Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kuri miliyoni 12, Manzi Thierry yateye umugongo abakeba ba Rayon Sports

Manzi Thierry, myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, yahawe miliyoni 12 ahita yongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe yagerwaga amajanja n’amakipe nka APR FC n’andi yo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 rishyira kuwa 27 Nyakanga ni bwo Manzi Thierry yashyize umukono kuri ayo masezerano, ubwo yari amaze gushyikirizwa imbumbe y’ayo mafaranga, ndetse no kumvikana ku bigomba guhinduka ku masezerano yari asanzwe akiniraho.

Manzi Thierry amaze gutwarana na Rayon Sports ibikombe bibiri (icy'amahoro n'icya shampiyona)

Bimwe mu byavuguruwe muri ayo masezerano y’imyaka ibiri yari asoje muri Rayon Sports, harimo umubare w’amafaranga y’umushahara wa buri kwezi, bivugwa ko ubu wagejejwe ku 500.000 bivuye kuri 300.000 yahembwaga.

Manzi Thierry asinyiye Rayon Sports nyuma yo kubona nta ntambwe APR FC itera ngo imusinyishe nyuma y’ibiganiro yagiranye na bamwe mu bayiyobora, ndetse umutoza Jimmy Mulisa akaba yari aherutse gutangaza ko ari umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza kuba ifite, ari na rwo rwego iyo kipe atoza imwifuzamo ngo aze ayifashe kandi yongere guhangana.

Rayon Sports gusinyisha Manzi Thierry ni nk'igitego itsinze andi makipe yamwifuzaga

Manzi kandi yanifujwe n’andi makipe nka AS Kigali itarigeze ibishyiramo imbaraga, ndetse n’andi yo hanze y’u Rwanda nka Yanga Africans, Simba Sports Club ndetse n’andi yo muri Kenya.

Manzi Thierry ni myugariro wo hagati (Central defender) ujya ahengekerwa no ku ruhande rw’iburyo, akaba afite imyaka 21 y’amavuko. Akomoka i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba yaramenyekanye akinira ikipe ya Marines FC ari nay o Rayon Sports yamukuyemo mu mpeshyi ya 2015.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umukuzi-Gikundiro - 27/07/2017 saa 06:35

Turemeye rwose, Manzi ni umukinnyi. Nahoraga mbabazwa no kumva APR imushaka. Manzi komeza akazi uzagera kuri byinshi.
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Evariste - 28/07/2017 saa 03:31

Murakoze twebwenkabafana bagikundiro kuba twongeyekubona umutoza turamwizeye azatu gezaku hashoboka
Kanda hano umusubize

Umukuzi-Gikundiro - 27/07/2017 saa 06:33

Buri gihe uko bavugaga ngo Thierry agiye muri APR byambabazaga cyane. Ibikorwa byinshi, amagambo make bayobozi bacu. Murakoze cyane kuri iki gikorwa mudukoreye turaje dukomeze kubashyigikira.
Kanda hano umusubize

NKURIKIYINEMA BONIFACE - 27/07/2017 saa 05:53

manaweee! urakoze bayobozi ba royon murakoze kudusinyishiriza manzi manzi nawe wakoze tuzagushyigikira knd urimwikipe ikunzwe kurusha ayandi yose thank you!
Kanda hano umusubize

Umukuzi-Gikundiro - 27/07/2017 saa 06:36

Dukeneye abayobozi bakora ibindi by'amagambo tukabifasha hasi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X