Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore abahanzi 5 b’Abanyarwanda bavugwaho ko batakigendera mu nzira z’ Imana uko bikwiye

Aba ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda batangiye umuziki baririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma baza kubivamo, abandi bakaba bavugwaho gutandukira inzira z’Imana.

Mbere yo gutangira umuziki kuri aba bahanzi 5 tugiye kubabwira, bamwe bari abana babyirukiye mu madini y’iwabo kandi bakomeye cyane, dore ko bari barahawe inshingano muri ayo madini cyangwa amatorero.

Reka duhere ku mwanya wa gatanu tuze no kugera ku mwanya wambere.

5.Aline Gahongayire.

Uyu munyarwandakazi ari mu batandukiriye inzira z’Imana kuko yagaragaweho kuba bivugwa ko yabaye na ’Manager’ w’akabali gahereye Kimironko.

Si ibi gusa bimuvugwaho ko yatandukiriye Imana ahubwo ikindi kinakomeye cyane ni uko yanze kubana n’umugabo we agahitamo gutandukana na we (Divorce) mu gihe bitemewe ko abashakanye batandukana bagakomeza gukora umurimo w’Imana.

Tugendeye ku mahame y’idini avuga ko iyo umuntu atandukanye n’uwo bashakanye ari we biturutseho ahagarikwa ku mirimo ye yakoraga mu itorero kuko aba ananiwe kubaka urugo agahitamo gukururwa n’iby’isi.

4.Uwiringiyimana Theo (Bosebabireba)

Uyu mugabo wagiye ugaragaraho amakosa menshi mu itorero na we ari mu bantu batandukiye Imana kuko yagiye afatirwa mu bikorwa bidakwiye umuntu w’umukirisitu kandi uririmbira Imana.

Ibi ni nyuma y’uko Theo yaba yarigeze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Umuraperi Ama G The Black, ibi bikaba byaramugizeho inagaruka zikomeye ndetse akaza no guhagarikwa mu Itorero rya ADEPR asengeramo.

Nyuma y’aho Theo yaze kugaragaraho icyaha cy’ubusambanyi ku mugore wamufashaga kuririmba bikaza no kumuteranya n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko.

Theo Bosebabireba n'umugore bivugwa ko yateye inda

Ikindi Theo Bosebabireba yagaragaweho kidakwiye umukozi w’Imana ni uko yafashwe yasinze inzoga agafatanwa n’icupa ryayo dore ko byanavuzwe ko afitiye amadeni menshi utubari dutandukanye.

3.Patrick Nyamitali

Uyu ni umwe mu basore batangiye kariyeri yabo y’umuziki baririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma akaza kubivamo burundu aho yanavuze ko nta nyungu yabibonagamo.

Nyamitali wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Uri Imana, Mesiya, uri uwera n’izindi nyinshi, na we ni umwe mu bantu batandukiriye inzira z’Imana bikomeye kuko yavuye mu ndirimbo ziyiramya agahitamo iz’isi.

2.Mani Martini

Uyu musore na we yatangiya umuziki hagati ya 2008-2009 aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, nyuma akaza kubivamo akajya mu iz’isi.

Ibi byavuzweho n’abantu benshi kuko uyu musore yafatwaga nk’intungane kuko amagambo yamuturukagaho yabaga yuje ineza ariko nyuma babonye agiye mu iz’isi baratangara cyane.

1.Alpha Rwirangira.

Rwirangira wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma zikaza no kumuha amahirwe yo kujya muri Tusker Project ndetse aza no kuyegukana.

Uyu na we yatunguye abantu cyane nyuma yo kumva ko asigaye yaragiye mu ndirimbo z’isi.

Alpha yatangaje ko n’ubwo agiye kuzajya akora izi ndirimbo z’isi bitazamubuza kuzajya anakora indirimbo z’Imana, abantu benshi bakomeje kugenda bavuga ko yari aberewe cyane no kuririmba izo guhimbaza Imana dore ko yari amaze no kwigarurira imitima ya benshi.

