Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Mu gihe uhatiriza mu rukundo reba ibintu 9 bizakubaho

Gukunda umukobwa cyangwa umuhungu we atagukunda hari ibintu byinshi uzagenda uhura na byo kubera ko uwo ukukunda we bitamurimo, bikaba ari uguhatiriza.


Ibi bintu 9 tugiye kubagezaho ni bimwe mu bizakubaho mu gihe uwo ukunda umuhatiriza bitamurimo.

1. Uravunika kuko ukora byose

Igihe uri mu rukundo n’umuntu wahase kurwinjiramo, wisanga akenshi ari wowe ukora ibintu byose, kandi nyamara mu rukundo rwumvikanyweho habaho gushyira hamwe no gufatanya.

2. Utakaza umunezero wawe

Hari igihe ukunda umuntu ku buryo uvuga uti ‘ndamutse mubonye tugakundana byaba ari umunezero mwinshi’, bigasaba ko ukora ibishoboka byose ngo mukundane, birimo no kumuhatiriza.

Gusa ibyo byishimo ntibimara igihe kuko igihe ubonye ko atabishyizeho umutima birakubabaza.

3. Urirya ukimara ngo umushimishe

Mu gihe ukundana n’umuntu wahase ko mukundana, bisaba ko ukora n’ibirenze ubushobozi bwawe ngo ukunde umushimishe. Iyo atabishimye na bwo urababara kuko byakuvunnye cyane kandi uba umurenganya kuko mu mutima we wowe n’ibyawe ntaho bimufata.

4. Ntazakwishimira cyangwa ngo akwemere

Birashoboka ko wahatira umuntu kugukunda ariko kukwishimira no kukwereka ko akwemera ntiwabimuteramo. Ibi ni ibintu byizana, ntabwo byingingwa ngo bihite biza mu muntu kabone n’iyo haba hashize igihe kirekire abihatirwa.

5. Uzakomereka mu mutima

Kujya mu rukundo by’agahato, nta kindi bizana uretse kubabara no gukomereka mu mutima, kuko iyo udafashwe neza ngo witabweho ntiwakwishimira uwo mubano ubanyemo n’uwo muntu.

6. Umubano wanyu ntumara kabiri

Igihe abakundanye harimo uwo bitarimo neza, bisa nk’aho umubano wanyu wubakiye ku musenyi. Gusenyuka kwawo kuba kuri hafi cyane. Gukundana bisaba ubushake bwanyu mwembi kandi mwese mubyishimiye.

7. Uribura ukumva ko ntacyo uri cyo

Bene uru rukundo rutesha umuntu umutwe kugeza n’aho ushobora kumva ko ntacyo uri cyo bitewe n’uko ibyo washakaga mu rukundo utabibona. Bigera aho ukibura muri uwo mubano kuko ntacyo utakoze ngo bigende neza.

8. Urasuzugurwa

Igihe uguye mu mutego wo gukundana n’umuntu uhatiriza, birangira usuzuguwe, kuko utitabwaho ngo uhabwe agaciro uko bikwiye. Bituma wibaza impamvu wakoresheje ibishoboka byose ngo mukundane, ukabyicuza.

9. Ntiwishimira urukundo

Mu rukundo rutarimo ubwumvikane ntihabonekamo kwishimimira urukundo, kwitabwaho, icyizere, kwemerwa, umuhate, n’ibindi byatuma wishima. Nta kuntu wakwishima igihe ibyo bintu bisanzwe ari ingenzi mu rukundo bya buze.

Urukundo rwajemo guhatirizwa ni kimwe mu bintu bibi bibaho. Ibyiza ni ukuguma uri ingaragu kuruta uko wakundana n’umuntu uhatiriza kugukunda no kukwitaho.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alice - 31/07/2017 saa 11:56

Ewana,wagirango uyu umuntu aranzi pe!!gukunda uhatiriza uravunika,kd ukumva utabanye nuwo muntu utazabaho ngo bikunde,ukumva isi yakubanye ntoya,ugata umutwe!!!umva,sha ntawe nabyifuriza kbsa.Narinze nshaka umugabo niyahura ngo ntuze nikuremo uwankomerekeje.ugera naho uba igikoresho neza,wowe warabaye nkikigoryi,jyewe yasize ananteye inda,ariko nyine uragumya ukegera Imana bikakuvamo ukikomereza ubuzima,ubu ntakibazo mfite namwikuyemo rwose.
Kanda hano umusubize

