Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’aho MiNISPOC yanze kubatera inkunga, abakinnyi ba Taekwondo bongeye kwegukana igikombe n’imidari

Abanyarwanda bakina Taekwondo bongeye kwitwara neza begukana igikombe mu marushanwa mpuzamahanga y’Afurika y’Uburasirazuba, ibi bibaye mu gihe Minisiteri ifite siporo mu nshingano MINISPOC, yari yaranze kubatera inkunga, ndetse yari iherutse no kubima uburenganzira bwo kwitabira champiyona y’isi ya Taekwondo yabereye muri Korea y’epfo muri Kamena 2017.

Aba bakinnyi rero ntibacitse intege bakomeje imyitozo, muri uku kwezi kwa Nyakanga ishyirahamwe ry’abakina Taekwondo mu gihugu cya Kenya ryatumiye abanyarwanda mu irushanwa ngarukamwaka rya Kibabi University, ribera muri Kenya, rikitabirwa n’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba na DR Congo.

JPEG - 46.3 kb
Abakinnyi ba Taekwondo b’u Rwanda imidari n’ibikombe begukanye

U Rwanda rwaserukiwe na club yitwa “Dream Taekwondo club”, kuko ikipe y’igihugu itari yemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga itoherejwe na Minisiteri y’umuco na siporo. Abakinnyi bose bitabiriye irushanwa uko ari 13, 9 muri bo begukanye imidari ya zahabu mu biro bakinamo naho 4 begukana imidali ya silver.

Ibi byabahesheje kwegukana igikombe kiruta ibindi muri iri rushanwa aricyo gikombe cy’ikipe yahize izindi.

Umunyarwandakazi Aline Ndacyayisenga ukina mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 53, niwe wegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza mu bagore. Akaba kugeza ubu ari nawe mukobwa uza ku isonga muri Afurika y’uburasirazuba muri Taekwondo (East African female Teakwondo champion).

Naho Master Eugene Ntawangundi, umuyobozi akaba n’umutoza wa Dream Taekwondo club yegukanye igikombe cy’umutoza mwiza muri iri rushanwa.

JPEG - 28.1 kb
Ndacyayisenga Aline n’igikombe cye yegukanye

Iyi kipe kandi yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato (juniors) ngo bikaba ari uburyo bwiza bwo kubategura, bunatanga icyizere ko baramutse bafashijwe kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi y’abakiri bato, izabera mu gihugu cya Misiri mu kwezi gutaha kwa Kanama 2017, ndetse n’imikino Olympic y’urubyiruko (youth Olympic games) izaba umwaka utaha, ngo bashobora gutanga umusaruro ushimishije, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda Master Placide Bagabo.

Ikipe yahagurutse mu Rwanda kuwa 19/7/2017 nijoro, irushanwa ryari riteganijwe kuba kuwa 22-23/7/2017 bakaba baragarutse mu Rwanda kuwa 25/7/2017 mu rukerera, batahukanye imidari 13 n’igikombe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alberto - 29/07/2017 saa 00:00

My developer is trying to persuade me to move to .net from PHP. I have always disliked the idea because of the expenses. But he's tryiong none the less. I've been using Movable-type on various websites for about a year and am worried about switching to another platform. I have heard great things about blogengine.net. Is there a way I can transfer all my wordpress posts into it? Any kind of help would be greatly appreciated! Review my blog post [biệt thự kem beach resort->http://premierphuquoc.com.vn/thong-tin-du-an-sun-premier-village-kem-beach-resort/]
Kanda hano umusubize

sifinga - 28/07/2017 saa 16:47

MINEDPOC yakoze neza. Iyo mikino itarebwa n'abantu 10 muba mugirango ayo mafaranga apfire iki ubusa. Ubwo n'abakina Rodo mu Biryogo bumundi bagiye mu matushanwa mu mahanga nabo bazaba cash y'igihugu?
Kanda hano umusubize

sifinga - 28/07/2017 saa 16:45

MINEDPOC yakoze neza. Iyo mikino itarebwa n'abantu 10 muba mugirango ayo mafaranga apfire iki ubusa. Ubwo n'abakina Rodo mu Biryogo bumundi bagiye mu matushanwa mu mahanga nabo bazaba cash y'igihugu?
Kanda hano umusubize

alex - 28/07/2017 saa 03:52

ariko wasobanura ute ukuntu equipe zitwara akayabo zitayabura kandi ntamusaruru? mbona ari nkazamfashanyo z'abazungu iyo batazazikurikira ngo inyinshi bazisubirane; ntibazitanga.
Kanda hano umusubize

alex - 28/07/2017 saa 03:51

ariko wasobanura ute ukuntu equipe zitwara akayabo zitayabura kandi ntamusaruru? mbona ari nkazamfashanyo z'abazungu iyo batazazikurikira ngo inyinshi bazisubirane; ntibazitanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X