Habiyakare Emmanuel.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Israel - 30/07/2017 saa 14:38

Ibyo uyu munyamakuru yavuze kuri aba bahanzi nta makuru mbifiteho ntacyo nayavugaho ariko ndashaka ko abantu basobanukirwa n'ibyo bita guca imanza bitwaza buri gihe uko uvuze ikitagenda neza ku muntu ngo waciye imanza! Umuntu aramutse atagita umusarani akajya yituma ku gasozi wowe ubibonye ukandika ngo "Runaka ni umunyamwanda" nta rubanza waciye kereka uvuze ngo "Runaka kubera kutagira umusarani Police ntizamurebera izuba" kuko birashoboka ko Police yamugira inama itamuhannye kandi agahinduka. Niba rero uyu munyamakuru avuga ko umuntu yatanye n'umugabo kandi nawe abyiyemerera, Bible ikaba igaragaza ko ari icyaha, urubanza ruri he? Iyo wakoze ibyaha bikamenyekana cyangwa bikakugaragaraho nk'uko mbona ayo mafoto y'abo basore bikundiye ibyisi kugera aho bapfumura amatwi nk'abagore, Bible muri 1 Yohana 2:15 haravuga ngo "Ntimugakunde ibyisi cyangwa ibiri mu isi, umuntu nakunda ibyisi gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we" hanyuma umuntu yavuga abakoze ibinyuranye n'iri jambo kandi we abizi ko ariko bimeze ngo yaciye imanza!Mushaka kwirengera kuko mumeze nkabo cyangwa kubera ibyo mwemera binyuranye n'Ijambo ry'Imana ariko mwibyita guca imanza kuko ikibujijwe ni ukubihimba cyangwa guca iteka ko umuntu azarimbuka kandi akiriho haba hakiri amahirwe ko ashobora kwihana akababarirwa.
Kanda hano umusubize

Muhwezi Peter - 30/07/2017 saa 06:12

Mubareke Bakore Ibyobashaka.
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu Nziyomaze - 29/07/2017 saa 05:52

Muraho neza bavandimwe? Mbere na mbere ndanenga iyi nkuru kuko umunyamakuru yinjiye m'ubuzima bwite bw'abantu. Uretse kwiyemera no gukabya ninde wabahaye uburenganzira bwo kugenzura abakijijwe nabadakijijwe? Ibyo ni umurimo w'Imana yonyine kuko ninayo izaca imanza. Nawe wanditse iyi nkuru usebya bariya bahanzi wigenzuye neza wasanga uri hanyuma yabo! Utwo tubari uvuga ko Bosebabireba afitemo amadeni,ubifitiye gihamya? Baguhaye copies yasinyeho z'ideni ry'inzoga??? Ntimugakabye rwose mujye muha abantu agaciro.
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 16:43

Wavuzenabi Nibyo Ntibakigendana Nimana Nawewikosore Mubyuvuga
Kanda hano umusubize

Muhwezi Peter - 30/07/2017 saa 06:05

Ndabaza?? Ninde Wabahayeguca Imanza? Mushakira Amaramuko Mubidakwiriye 1/ Mwirinde 2/murinde Akanwa Kanyu.Murakoze.
Kanda hano umusubize

jado - 1/08/2017 saa 17:50

Uyu munyamakuru si umunyamuga kuko icyo yakoze nugucira abantu imanza .chief editor banza ugenzure inkuru mbere yuko isohoka
Kanda hano umusubize

Joseph nizeyimana - 29/07/2017 saa 05:45

Burim'umuntu wese ariyizi avyakoro ngaho nimwibarurire ibikorwa byacu Dukore impede yuko Ibarura ry'Imana rigera
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu Nziyomaze - 29/07/2017 saa 05:34

Muraho neza bavandimwe? Mbere na mbere ndanenga iyi nkuru kuko umunyamakuru yinjiye m'ubuzima bwite bw'abantu. Uretse kwiyemera no gukabya ninde wabahaye uburenganzira bwo kugenzura abakijijwe nabadakijijwe? Ibyo ni umurimo w'Imana yonyine kuko ninayo izaca imanza. Nawe wanditse iyi nkuru usebya bariya bahanzi wigenzuye neza wasanga uri hanyuma yabo! Utwo tubari uvuga ko Bosebabireba afitemo amadeni,ubifitiye gihamya? Baguhaye copies yasinyeho z'ideni ry'inzoga??? Ntimugakabye rwose mujye muha abantu agaciro.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/07/2017 saa 16:35

