihane basabe imbabazi ibindi bizikora. Njye nanubu mbona badafunze ahubwo bafunzwe nokudakizwa neza ngo bagaragaze ko umuntu wese wabyawe n'umugore yakosa. N'umuntu utarize ibyubucamanza nawe ya kurura akabyumva neza ko n'ubwo ibimenyeyso byose byuburyo banyereje uwo mutungo byakama, Haraza gusigaramo icya irresponsability kandi nayo irakomeye. Naritegereje nsanga Abakristo Ntitubabazwa n'uko amafaranga yatakaye gusa ahubwo tubabazwa n'isobanura ridahwitse bagaragaza bihakana ibyabaye, Tukababazwa n'uburyo butaribumwe buriwese yagiye akoresha kgrngo abone umusanzu yasabwaga gutanga muburyo bugoye ariko tukababazwa n'uko batabyumva. Tukababazwa birenze ho n'isurambi n'igisebo cyabagaragayeho nk'abakozi b'lmana b'abayobozi bakuru bayoboye itorero . ils ont accidentelement prêché un mauvais exemple.
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 30/07/2017 saa 08:54

Nshyigikiye igitekerezo cyawe. Niba barabikoze koko nibasabe imbabazi kandi basubize ibyibwe. Ubundi bere imbuto zikwiriye abihannye.
Kanda hano umusubize

nana - 28/07/2017 saa 04:02

Yesu ashimwe,ntukishimire ikibi kibaye kuri mwene so.uyu munsi niwe ejo birashoboka ko yaba wowe.ese Imana itugenzuye twese yasanga nta cyaha tugira?Imana irera.ahubwo Imana ibahe umutima wokwihana nagusaba imbabazi.
Kanda hano umusubize

tumusifu - 28/07/2017 saa 02:33

Ubushinjacaha nibuurekura nibumurekure nabandi buzabarekure niburangiza buhagarike iyonguzanyo cg bubishyurire mwebwe muzi Tom ??????????? Igisambo cyibye abantu million 2 kwiba igigugu niminota ahubwo mwatinzegutezaibyabongo umwenda uvemo
Kanda hano umusubize

Senyamwishywa - 28/07/2017 saa 01:40

Yewewee Emmanuel we Bikira Mariya akumpere umugisha pe
Kanda hano umusubize

rugero - 28/07/2017 saa 09:30

ndababaye ibi ntibikwiye abakozi b'Imana mureke dusenge Imana izerekana ukuri.
Kanda hano umusubize

umiyjenzipipo - 27/07/2017 saa 18:01

Iyjihano cyuruphu cyavuyeho basibazihanganebabakatire burundu yumwihariko kukobishe imfubyinyishicyane manayayjenumvantambabazizikwiye umuntuwesewikubira ibyarubanda babakatire urubakwiye nyumayahobateyjereze ibyo imana izababaza yaaaaaaayjisozi manawe
Kanda hano umusubize

umiyjenzipipo - 27/07/2017 saa 18:01

Iyjihano cyuruphu cyavuyeho basibazihanganebabakatire burundu yumwihariko kukobishe imfubyinyishicyane manayayjenumvantambabazizikwiye umuntuwesewikubira ibyarubanda babakatire urubakwiye nyumayahobateyjereze ibyo imana izababaza yaaaaaaayjisozi manawe
Kanda hano umusubize

Pierre - 27/07/2017 saa 15:56

Njye numva basabye Imbabazi Abakristo bayoboraga ndetse na Usabwimana bakamusaba imbabazi kuko we baramuhemukiye birenze urugero, n'Imana yakinze ukuboko!!!! Ubundi bakishyura ariya mafranga.Rwose babarekura Naho ubundi nibabarekura ,ubucamanza bwo mu Rwanda buzaba bugaragaye,Ngayo nguko
Kanda hano umusubize

- 27/07/2017 saa 19:37

Nibihane, bemere inkoni y,IMANA ibagereho bambuye icyubahiro bakakiha bo ubwabo. Nibasabe ADEPR imbabazi by'umwihariko n'abanyarwanda Bose muri rusange. Bemere kandi kuzafatanya nanone bakishyura amafaranga yose bashinjwa kunyereza.
Kanda hano umusubize

karenzi - 28/07/2017 saa 03:16

iyo ikibazo cyageze mu rukiko ibyo gusaba imbabazi ntabwo biba bigikora ahubwo hakurikizwa icyo amategeko ateganya bitewe nicyaha cyakozwe. ibyo by'imbabazi biba mu bunzi.
Kanda hano umusubize

