Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dj Pius yavuze amayeri akoresha iyo ashaka gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare

Umuhanzi akaba n’umuvanzi w’imiziki (DJ) Pius amaze kubaka izina mu gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye bo mu karere, ibi akaba abigeraho yifashishije inshuti za hafi y’abahanzi aba yifuza gukorana na bo, ngo iryo rikaba ibanga rituma ari we wiharira ibyo bigwi.

Aganira n’umunyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, DJ Pius yavuze ko iyo yifuza gukorana n’umuhanzi abona atari bupfe kubona mu buryo bumworoheye, ngo yifashisha umuhanzi baziranye wa bugufi maze akamuhuza n’uwo yifuza.

Yagize ati "Nk’iyo nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye ariko bitari bunyorohere kumushyikira, nifashisha umuhanzi tuziranye ariko byakorohera kubona uwo nifuza maze akaduhuza tugakorana."

Aha yatanze urugero rw’uko wenda aramutse ashatse gukorana indirimbo na Diamond Platnumz, ashobora kwifashisha umuhanzi Chameleone kuko we yamubona byoroshye maze akabahuza bagakorana.

Ibi yavuze ashimangira ko ari bwo buryo bworoshye kurusha uko yakwifashisha imbuga nkoranyambaga amushakisha, kuko bishobora no kurangira atabonye uwo yashakaga.

Pius yanavuze ko ubwo buryo ari bwo yakoresheje afasha abahanzi nka Charly na Nina gukorana na Geostady indirimbo ’Owooma’ ndetse n’igihe Knowless yakoranaga n’umuhanzi Roberto wamenyekanye mu ndirimbo ’Amarura’.

Mu minsi ishize ni bwo uyu musore yavugaga ko kuba akorana n’abahanzi bo muri Uganda cyane no kuba indirimbo ze zikumze kuba ziganjemo ururimi rw’ikigande bituma abantu benshi bavuga ko ari umugande kurusha uko ari umunyarwanda.

Dj Pius ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunze gushira ubute mu kumenyekanisha umuziki wabo, ndetse muri Gicurasi ni bwo byatangiye kumenyekana ko yatangiye gucururiza ibihangano bye ku rubuga rwa internet rwa www.wasafi.com rwashinzwe na Diamond.

JPEG - 152.5 kb
Dj Pius na Chameleone bakoranye indirimbo agatako yakunzwe mu Rwanda na Uganda

Zimwe muri izo ndirimbo zirimo “Play it again”, “Agatako yafatanyije na Chameleon” na “Wabulila wa.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X