Kayiranga Jmv - 30/07/2017 saa 04:49

Murakoze cyane
Kanda hano umusubize

twizerimana fidele - 31/07/2017 saa 19:27

Najye mbirimo pe arikonda biretsepe murakoze
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 11:28

muko meze nuduhe ubwenge
Kanda hano umusubize

Eric - 29/07/2017 saa 06:10

Hmmmm!!!! Ibi bihuye nibyo narindimo pe! Murakoze nanjye ngiye kubivamo
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 16:20

Nange,ibyonabimazem"igihekirekire,biravunape.Murakoze
Kanda hano umusubize

shimiyimana - 29/07/2017 saa 16:59

nakunze ukobwa tumaranye umwaka ntarabwi rako ankunda mwafa shicyi
Kanda hano umusubize

stone - 2/08/2017 saa 07:02

Banza umenye kwandika neza. uri injiji niyo mpamvu umukobwa agupinga.
Kanda hano umusubize

nkurikiyinema boniface - 29/07/2017 saa 18:02

sha birababaza gusa wihangane niwowe ugomba kwiyitaho.
Kanda hano umusubize

INARARIBONYE. - 28/07/2017 saa 13:00

Iyaba abantu bose bari muri gahunda yo gushaka basomaga bitonze iyi nyandiko, kuko irimo ukuri. Wagirango nijye wayanditse ,kuko ibi byose byambayeho. INAMA: SI BYIZA NAMBA GUHATIRIZA. Niba umuntu akugaragariza ko ATAGUKUNDA, mwihorere. Isi yuzuye abandi bantu: Ntuzaburamo undi ukunda ,kandi nawe agukunda. Kumva ko utabanye n'uwo muntu WIMARIYEMO, ko utabaho, ni ibyiyumvo bikaze yego, ariko se BIMAZE IKI KWIHAMBIRA KU MUNTU, ukubona AKAGIRA ISESEMI ? Niba uri mu mimerere nk'iyi, rwana urugamba, ba intwari, wemere ko wibeshye, wikuremo uwo muntu, kuko guhatiriza bizagutera ibibazo birenze ibyo wakwihanganira.
Kanda hano umusubize

mbabazi sandra - 28/07/2017 saa 10:27

Nonese mubaye mudakunda kandi mwarabyaranye wabigenza ute?
Kanda hano umusubize

HITIMANA Janvier - 28/07/2017 saa 15:51

Guhatiriza ntibyamuteramo urukundo atagufitiye ahubwobwanashyira uwo mwabyaranye mukaga ahubwobwanashyira mureke nashyira ubwenge kugihe agaha agaciro ayomaraso abahuza nibwo yazizana.
Kanda hano umusubize

HITIMANA Janvier - 28/07/2017 saa 15:51

Guhatiriza ntibyamuteramo urukundo atagufitiye ahubwobwanashyira uwo mwabyaranye mukaga ahubwobwanashyira mureke nashyira ubwenge kugihe agaha agaciro ayomaraso abahuza nibwo yazizana.
Kanda hano umusubize

HITIMANA Janvier - 28/07/2017 saa 15:51

Guhatiriza ntibyamuteramo urukundo atagufitiye ahubwobwanashyira uwo mwabyaranye mukaga ahubwobwanashyira mureke nashyira ubwenge kugihe agaha agaciro ayomaraso abahuza nibwo yazizana.
Kanda hano umusubize

INARARIBONYE - 29/07/2017 saa 08:45

Ashobora no KUTAZAZA. GUTEGEREZA umuntu utakwitayeho, ni UKWIKORERA UMUSARABA uremeye cyane, kuruta imbaraga z'umuntu. Aho niho bamwe bananirwa, bakishyira mu kagozi. Ibipfuye koroha, n'ubwo nabyo bisaba urugamba rukaze, ni ukumwikuramo buhoro buhoro , kugeza akuvuyemo burundu. KWIHAMBIRA k'umuntu UTAKWITAYEHO NAMBA, si byo rwose.
Kanda hano umusubize

Aisha - 29/07/2017 saa 03:51

ukora ibishoboka ariko ntumuhata kuko iyo mumuhatiye kugukunda aragusuzugura hahandi ishobora kukubona akaruka
Kanda hano umusubize

Aisha - 29/07/2017 saa 03:51

ukora ibishoboka ariko ntumuhata kuko iyo mumuhatiye kugukunda aragusuzugura hahandi ishobora kukubona akaruka
Kanda hano umusubize

Niyomugabo Aloys - 29/07/2017 saa 13:50

arikoc ko aribyacitse nigute wakemerera umuntu mukabyarana utamukunda?ubwo wasanga warashutswe namafranga nibyo ariko ugomba kubatwa nishavu ryiteka amen!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X