Ngo Bosebabireba afite ideni ry'inzoga muri buri kabari? Noneho ahubwo ni n'umunywi wabigize umwuga n'umwambuzi kabuhariwe ! Ubu se amafaranga yose afite aba yabuze ubwishyu cyangwa aba yibagiwe utubari tumwe afitemo amadeni kubera ubwinshi bwatwo ! Harimo ariko no gukabya ! Azongere yihane !
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu - 29/07/2017 saa 05:19

Ariko njyewe narumiwe pe!!! Ubu se nkaba banyamakuru ntibaba barengereye ra? Agakiza ni akumuntu Ku GITI cye. Hari nabo tuzi bagihagarara ku ruhimbi bakigisha nyamara aribo bakabije gukora bibi. Gusa icyo nakifuriza ibi byamamare ni uko byakongera bikagarukira Yesu. Ariko itangazamakuru naryo rirakabya cyane
Kanda hano umusubize

MANIEM - 28/07/2017 saa 16:17

Ariko muzafashe musobanurire indirimbo mwita ngo ni izi Imana izindi ngo ni izi isi aho butandukaniye? Kuva navuka sintigeze numva IMANA iririmba yewe nanubwo ndumva ihimba indirimbo ahubwo abantu nibo bahimba indirimbo zo kuramya Imana no kuyishimisha. Naho izo mwita izi isi sinzi icyaha kirimo igihe ziba zivuga urukundo cg zitwigisha kubana neza, kudakora amakosa. Haramutse hagize umuhanzi uririmba indirimbo iducamo amacakubiriri sinzi aho Leta yamugeza ibimuryoza. None izi ndirimbo muvuga ko ari izi isi ko zitwigisha urukundo kandi Imana ikaba ari urukundo icyo muzintagera ni iki? Icyaha zirimo ni ikihe? "Inzoga se zo ni icyaha cg icyaha ni icyo ushobora gukora nyuma yo kuzinywa?" Ijisho ryawe cg Akaboko kawe ni icyaha cg kimwe muri iki gishobora kugukoresha icyaha? "Inzoga zibaye ari icyaha, ubwo na Leta yaba ntaho itaniye na ALINE, BOSEBABIREBA, ....bivuze ko LETA nayo yaba ikora icyaha kuko ishyigikiye inzoga, bivuze ko AMADINI yose yaba akora icyaha kuko ashyigikiye LETA, bivuze ko abasengera mu madini baba bakora ibyaha kuko bashyigikiye AMADINI yabo, bivuze ko nawe wanditse iyi nkuru waba ukora icyaha kuko uri umwe mubasengera mu madini kandi ushyigikiye Leta. Mureke kujya mutuyobya ngo "Inzoga ni icyaha" Inzoga si icyaha ntanubwo zigeze ziba icyaha.
Kanda hano umusubize

BUGABO - 28/07/2017 saa 15:53

Umunsi umwe abafarisayo bafashe umugore wasambanye bamuzanira Yesu, bamubaza niba bakwiye kumwicisha amabuye. Arabasubiza ati muri mwese utarakora icyaha abe ariwe umutera ibuye bwa mbere. Iri somo umenya ritarumvikanye neza. Tujye twirinda gucira abandi imanza kuko natwe ntabwo turi shyashya.
Kanda hano umusubize

BUGABO - 28/07/2017 saa 15:52

Umunsi umwe abafarisayo bafashe umugore wasambanye bamuzanira Yesu, bamubaza niba bakwiye kumwicisha amabuye. Arabasubiza ati muri mwese utarakora icyaha abe ariwe umutera ibuye bwa mbere. Iri somo umenya ritarumvikanye neza. Tujye twirinda gucira abandi imanza kuko natwe ntabwo turi shyashya.
Kanda hano umusubize

Bibiche - 28/07/2017 saa 10:06

Ko mutavuze se Ko Alpha yasambanye kuko yabyaye umwana atarashaka; kongeraho Ko yabaye imbwa agashwana nuwo yateye inda afite inda nkuru y'imvutsi, ndetse akamwandagaza mu itangazamakuru ngo agiye kurongorwa nundi mugabo, kandi ibyo byose byari urubwa amutera. Yewe Satani atera kwinshi pe; Jye Alpha n'uriya mukobwa nta numwe tuziranye, ariko ibintu Alpha yamukoreye byatumye mwanga kuburyo ntajya ndeba cg ngo numve indirimbo ze.
Kanda hano umusubize

