Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dore inzoka yaje ku ruhimbi kandi Pasiteri ari kwamagana amadayimoni

Abayoboke b’itorero Greater Grace Batunguwe n’inzoka yaje ku ruhimbi ubwo Pasiteri yari arimo kwamagana amadayimoni bibaza impamvu aho kugirango agende ahubwo arikuza.


Kuri uyu wa Gatanu taliki 28 mu Itorero Greater Grace Deliverance Ministry riherereye mu gace ka Kakuri muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, ubwo Pasiteri Naphthali Biem muri iryo torero yari atangiye gusenga yirukana amadayimoni, maze inzoka iza ku ruhimbi ubwo abakirisitu bari barimo kwamururwaho imyaku n’imyuka mibi, bituma ahubwo bagwa mu kantu.

Muri aya masengesho yagombaga kuzamara icyumweru akaba yarageze ku mumsi wayo wa gatatu, iyo nzoka yateye aba bakiristu gukeka ko pasiteri wabo yaba akorana n’amadayimoni.

Iyi nzoka yabanje kubonwa n’abadiyakoni bahita bavuza induru kugira ngo Pasiteri ahagarare gusenga bityo itagira uwo irya, maze pasiteri ntiyabyitaho akomeza gusenga, avuga ko atazi iyo yaturutse cyane cyane ko nta bihuru byegereye urwo rusengero.

Yagize ati “Ni ibintu ntazi iyo byavuye kandi biherekejwe na Satani. Ntabwo nigeze mbona ibintu nk’ibi mu myaka 30 maze mu murimo w’Imana. Mwitegereje neza nta bihuru mwabona bikikije aho turi, uko iyi nzoka yaje rero na n’ubu ni amayobera. abanzi bacu baracyakora ariko ni twe tugomba gutsinda. Imana ishimwe ko nta muntu yariye.”

Nyamara n’ubwo yavuze gutya ntago abayoboke bigeze bizera ibyo yavuze ahubwo bakomeje kuvuga ko yaba akorana n’Amadayimoni.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 31/07/2017 saa 04:49

Mu izina rya Kristu watsinze Shitani. Aya matorero ko ari amahano.
Kanda hano umusubize

kana - 29/07/2017 saa 17:41

Murekere aho guharabika Nigeria
Kanda hano umusubize

UWIMANA.LILIANE - 1/08/2017 saa 04:03

IGITEKEREZO
Kanda hano umusubize

kana - 29/07/2017 saa 17:41

Murekere aho guharabika Nigeria
Kanda hano umusubize

kuro - 29/07/2017 saa 06:08

Abandi se nabahamya bande kombona mwiyita nkabafarisayo bavuga ko bazi byose.
Kanda hano umusubize

ALXIS - 31/07/2017 saa 06:37

NABISHUSHANYA IKIDI MWIBAZE IMPAMFU AMANDINI YABAYEMENSHI?KADI IDINIYIMANA ARIMWE
Kanda hano umusubize

N I Z EY IM AN A J .DIEU - 11/08/2017 saa 17:45

NU M UG AMB I W A S AT AN I
Kanda hano umusubize

x - 29/07/2017 saa 04:25

Iyi photo ko mbona irimo montage ra? (Byonyine umuntu yitegereje background)
Kanda hano umusubize

Elie Irasubiza - 28/07/2017 saa 18:39

Emwee! ahamubonandumiwe ntahantuhashingiwe ingoroyoguhimbarizakouhoraho hokwubahukakugera ikidayimoninkico,ahubwo paster nicoyarikwa rahamagara canecane komuri NIGERIA ariho harabantubenshibakorera Freemaçon emwenugusengacane twagezemumisiyanyuma satanahoyatangiyegu korankuko Automatiquement bige zahakomeye iconicakizi racubuyobekivugwa muri matayo 24:15 uwusomaniyiyubare.
Kanda hano umusubize