KE - 28/07/2017 saa 04:55

rwose bakomeze babafunge, ibimenyetso byose bigaragare, kndi ibyabo bibarurwe bizagurishwe bishyure imitungo ya rubanda, atari ibyo ubutabera ntacyo bwaba bumaze, ubwo muzi ko hari n'andi madeni ari kuvumburwa nko muri BK...., BK yo ikaba niba itishyuwe izafata ama frs yose ya za compassion, nimwibaze ????ubu aba bayobozi bariho bari guhuza abakilisitu ngo bishyure , abakozi nk'abakora muri compassion buri wese bamuhaye ama frs agomba kujya yishyura buri kwezi bikamara umwaka??? ubu se uyu mukozi arazira iki?arishyura se ideni yariye, plse abayariye babe aribo bayishyura.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 27/07/2017 saa 12:12

Imana ntibeshya Tomu na Sibomana Bakimara kujya kubuyobozi ntanamezi2 arashira Imana yatubwiyeko bagiye kusabya Itorero bakajujumya aba Pastor bagafata Itorero bakarijujubya rikenda gusenyuka ariko Nyuma Imana ikihagurukira Tomu na Sibomana bagafunga kdi bakazapfira Murigereza Mutuyemariyawe Imana itubwirako nawe azafatwa nibisazi agasarira muri Gereza Ubwobuhanuzi bwamanutse Turi Kanyarira Imana itubwirako Nyumayaho Abazajyaho Nabo sibo Imana izakoresha Ngwitorero risubire mubihe byiza Imana itubwirako izahagurutsa Umuntu utazwi utarigeze umenyekana mwitorero Ikamuhagurutsa akazana Ububyutse Mwitorero kuburyo rizagira ibihe Byumwuka nabarivuyemo bakagaruka Ndetse na Perezida Wurwanda Kagame akazaza muri ADEPR akahabatirizwa Imana itubwirako azabatirizwa Inyarugenge Ubworero bene Data Musenge Umurimo Nuwimana Izawikorera
Kanda hano umusubize

GAHIRE Alphonse - 27/07/2017 saa 13:03

Yewe EMMANUEL we,have sigaho kubeshya abantu ngo imana yaraberetse.Nta na rimwe Kagame azaza muli ADEPR.Nibyo uvuga ko TOM na SIBOMANA bazagwa muli gereza,sibyo.Kuki se mutavuze mbere yuko bazafungwa,none mukaba mubivuze bali muli Gereza?Iyo ni IMITWE muba muteka ngo babemere.Wowe umeze nka wa wundi wiyise Apotre Gitwaza uhora ahanura ibinyoma.Mumeze nka ba bahanuzi b'ibinyoma bo ku gihe cya YEREMIYA.ADEPR rwose ntabwo ari idini y'imana.Nubwo muhora muvuga ngo mwuzuye umwuka.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 27/07/2017 saa 17:21

gahire we warayobyepe Uzasome ibyanditwe Ntiduhanura Ngotwerwe duhanura kubera Imana ivuze kdi Bibiriya Iravugango Ubuhanuzi bwemerwa busohoye so rindira uzarebe Naho Gitwaza Uvuga Uzite kwiherezo rwawe Ibya Gitwaza ubireke Iyamuhamagaye Niyo kwizerwa Muzarimbuka Muzize guca Imanza Na Yesu yaraje ntimwamwemera aza kudutwatwara Mukiri Mumatiku Mucira abakozi Bimana Urubanza Gitwaza Nugira Umugisha Uzaba nkawe
Kanda hano umusubize

Fabien - 27/07/2017 saa 16:24

Sigaho Emmanuel we,ibyo wakabaye warabitangaje ari uko bariya bayobozi batarafungwa.Ikindi kandi naho Imana yaba yarabivuze ,ibyo si ibyacu ahubwo turasabwa kubabarana n'abababaye kandi tukishimana n'abishimye.
Kanda hano umusubize

KE - 28/07/2017 saa 04:58

ibyo ni ukuri, Imana yabivuze kenshi
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 08:33

Sigaho ntukajye wandarika amabanga y'Imana gutyo, bitazakubera bibi. Iby'Imana ntibivugirwa ahantu ahariho hose
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 30/07/2017 saa 09:04

Emmanuel, ubuhanuzi bwo gukuza institution ya ADPR turabumenyereye, kandi byagaragaye ko uko burusaho kugaragara ariko intama n'abungeri bo muri ADPR bagenda baba nk'abubatsi b'umunara w'i BABELI barwaniraga kugira izina rikomeye mu isi aho kurwanira kuzamura icyubahiro cy'Imana. Cyakora ni byiza kuba wavuze uti dusenge.
Kanda hano umusubize

kaayitty - 27/07/2017 saa 11:02

yewe ibibazo byo muri adept byo kunyereza imitungo byabaye ingorabahizi nawe se andi matorero agira icyo afasha abakiristo mugihe cyo kubaka insengero ariko bo bite
Kanda hano umusubize