Papy - 28/07/2017 saa 09:44

Iyi nkuru ni ukuri kwambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

Senyamwishywa - 28/07/2017 saa 01:33

Theo fatiraho icyo cyana urabona ko kibitse ubuki bita ubuhura ukomeze ucyambure ubusugi urabona ko gifite icyanga sha!
Kanda hano umusubize

Yeha - 27/07/2017 saa 19:50

Alphonse weee!Tekereza nawe ubwawe uri umusinzi w'ibyiyumviro kandi uri umusambanyi w'amagambo,nta mpamvu yo gucira abandi imanza kandi ucambay umubiri
Kanda hano umusubize

Ndayishimiye Aimable - 27/07/2017 saa 17:44

Abobahanzi baradushebeje pe. Indirimbo zabo zarizimeze neza none bazitesheje agaciro
Kanda hano umusubize

Didier Mamirambona - 27/07/2017 saa 15:45

Isi Yasha, alphonse rekana numukur w Burundi, Banza Wisuzume wew nyene
Kanda hano umusubize

Didier Mamirambona - 27/07/2017 saa 15:41

Isi Yashaje, Arik Sha Rekana Na Président W Burundi Banza Ukosore Ico Ki Mujisho Iwawe
Kanda hano umusubize

Kamanzi John - 27/07/2017 saa 13:00

Eh, Iyinkuru irimo guca urubanza cyane, ntimwarimukwiye kuvuga ko niba umuntu aririmbye indirimbo zitarizi imana aba yatandukiriye imana, nonese abataririmba indirimbo zimana bisobanuye ko batemera Imana?Ndunva iyinkuru irimo amakabya nkuru.
Kanda hano umusubize

GAHIRE Alphonse - 27/07/2017 saa 12:54

Urakoze munyamakuru.Mu byukuri,aba STARS bose barangwa no kujya mu byisi,cyane cyane ubusambanyi.Aba bose mutubwiye,bose bavugwaho "ubushurashuzi".Ndetse ab'abahungu bateye abakobwa inda.Abo baryamanye bo ntibabarika.Muzi ibyo ba Ronaldo,Juliana Kanyomozi,Rihanna,Diamond,Britney Spears,etc...bakora byerekeye sex.Abantu hafi ya bose batuye isi,bakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu Bible ivuga ko ku Munsi w'imperuka,imana izica abantu hafi ya bose batuye isi,nkuko yabigenje ku gihe cya NOWA (Yeremiya 25:33 na Matayo 24:37-39).Igitangaje,nuko bose bavuga ko bakunda imana,kandi bose bakaba batunze Bible iwabo!!! Ikindi kandi,duhora tubabwiriza mu mihanda cyangwa tubasanze mu ngo zabo,ariko abumva ni bake cyane.Ndetse bamwe ntibatinya no kwiyita ko ari "abarokore".Urugero,president wa Burundi,kubera ko afata Bible akajya gusenga,yiyita UMUROKORE.Nyamara niwe uha amabwiriza Imbonerakure zikora nk'interahamwe.Niyo mpamvu imana ivuga ko abantu bayubahisha amagambo yabo gusa,ariko bagakora ibyo yanga (Matayo 15:19).Ibyiza nuko abantu batuye isi bahinduka,kugirango bazabeho iteka ryose mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13.Abanga kumva bose,bazarimbuka.Niyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Nubwo abanyamadini bababwira ko baba "bitabye imana".Ni ikinyoma.Ariko abantu bumvira imana,nubwo ari bacye cyane,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw'iteka nkuko YESU yasize abivuze muli Yohana 6:40.NIMUKANGUKE mushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

Ndayishimiye Aimable - 27/07/2017 saa 17:39

Burimuntu amenye ibye ahobajyiye babonye habafitiye inyungu.
Kanda hano umusubize

mtoto - 28/07/2017 saa 01:30

mubazarimbuka nawe ntuzaburamo wow urinde wo gucira mugenzi wawe urubanza? nutunga mugenzi wawe urutoki ujye wibuka ko 5 zikureba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X