Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Jay Polly agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo Nta Mpaka

Umuhanzi Tuyishime Joshuwa uzwi ku izina rya Jay Polly aratangaza ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Nta Mpaka’ yakoranye G Bruce, amashusho yayo akazayashyira hanze nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 4 Kanama uyu mwaka.

Amashusho y’iyi ndirimbo agiye kuyasohora nyuma y’indirimbo aherutse gusohora yiswe ’Too Much’, yavugishije benshi amangambure bayibazaho.

Abenshi bakaba baravuze ko amashusho ya Too Much yangiza umuco nyarwanda, arilko mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com, Jay Polly yabajijwe icyo ahugiyeho dore ko nyuma yo gusohora Too Much uyu muhanzi yabaye nk’uceceka.

Jay Polly yashubije ko adacecetse ko ahubwo nyuma yasohoye indirimbo yise Nta mpaka akaba ari kurangiza amashusho yayo akazayasohora vuba.

Yabajijwe ikiri kumutinza gusohora ayo mashusho maze asubiza ko ahugiye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi, ko ibi bikorwa nabisoza azahita ayisohora.

Jay Polly avuga ko indirimbo yenda gusohora ari Nta mpaka kandi yatangiye kuyikorera amashusho.

Ati “Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza nzahita nkomeza igikorwa cyo gufata amashusho yayo mu gihe gito ibe igiye hanze”.

Umuhanzi Jay Polly uririmba mu njyana Hip Hop yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Umupfumu uzwi’, mu gihirahiro, Akanyarirajisho n’izindi zitandukanye

Kanda mu nsi ukurikire indirimbo akanyarirajisho

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X