Monaco cosmetics

Ikiganiro cya French Montana na Ambasaderi wa UN muri Uganda gihishe iki?

French Montana umuhanzi w’umunyamerika kuri uyu wa kabiri ni bwo yasesekaye muri Uganda mu ruzinduko rwari rugamije kuganira na Ambasaderi w’Umuryango w’abibumbye (UN) muri icyo gihugu.

Mu kiganiro Montana yagiranye na Ambasaderi wa UN muri Uganda, Amb.Dr. Adonia Ayebare yavuze ko ashaka imikoranire ya hafi na we, kuko ngo ashaka gufasha abana b’icyo gihugu cya Uganda ndetse n’ababyeyi babo mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo.

French Montana kandi yongeye kuvuga byeruye ko yishimira cyane Perezida wa Uganda Joel Kagutta Museveni ndetse akanakunda n’igihugu ayobora, ari na yo mpamvu ashaka gufasha abana bo muri icyo gihugu.

Montana yakomeje avuga ko yishimiye umubano wihariye agiye kugirana n’icyo gihugu ku mikoranire myiza ndetse no mu buryo bwo gukumira ruswa n’ibyayikomokaho byose, kuko ngo ari byo bituma umwana w’Umunyafurika adatera imbere.

JPEG - 39.2 kb
French Montana mu biganiro na Ambassaderi wa UN muri Uganda Adonia Ayebare

Mu gufasha aba bana ndetse n’ababyeyi, Montana yatanze imfashanyo ingana n’Amadorali 100,000 ayaha igihugu muri rusange.

Montana yahise afata n’icyemezo cyo gukorera Video y’indirimbo ye yitwa ’Unforgettable’ muri iki gihugu.

Montana yavuze ko aje ahubwo yavuze ko nanataha azagaruka muri Uganda kureba aho imishinga ye izaba igeze ndetse no gukomeza gufasha abana b’icyo gihugu n’ababyeyi babo, avuga ko ibyo azabikora vuba cyane mu buryo bwo gushyira imvugo ye mu bikorwa.

Emmanuel Habiyakare.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X