Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Angelina Jolie, Rihanna , bamwe mu bayoboke 20 ba Illuminatti.(igice cya 1+ amafoto)


Ikinyamakuru ranker.com cyamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’ibyamamare bikorana na Illuminatti. Uru rutonde ruragaragamo abahoze ari abaperezida hirya no hino ku isi, abacuruzi ndetse n’ibyamamare muri muzika n’imideri.

Ubusanzwe wumvaga abantu bavuga ngo runaka aba muri Illuminati bashingiye ku bimenyetso bigaragara akora ari mu bantu benshi cyangwa ku mafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara ariko abenshi burya ntibaba bari muri uyu muryango uvugwaho gukorana bya hafi na shitani ahubwo baba bashaka kuririra kuri ibi bimenyetso bya Illuminati ngo barusheho kumenyeka.

Dore muri rusange urutonde rw’ibyamamare bivugwaho gukorana na Illuminati mu nzego zitandukanye. Abenshi muri bo bapfuye urupfu rw’amayobera ubwo bamenaga amabanga yayo cyangwa se bashatse kuyivamo, abandi baracyariho bari mu myanya yabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru ranker.com.

Angelina Jolie

Byakunze kuvugwa cyane ko Angelina Jolie w’imyaka 41 y’amavuko yinjiye mu muryango wa Illuminatti abantu barabihakana kuko nta bimenyetso yakunze kugaragaza ko ari muri Illuminatti. Filimi ye yitwa Tomb Raider" yamwerekanye neza ko nawe yinjiye mu muryango wa Illuminatti. Uyu mugore watandukanye na Brad Pitt ni umuhanzi utunganya filimi, umunyamideli, umunyabugeni, umwanditsi wa filimi akaba n’umukinnyi wayo

Paris Hilton


Uyu mugore w’imyaka 36 yavukiye I New York City muri Leta zunze ubumwe za Amerika.yavukiye mu muryango ukomeye cyane. Iki kinyamakuru kivuga ko ubuzima bwe n’ibitekerezo bye byose biyoborwa na Illuminatti. Kuba atagira uruhare mu kwiyobora byatumye mu 2007 ajya gufungirwa muri gereza zishinzwe gufunga abantu bagize imitekerereze ihabanye n’imiterere y’ibitekerezi by’umuntu.
Paris Hilton atunganya imyenda, umucuruzi, umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba atunganya amafilimi.

Britney Spears

Britney Spears nawe ni umwe mu bihebeye umuryango w’umwijima wa Illuminati. Uyu mugore wavukiye muri Mc Comb I Mississippi. Kugira ngo bimenyekane ko aba muri Illuminati bashingiye kuri video yakoze zirimo iyitwa iyitwa "Work Bitch" na "I Wanna Go." Izi video zombie agaragazamo kwamamaza cyane umuryango wa Illuminati ndetse akanagaragaza ibirango by’uyu muryango.

Britney Spears atunganya imyenda, gufata amajwi muri Filimi n’indirimbo, umucuruzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umunyamakuru kuri televiziyo.

Kim Kardashian

Kim Kardashian yahakanye inshuro nyinshi ko ataba mu muryango wa Illuminatti. Nyamara umugabo we Kanye West n’umwana babyaranye bombi ni abanyamuryango ba Illuminatti. N’ubwo kandi abihakana uyu mugore w’imyaka 36 mu 2013 yakoresheje ikarita yo kwifuriza abantu noheli aho gushyiraho ibimenyetso bya noheli yashyizeho ibimenyetso byinshi bya Illuminatti.

Kim Kardashian yavukiye I Los Angeles muri leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanzwe atunganywa imyenda, umucuruzi, umunyamakuru kuri televiziyo

Rihanna

Uyu mugore wakunzwe gukekwaho kuba mu muryango wa Illuminatti, ikinyamakuru ranker.com cyemeza ko ari umunyamuryango wa Illuminati gikurikije indirimbo mu mashusho akora cyane cyane iyitwa What Now. Buri gihe iyo ari mu bantu benshi agaragaraza ibimenyetso by’umuryango wa Illuminatti ndetse akemeza ko awubamo.

Rihanna w’imyaka 30 yavukiye I Saint Michael Parish I Barbados. Atunganya imyenda, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, umuhanzi w’indirimbo ndetse n’umuririmbyi.

Umuryango Illuminatti washinzwe na Adam Weishaupt mu 1776 muri Bavaria ushingirwa mu nzu y’abantu bavugwaho kugira ibitekerezo biri hejuru y’iby’abandi baje gukora ikigo cyiswe Freemasons.

Nyuma y’imyaka mike iki kigo cyaje kuvamo umuryango Illuminatti ukora mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane. Bakaba bagamije guhindura isi ikagendera ku bitekerezo byabo ari nako bivugana abashatse gusohoka muri uyu muryango cyangwa bashatse kumena amabanga yawo.

Uru rutonde ruracyakomeza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X