Tour - 27/07/2017 saa 10:05

Nibihane basabe imbabazi,bis hyure ibyo bariye ubundi basabe imbabazi abo bahemukiye n'Itorero muri rusange.Bagurishe imitungo yabo bishyure ibyo bibye.Nabo barabizi neza ko atari abere!
Kanda hano umusubize

Tour - 27/07/2017 saa 10:00

Igihe cyose yamaze agirira nabi intama yari ashinzwe kubungabunga ko atatanze agahenge ngo ajye muri Israel nibura abo yahigaga bukware nka EPMR baruhuke?Harya ngo afite inkota ikubita umuhutu ntibabarire umututsi?
Kanda hano umusubize

K.Emmy - 27/07/2017 saa 09:29

Urukiko rwashyizemwo ubushishozi, uyu mugabo Rwagasana yarwaye kuko afunzwe !.. RDV muri Israel iyo ni impimbano Ahubwo arashaka inzira yo gukueikira abandi bamara kwiba Rubanda bakajya imahanga gusebya URwanda. Abanyarwanda bivuriza mu gihugu bagakira ni benshi cyane.... nawe yivurize mu Rwanda .
Kanda hano umusubize

manzi - 27/07/2017 saa 08:24

wowe umufitiye impuwe genda umugunguze nashaka apfiremo we abo yishe nibake Imana ariko iramwishyura ibyo yakoze nundi wese arebereho ugira nabi ukabisanga imbere wagira neza ukabisanga imbere ngaho.narwanishe.ya.nkota ye yamugi abiri se turebe nakome
Kanda hano umusubize

Bishop Mujyanama - 27/07/2017 saa 08:06

Ariko se aba bagabo bahebeye urwaje,batazabura Isi bakabura n'Ijuru Iby'Isi babishatse banyunyuje imitsi ya rubanda (abakirisitu),none barabibuze Iby'Ijuru nabyo bari kubitera umugongo (kuko ntibashaka kwihana) Soma iyi :Zaburi 15:1-4 Zaburi ya Dawidi: 1.Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? 2Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we. 3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. 4Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Tom arashaka kujya kwinezeza mu mitungo yasahuye ADEPR Abandi nabo barasaba gufungurwa bakaza hanze kuryoshya n'imiryango yabo nk'uko babyivugira mu mitungo bari bamaze kwibikaho. *AHO BATATEKEREJE UKO BAZA MURI SOSIYETE BAKAVANAHO IBIBAZO BAZIZE MU ITORERO,MWUMVE IBYO BARI GUSABA WAGIRANGO NTIBIGEZE BASOMA. UBUCAMANZA BUFASHE ADEPR KUGARUZA IMITUNGO BARIYA BANTU BIHAYE,KUGIRANGO N'UBUNDI ABAKIRISITU BA ADEPR BATINJIZWA MU KONGERA GUTANGA AMAFARANGA YO KURIHA AMADENI BARIYA BASIGIYE ITORERO.
Kanda hano umusubize

m##pa emm - 27/07/2017 saa 06:08

mubyukuri urukiko rushishoze tom rwagasana ararwaye pe bikomeye kuko jye sinamubonye ariko abamubona bavuga ko arembye bace inkoni izamba kuko akwiye impuhwe kugirango yivuze kuko ndumva ntanyungu by shinjacyaha bwakura mukuba ubuzima bwe bwajya mukaga ababishinzwe barebe uko uyu mugabo tom yakwivuza Tamara gukira nubundi agakurikiranwa
Kanda hano umusubize

Gakwaya - 27/07/2017 saa 07:44

Ariko wowe usabira rwagasana kurekurwa nizere ko udasengera muri ADEPER kuko iyo uba uzi neza ibyo yakoze aho kumusabira imbabazi wari kuvuga uti reka wumve n'abandi bari abantu ngewe nanubu ndacyishyura Frw Tom yariye kubera umwenda nafashe huuhh
Kanda hano umusubize

Bishop Mujyanama - 27/07/2017 saa 08:09

Se ubwo ushingiye kuki uvugira Tom???? Niwe wakoze ibyoroheje kurusha abandi? Mufashe yemere no kwihana,agarure ibya rubanda yanyereje ashaka kujya kurira muri Israel Ubwo se utekereza ko yageze muri Israel yazagaruka?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X