Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Karekezi Olivier yageze i Rwanda akomoza ku migambi azaniye ikipe ya Rayon Sports

Karekezi Olivier wari witezwe i Kigali, yamaze kuhasesekara maze avuga ko ikimuzanye ari ugutoza ikipe ya Rayon Sports kandi akayihesha ibikombe.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga, aje gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports avuye mu gihugu cya Sweden.
Karekezi Olivier ubwo yaganiraga n'itangazamakuru
Karekezi aherekejwe n’umuryango we (Umufasha we n’abana 2) mu rukerera ni bwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, ahari bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Gakwaya Olivier (umunyamabanga mukuru w’iyi kipe) ndetse n’abo mu muryango we, bari baje kumwakira.
Uyu ni umugore wa Karekezi Olivier
Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yahise abwira itangazamakuru ko agarutse mu gihugu cy’amavuko gutoza ikipe ya Rayon Sports.
Ndikumana Amad Katauti ari mu baje kwakira Karekezi n'umuryango we
Karekezi yagize ati "Ndishimye cyane kugaruka mu rugo, n’abanyarwanda bene wacu nari mbakumbuye. Nje aha gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports."

Karekezi yakomeje abwira abanyamakuru ko nta kindi yifuza uretse guhesha iyi kipe ibikombe bitandukanye.

Yagize ati "Nkiri umukinnyi wa ruhago naharaniraga kubona intsinzi. Njye na bagenzi banjye nta kindi kituzanye muri Rayon Sports uretse gushaka intsinzi, kandi nizeye ko tuzabigeraho."

Karekezi w’imyaka 33 yakiniye APR FC kuva mu mwaka wa 1998 kugera muri 2004 aho yaje kwerekeza muri Suwede muri Helsinborg, ahava aca mu yandi makipe atandukanye arimo Hamarkameratene na Östers IF agaruka muri APR FC (2011-2012).

Nyuma Karekezi yerekeje muri CA Bizertin yo muri Tunisia, ayivamo ajya muri Trelleborgs FF mu cyiciro cya 2 muri Sweden, ayivuyemo yerekeza muri Råå IF yaje gusorezamo ruhago mu myaka 2 ishize.

Karekezi yanakiniye Amavubi kuva mu 2000 kugeza muri 2013 aho yakinnye imikino 55 atsinda ibitego 25.

Akimara kwemezwa nk’umutoza mukuru bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibamwemeye biteza umwuka mubi hagati yabo gusa nyuma Imena z’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ziramwemeza bidasubirwaho.

Gusa kuri ubu amakuru agera ku Imirasire avuga ko uwo mwuka mubi waba ugenda ucogora, icyakora ngo hari impungenge ko uyu mutoza nagaragaza intege nke agatangira gutsindwa hashobora kuvuka amakimbirane n’akavuyo muri iyi kipe ndetse kuyahosha bikaba bitazapfa gushoboka mu buryo bworoshye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Juliane - 31/07/2017 saa 22:19

I love what you guys are usually up too. This sort of clever work and coverage! Keep up the awesome works guys I've included you guys to my own blogroll. Feel free to visit my weblog :: [bandarq->http://ligapokerqq.com/]
Kanda hano umusubize

juju - 29/07/2017 saa 03:21

KAMEGERI se wowe uri murumuna wimana? Ubwose wowe wiyita intungane kandi umaze gucira abandi imanza? Urinjiji yanyuma kwisi...
Kanda hano umusubize

Abayehova - 28/07/2017 saa 15:10

Wowe wiyita Kamegeri John ibyo uba wigisha ntaho bihuriye gusa gumana ukwemera kwawe ufite ureke n'abandi bagumane ukwemera kwabo kuko mwebwe Abayehova mufite ibibazo bikomeye ntimusengana n'abandi ndetse niyo musoma bibiliya mutoramo amagambo ashobora gutsinda umunyantege nke mwitomboreye gusa simbacira urubanza nkuko mubikora ariko mumenye yuko nimutihana muzarimbuka
Kanda hano umusubize

KAMANA Joseph - 29/07/2017 saa 11:04

Reka nkubaze.Kuli wowe icyaha abahamya ba Yehova bakora nuko badasengana n'abandi?Menya ko twahoze dusengera mu yandi madini.Ariko tumaze kwiga Bible neza,twabonye ko twari twarayobye,tuyavamo.None se ariya masomo ya Bible Kamegeri yaduhaye,wasomye muli Bible yawe usanga ibyo yavuze atari byo?Ikosa abantu benshi bakora,nuko batajya biga Bible.Bayitunga mu nzu nk'umutako,batazi ibirimo. Reka nguhe ingero.Abantu benshi bazi ko YESU areshya na se,ndetse abitwa Ababranamu,bigisha ko nta yindi mana ibaho uretse YESU.Abandi nyamwinshi,bakigisha ko hariho imana 3:data,mwana na mwuka wera.Bakongeraho ko atari imana eshatu,ahubwo ari imana imwe gusa!!! Abo se nibo ushaka ko dusengana nabo kandi twarabavuyemo kubera kwigisha ibintu bidahuye na Bible?? Dore inyigisho nyakuri zihuye na Bible.YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Yigishaga ko imana ye asenga ariyo natwe tugomba gusenga (Yohana 20:17).Imana ntipfa,nyamara YESU yarapfuye,imana iramuzura.Intumwa za YESU zigishaga ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13).Zikigisha kandi ko YESU ari ikiremwa cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).Nabonye useka abandi bemera inyigisha z'Abahamya.Abo bemera kutwumva,wabise "Abanyantege nke twitomboreye".Ngaho wowe w'umuhanga,koresha Bible yawe,uvuguruze izo nyigisho nguhaye.Bible ivuga ko abantu bizirika ku idini y'ikinyoma,bazarimbukana nayo ku munsi w'imperuka (Revelations 18:4).
Kanda hano umusubize

KAMEGERI John - 28/07/2017 saa 08:27

Ndabona afite umuzungukazi.Nizere ko we atazasenga mu kibuga nka Kayiranga Baptist ubanza gusenga nyamara agatsindwa.Nubwo abakinnyi benshi basenga mu kibuga,bajye bamenya ko imana itumva amasengesho yose.Dore ingero 2.Ntabwo imana yumva amasengesho y'abanyabyaha (Yohana 9:31).Ntabwo kandi yumva amasengesho y'abantu basenga mu buryo budahuje nuko Bible ivuga (Matayo 15:9).Urugero ni nk'abantu basenga imana 3 (data,mwana na mwuka wera),bita ubutatu.YESU yadusabye gusenga SE wenyine,his father (Matayo 4:10).YESU yivugiye ko atareshya n'imana (Yohana 14:28). Kimwe na baliya banyuza amasengesho yabo kuli MUHAMADI.Bible nta hantu nahamwe yigisha MUHAMADI.Nta wundi muntu uduhuza n'imana uretse YESU. Ibi byerekana ko baliya basengera mu kibuga cy'umupira baba bata igihe.Niba RONALDO ariwe mukinnyi wa mbere ku isi,si ukubera ko asenga imana,ahubwo nuko azi gukina.
Kanda hano umusubize

Mahindra - 29/07/2017 saa 15:15

uri imbwa nka so.
Kanda hano umusubize

M M - 30/07/2017 saa 19:35

Sha nsomye ibyo mudahurizaho, ariko imana rurema ntaho ihuriye n'upira ahubwo n'amatakirangoye, rero iby'ijuru bihabanye nibyo dukorera mu'isi, kuko ijuru ntago rikorerwa kuko itike itujyana mu'ijuru ishingiye kuri kristo umwizera wese amuha ubugingo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X