Musirimu - 28/07/2017 saa 17:21

Wose seyoboka ndakwemera.Kohereza ago ujye ujijura abantu.
Kanda hano umusubize

SEYOBOKA Michel - 28/07/2017 saa 10:23

Erega tujye twitondera abiyita abakozi b'imana.Bible ivuga ko bakoresha akarimi keza,ariko bagamije ifaranga.Ni nabyo Pastor MPYISI aherutse kuvuga ko Pastors bagenzwa n'amafranga.Ndetse we yasabye imbabazi kuba yarariye amafranga y'abayoboke ba Adventist Church igihe kinini,yiyita umukozi w'imana.Mujye muhumuka.Umukristu bivuga umuntu wigana KRISTU hamwe n'abigishwa be.Nta na rimwe basabaga icyacumi.YESU yasize asabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8).Na PAWULO nawe aduha urugero yuko atigeze asaba amafranga abayoboke be (Ibyakozwe 20:33).Muramutse mudahaye amafranga aba biyita abakozi b'imana,ntabwo mwakongera kubabona mu nsengero.Mu byukuri Bible ibita abakozi b'inda zabo (Abaroma 16:18).Ndetse muli Yesaya 56:11,imana ibita "abungeri b'ibisambo".Ntimukabite abakozi b'imana.Mujye mureba ukuntu abahamya ba Yehova babwiriza mu mihanda kandi ku buntu.Nta Pastor numwe ushobora kubikora.Baba bishakira amafranga kandi YESU yaratubujije kurya amafranga y'abantu iyo dukora umurimo w'imana.
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 28/07/2017 saa 14:14

imana ntiyangaja ntihemba abiyita abakozib'imana namabandi nabatubuzi nkabandi
Kanda hano umusubize

John - 29/07/2017 saa 20:24

Niba Mpyisi harabo yayatse koko yabisabira imbabazi kugiti cye, ariko bitavuze ko abigisha gutanga amaturo ntaho bihuriye nukuri Kwa Bibiriya, kuko Gutanga ituro murusengero no gutanga icyacumi nibimwe mumahame y'Imana bidahinduka. Ahubwo nutabikora ntabukirisitu agira yaba ari izina gusa, Ahubwo hari bamwe biyita abakozi bimana kandi ataribo abo nibo bagenzwa ninda babeshya abantu banabaka amafranga ngo babasengere abo nukubirinda, kuba rero abamya Ba Yehova ngo babwiriza kubuntu nibisamzwe kuko ubutumwa buvugwa kubuntu ariko kubugeza kubo ushaka kububwira bose ntabwo bwabageraho kubuntu, ngaho noneho Bazajye kuri TV cyangwa Radio cyangwa nahano kumirasire maze mdebe Ko babuhavuga bugatambuka kubuntu?? Bagomba kuriha, amafranga so twe kwitiranya ibintu, Ubuntu, n'abantu kuko bijya gusa ariko sibimwe Ushaka ubundi busobanuro burenze kubyo nvuze nsanga kuri whatsapp nzaguha ibyanditswe ningero zerekana Ko gitangira Imana ituro nicyacumi ari itegeko ryimana ( ariko nanjye sinshyigikiye Abo bajura binjiye mwitorero rwihishwa) ariko gutanga Abakristo bagomba gutanga rwose 100% ibyubuntu ntabibaho nubwo agakiza tukabonera ubuntu ariko Yesu kamutwaye ikiguzi kunini My whatsapp +25779103598
Kanda hano umusubize

havyarimana serges - 30/07/2017 saa 17:05

nukuri ibi nukuri,turabona ko no mugihb ca yesu,hariho gutanga,gushika naho yesu yashimye umworo kuko yaratanze nayaramutunze,yesu mumyaka 3yamaze yigisha yarafise abagore yakijije ibitandukanye batasubiye kumuva inyuma bamufashisha ivyabo,niwe yavuze ati gutanga kuzana umugisha kuruta guhabwa, abo mwita abajura yesu yavuze neza ko umukozi akwiye impembo ,uko niko vyamye kuva kera abakora ivyo murusemgero batungwa nishengero naryo ryatanga,amaturo nakimwe mwicumi ,ubigwanya agwanya kristo,abo bayehova bafise ahandi bakura ibibatunga,ntibokwirigwa bayerera nkuko ndababona ngo bazokubake insengero nkizo nbona bubaka.
Kanda hano umusubize

- 2/08/2017 saa 09:25

wowe se uri pastor wahe usebya abantu ukanemeza ibyo uvuga nkaho wabihagararaho.Jya uvuga amakuru Uzi neza kandi ntugakomante kw'izina ryidini kuko nawe aho uri ntuzi niba ariho hukuri.Mujye mwitonda mubyo muvuga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X