Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Beyonce, Miley Cirus, bamwe mu bayoboke 20 ba Illuminatti.(igice cya 2+ amafoto)

Ikinyamakuru ranker.com cyamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’ibyamamare bikorana na Illuminatti, uru rutonde ruragaragamo abahoze ari abaperezida hirya no hino ku isi, abacuruzi ndetse n’ibyamamare muri muzika no kumurika imideri.

Ubusanzwe wumvaga abantu bavuga ngo runaka aba muri Illuminati bashingiye ku bimenyetso bigaragara akora ari mu bantu benshi cyangwa ku mafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara ariko abenshi burya ntibaba bari muri uyu muryango uvugwaho gukorana bya hafi na shitani, ahubwo baba bashaka kuririra kuri ibi bimenyetso bya Illuminati ngo barusheho kumenyekana.

Dore muri rusange urutonde rw’ibyamamare bivugwaho gukorana na Illuminati mu nzego zitandukanye. Abenshi muri bo bapfuye urupfu rw’amayobera ubwo bamenaga amabanga yayo cyangwa se bashatse kuyivamo, abandi baracyariho bari mu myanya yabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru ranker.com.

Aba tugiye kubagezaho ni abandi batanu biyongera kuri 5 twabagejejeho:

Halle Berry

Ikinyamakuru Ranker.com gikurikije ibimenyetso n’imvugo zimuranga bigaragaraza ko uyu mugore w’imyaka 52 ari umuyoboke wa Illuminati.

Halle Berry yavukiye i Cleveland muri leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umunyamakuru kuri Televiziyo, atunganya amafilimi, ni umunyamideli umukinnyi wa Filimi ndetse akaba akunze kwifashishwa mu bijyanye n’amajwi.

Beyoncé Knowles

Umugore wa Jay – Z bombi bavugwaho kuba ari abanyamuryango bakomeye muri Illuminati.

Beyonce Knowles buri gihe na buri kanya agaragaza ibimenyetso bya Illuminati ariko cyane cyane muri za video akora no mu bitaramo bye.

Uyu mugore w’imyaka 37 yavukiye I Houston muri Leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanwe atunganya amajwi y’indirimbo, umucuruzikazi, umwanditsi w’indirimbo, umunyamakuru kuri televiziyo ndetse n’umunyamuziki.

Miley Cyrus

Miley Cyrus Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 26 yaba kuri we, mu ndirimbo akora ndetse no mu bitaramo bye agaragaza ibimenyetso bya Illuminatti. Ku mubiri we yishushanyijeho (Tatouage) cyane cyane ku maso no ku rutoki igishushanyo cya Leonardo da Vinci’s, wamwinjije mu muryango wa Illuminatti.

Miley Cyrus yavukiye i Nashville muri leta ya Tennesse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa ni umunyamuziki, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, umubyinnyi ndetse anifashishwa mu gufasha abandi baririmbyi amajwi bashyira mu ndirimbo.

Madonna

Kimwe na Beyonce, Madonna na we ni umuyoboke ukomeye wa Illuminatti. Kugira ngo ashyirwe mu muryango wa Illuminati bashingiye ku bitaramo akora, amavidewo. Ibi byose iyo abikora agaragaza ibimenyetso bya Illuminati.

Madonna w’imyaka 60 yavukiye i Bay City muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuhanzi utunganyiriza abandi indirimbo, umushoramali, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, atunganya Filimi ndetse akaba umwanditsi wa Filimi.

Kanye West

Kanye West washakanye na Kim Kardashian ni umuyoboke ukomeye wa Illuminati. The Ranker.com ibivuga ishingiye ku bimenyetso agaragaza mu mavideo akora. Imbaraga za Illuminati afite azigaragariza cyane mu mashusho n’ibimenyetso akora.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yavukiye i Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabonye ibihembo bitandukanye mu kwandika no gutegura filimi neza. Atunganya imyenda, agatunganyiriza amajwi abahanzi, ni umucuruzi ndetse akaba umwanditsi w’indirimbo.

Umuryango Illuminatti washinzwe na Adam Weishaupt mu 1776 muri Bavaria ushingirwa mu nzu y’abantu bavugwaho kugira ibitekerezo biri hejuru y’iby’abandi baje gukora ikigo cyiswe ’Freemasons’.

Nyuma y’imyaka mike iki kigo cyaje kuvamo umuryango Illuminatti ukora mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane. Bakaba bagamije guhindura isi ikagendera ku bitekerezo byabo ari na ko bivugana abashatse gusohoka muri uyu muryango cyangwa bashatse kumena amabanga yawo.

Uru rutonde ruracyakomeza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Elisa manirakiza - 30/07/2017 saa 19:01

Abasenga tube maso,satani ashaka abo yisasira.
Kanda hano umusubize

Denyse - 29/07/2017 saa 18:29

Mana We Turashize Tabara Abantu Bawe Kuko Barapfuye Weeee!!!!!
Kanda hano umusubize

Aisha - 29/07/2017 saa 04:21

sinahakanira biyonce kandi sinabyeza imana yiyo urebera hose icyarimwe
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/07/2017 saa 16:11

Wahera he uhakana ko intebe ya satani ku isi itari muri Amerika! Iluminati niho ibarizwa ! Abashakana bahuje ibitsina niho babarizwa, abasenga bambaye ubusa, ijambo Imana ryaciwe mu mashuri y'Amerika ! N'ibindi ntarondoye ! Mana we tabara abantu bawe !
Kanda hano umusubize

Denyse - 29/07/2017 saa 18:35

Ibyo uvuze nibyo imana rwoxe nitabare abantu bayo yaba igize neza cyane rwoxe!!! Uziko isi iragiye neza turashize kambixa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X